Ruhura umubiri wawe ku buryo bworoshye: T’ai Chi Chih 1

Waba uri iwawe mu cyumba cyangwa ugendagenda muri nature,iyi myitozo ntawe itagirira akamaro.Gerageza urebe!

Erreur
Cette vidéo n’existe pas

Uyu mugabo arashaka kubyara akuzuza isi!

Ntibisanzwe.Abana 35 basa n’abatamuhagije.Ngo arashaka kugeza ku ijana.Ni nko gushyira mu bikorwa wenyine icyo Ijambo ry’Imana rivuga: « Mubyare,mwororoke,mukwire isi »(Intg.2,28).

Uwo muganga w’imyaka 46 asanganywe abagore batatu.Avuga ko babanye neza kandi ko abitaho ntawe asumbanije n’undi.Mu rwego rwo kugera ku ntego ye,arashaka kuzana umugore wa kane.

Itegeko ryo muri Pakistani rirabimwemerera kandi na Korowani ntibibuza.Icyo bisaba ni uko batatu bandi batabihakana kandi uwo mugabo na we akaba abifitiye ubushobozi buhagije;inama y’abasheshakanguhe na yo igatanga gihamya ko abishoboye.

Sardan Jan Mohammad Khilji n’ubwo atuye mu ntara ikennye cyane,we nta kibazo cy’ubushobozi afite. Amafaranga asohora mu gutunga urubyaro rwe mu kwezi(1000€= ibihumbi magana 800frw) yikubye incuro icumi umushahara w’umuturage usanzwe.

Iyo ntara ya Baloutchistan atuyemo iri mu zugarijwe  n’ubukene.Ahafite ivuriro n’ishuri.Ngo Leta nitanamufasha muri uwo mugambi we,Imana izabikora!Ngo abana be abona akanya ko gukina na bo ku buryo ntawe ashobora kuyoberwa izina.Abana benshi 1

Ikindi ngo ni uko abagore batatu ba mbere yabashakiwe n’umuryango.Ugiye gukurikiraho we ngo azamwikurira kuri Facebook!Ikibazo twibaza ni iki:Ese ko ku bagore batatu afite abana 35, azuzuza 100 ageze ku bagore bangahe?

Icyakora na none,ubwo bushake bwo kugira abana benshi no kubitaho , bukwiye no kubera urugero ba bandi bananiwe n’ababo bagerwa ku ntoki, bamwe bakaba barakwiriye imihanda nk’abatagira kirera!

We yemeza ko abikesha gusenga(gatanu ku munsi),gusoma Ijambo ry’Imana no kurya ibimurinda gusesagura(imbuto mbisi cyangwa zumye,amata n’imboga).Birumvikana ko adakozwa iby’inzoga n’itabi.Abagore se bo babiterwa n’iki kwemera kugirwa nk’utumashini two gukora abana(machines à produire des enfants)?

Inkuru yose:Déjà père de 35 enfants,il en veut 100

By P.B

%d blogueurs aiment cette page :