Hari abazi kurasa bataragombye kubyiga.Ni ya masasu atananirwa n’umusaza cyangwa umukecuru.N’utaramenya kuvuga asohoka ari urufaya.
Aho rero ,yaba umukungu cyangwa umutindi, bayarekura kimwe.Cyakora urusaku n’umuvuduko byo ntibingana kuko n’iminwa y’imbunda cyangwa ubushobozi bw’umuriro na byo birutana.
Hari abazi kuyarekura maze benijoro bagakwirwa imishwaro, naho inshuti n’abagenzi bakunama bucece bashaka amarembo n’amahungiro. Nuko nyir’ukurasa agasigarana umutekano iwe n’ubwo abandi baba babuze iyo bakwirwa.
Nguko uko bigendekera umubiri, iyo mu marembo y’amabuno hatangiye bomboli.Abavuza induru ko binuka, ngo burya ni abatazi ko gusura (péter)ari nk’umuti.Uwo muturanyi aba ahumetse kandi yorohewe.
N’ubwo ahanini biterwa n’ubwoko bw’ibiribwa umuntu yariye,bene iyo myuka ngo ni ikimenyetso cyiza ku mikorere y’amara(intestins). Uwatamiye ibishyimbo,amashu cyangwa brocoli,ntibijya bimutungura.
Abayapani babizi kuva kera mu kinyejana cya 16.Ngo intambara z’imisuzi(bataille des pets puissants) zabafashaga gutsinda umwanzi wabinjiranye mu nzu no gutsintsura abanyamahanga bakabirukana ku butaka bwabo.
Kuva icyo gihe,Abayapani bagira amarushanwa yo gusura(concours des pets) mu rwego rwo gusukura umubiri w’imbere no kuwongerera imbaraga.
Ibi byo ubushakashatsi bwa vuba aha buherutse kubigaragaza(Université d’Exeter) ko gusura ari ugusohora gaz yitwa sulfure d’hydrogène ku buryo umubiri usigarana iyo ukeneye mu kurwanya indwara nk’iz’umutima(crise cardiaque),kanseri y’amara, kurabirana(AVC), n’izindi.Birumvikana ko mu gihe iyo gaz ibuze mu mubiri,izo ndwara ziwigabiza.
Abahora bigengesereye kubera ikinyabupfura gikabije,bararye bari menge!Ahubwo bakwitabaza twa twenda tw’imbere tutababuza guhumeka nta n’impagarara bateye.
Inkuru:L’odeur des pets serait bonne pour la santé
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.