Abanyarwandakazi bafite isoko ry’ikimero muri Uganda!

Nta kintu gisigaye kiryoshye nko gutwara abantu Kigali-Kampala.Ku wa kane nimugoroba imodoka zacu ziba zuzuye bene za nkumi n’abamalayika banyereraho bakagwa.

Abenshi ngo aba ari abakozi bagiye kongera ubushobozi mu masomo ya week-end atangirwa muri za Univerisite z’aho muri Uganda.Abandi na bo bakaba abanyeshuri bo muri za Kaminuza zo mu Rwanda ngo bagiye kwihugura mu Cyongeleza.

Kuri iyi week-end, Abagandekazi bakorera i Kampala na Malaba bari bakamejeje.Nk’abakozi bagize umwuga ikibero cyabo(sex workers ou travailleuses de sex),bo batanga imisoro yo guparika(workstation).Ariko ngo ntacyo byari bibatwaye kwishyura Leta ibihumbi 9 by’amashiringi ukinjiza arenze miliyoni imwe n’igice mu kwezi,amafaranga mwarimu ageraho bimugoye mu mwaka.

Ikibazo bafite ngo ni uko isoko baryambuwe n’Abanyarwandakazi badakorera ku mugaragaro bityo ntibatange n’iyo misoro.Kandi koko iyo ugeze hariya Kampala Centre cyangwa ahagana kuri Mengo Kisenyi,usanga indaya zirwanira abagabo,buri yose itanga igiciro(price) nk’uko mbere aha byari bimeze ku myenda ya caguwa muri Nyabugogo.

Abanyarwandakazi 1Biba akumiro iyo ari nk’umuzungu cyangwa Umusomali(ngo bo ntibatinya kwishyura amadorali 500 ku ituru!).Kubera iyo mpamvu,ku masaha amwe n’amwe y’umugoroba,abantu biyubashye bahanyura badakoza amaguru hasi.

Bene abo, ngo ni bo Abanyarwandakazi baboneye igisubizo mu rwego rwo kwihangira umurimo ukoranye isuku.Kubera ubuzima buhenze muri Kigali no muri za Kaminuza zo mu Rwanda, abagore n’abakobwa bajyayo baba bazi icyo gukora.Abagande na bo ngo bakunda Abanyarwandakazi kubera ikimero gishitura, n’ubunyamwuga bakorana uwo murimo mu mahoteli yiyubashye.

Natwe ku cyumweru turabibona mu mataha. Ibyishimo abagenzi bacu baba bafite byagukoresha accident. Si nko ku wa kane cyangwa ku wa gatandatu ubwo buri wese aba acecetse nk’umunyeshuri uri gutekereza ikizamini.Kuri uwo mugoroba, ibitwenge biba ari byose.N’ubwo baba bagarutse ku zuba n’amapfa byo mu rwa Gasabo,nibura baba batahanye utuzabarenza iminsi,bagategereza week-end itaha.

Muri iyi Mpeshyi n’ibiruhuko haziyongeraho n’utunyange two muri secondaire tuba tugiye kunoza Icyongeleza twitegura ibizamini bisoza umwaka.Birumvikana ko baboneraho gukora akazi k’ibiruhuko ngo bunganire ababyeyi.Natwe ariko bizadufasha kubona cash yo kwishyura vuba inguzanyo za banki.Burya ibintu ni magirirane.

By Dan Bagabe/Kigali

%d blogueurs aiment cette page :