Ubuzima bw’abatagatifu:Saint Ignace de Loyola,umuhamya w’ikuzo ry’Imana mu buzima budacagase

Inigo Lopez de Loyola,ari we uzwi mu gifaransa nka Ignace de Loyola,yavukiye Azpeitia mu gihugu cya Espagne mu mwaka wa 1491.Ni umuhererezi mu bana 13 bo mu muryango w’abanyacyubahiro(nobles)bo muri icyo gihugu.

Nyina yitabye Imana afite imyaka 7,na se akurikiraho ubwo yari agejeje kuri 15.Nyuma y’urupfu rwa se,Ignace yarerewe mu bigo bya cyami(vie de cour)aho yinjiye cyane mu myitozo ya gisirikare(exercices des armes).

Ubwo Ubufaransa bwateraga umujyi wa Pampelune(1521),yarwanye urugamba ariko arukomerekeramo bikomeye cyane.Aho yari arwariye mu bitaro,yaboneyeho umwanya wo gusoma ubuzima bw’abatagatifu,atangira no guhinduka buhororo buhoro.

Muri iyo nzira y’uguhinduka ,yafatiye urugero kuri Mutagatifu Fransisko wa Asizi,maze asanga ari ngombwa kwishyira hamwe n’abandi bahuje ishyaka(zèle)kugira ngo barwanirire ukwemera nk’abasirikare ba Yezu.

Ngicyo icyamuteye gushinga umuryango uzwi nk’Abayezuwiti(Jésuites ou Compagnie de Jésus).Yemeza kandi ko kubigeraho,Nyina wa Yezu yabigizemo uruhare kuko aba mbere bahuye nyuma ya misa yo ku munsi mukuru wa Assomption:15 août 1534.

Muri icyo gihe we yakomeje amasomo(études universitaires),nuko ahabwa ubupadiri tariki ya 24 Kamena 1537.N’ubwo uwo muryango usa n’uwatinze kwemerwa(22 septembre 1540)byamweretse ko gutsinda intambara bisaba imyitozo y’igihe kirekire.

Ngiyi imvano y’inyandiko ze « Exercices Spirituels » zikunze gukoreshwa mu myiherero y’iminsi 30 kuko kuri we,uwemera wese agomba gukora imyitozo ihuje n’imiterere y’urugamba kugiran go arutsinde.

Ni yo mpamvu umutwe n’umusozo w’inyandiko ze byarangwaga n’izi nyuguti uko ari enye: AMDG(Ad Majorem Dei Gloriam=pour la plus grande gloire de Dieu).Nguko uko umuntu wuzuye(équilibre de l’ame)akoresha ubushishozi(par discernement)kugira ngo abe umuhamya w’Imana mu buzima budacagase.

Nko kuri iyi tariki ya 31 Nyakanga 1556 ni bwo Ignace yitabye Imana.Umunsi nk’uyu nugusabira umuryango yashinze ari nawo Papa François akomokamo.

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :