Mu Karere ka Gatsibo hakingiwe ihene zisaga ibihumbi 30 ariko izo mu murenge wa Kiziguro ntizorohewe n’uru rukingo rwahitanye nyinshi.
Tariki 9 Kanama 2019 ni bwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiziguro bwatangiye igikorwa cyo gukingira ihene 1479 zibarurwa muri uyu Murenge buvuga ko buri kuzikingira indwara ikunze kwibasira amwe mu matungo magufi yitwa Muryamo, zimwe zihita zitangira gupfa.
Mu mudugudu w’Akabagendo bahakingiye ihene 82, hashize icyumweru kimwe izigera kuri 49 zihita zifatwa n’uburwayi zanga kurisha izahakaga zitangira kuramburura.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 18 Nzeri 2019, Akarere ka Gatsibo kashumbushije abaturage bo mu Kagari ka Ndatemwa Umurenge wa Kiziguro baherutse gupfusha ihene nyuma y’uko zihawe urwo rukingo. Ihene zahawe abaturage zigera kuri 22 zihwanye n’izari zapfuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Manzi Theogene yashimye abaturage bapfushije ihene zabo ntibaceceke ahubwo bakageza ikibazo bahuye na cyo ku buyobozi bw’Akarere.
Ihene 22 zashumbushijwe abaturage zifite agaciro k’ibihumbi 660 by’amafaranga y’uRwanda. Gusa ntibyasobanuwe niba n’abandi bose urwo rukingo rwakozeho bazagererwa muri ako kebo. Bakanibaza impamvu ari muri Kiziguro gusa bapfushije ihene? Ese ni amakosa (cyangwa ubumenyi buke)ku mukozi w’Umurenge ushinzwe ubworozi(vétérinaire)? Na byo bikwiye kumenyekana.
La Rédaction
J’aime beaucoup votre blog. Un plaisir de venir flâner sur vos pages. Une belle découverte et blog très intéressant. Je reviendrai m’y poser. N’hésitez pas à visiter mon univers. Au plaisir.
J’aimeJ’aime
Merci Angelilie de votre présence sur nos pages. Oui pour relier nos univers. Agréablement
J’aimeJ’aime