Ndatabaza: umugabo wanjye yabaye nk’umwana!

Tumaranye imyaka 37 tubana.Twabyaranye abana 5,barimo 2 b’abakobwa.Ab’abahungu nahoraga nkubita kubera kunyara ku buriri.None aho bose bagendeye,umugabo wanjye yabaye nk’umwana;ni we usigaye uhanyara!

Basomyi mwese ndabiyambaje ngo mumbwire uko nzabigenza.Na we se nzamushakire inkoni nk’abo bahungu be?Ko tutatinyuka kubishyira mu ruhame no kwiha rubanda,mwangira iyihe nama?

Rwose ndatabaza nkomeje kuko mbona na we byamaze kumurenga ku buryo bigaragara ko yabuze uko yifata.

By K.Bernadette,Kicukiro

Hindura icyerekezo:T’ai Chi Chih 4

Ubuzima bujyana no guhindura icyerekezo.N’uwaryamye ntahindukire,ntaba akiri muzima.Niba ushaka guhora wemye, hindukira uhindure ibintu.Ni yo ntego y’uyu mwitozo.

Erreur
Cette vidéo n’existe pas

Gereranya n’uyibanziriza,wumve itandukaniro.

By B.P

Umukecuru w’imyaka 80 aracyaterura ibiremereye!

Nk’uko tubikesha « Guiness des Records« ,Umunyamerikakazi Wilma Conner aracyatangaza abantu.Ku myaka 80 aracyakomeye kuri siporo ye yo mu buto.Yavutse tariki 9 gicurasi 1935,ariko na n’ubu aracyakina imikino ngororamubiri yo guterura ibiremereye (bodybulding).

Mu mwaka wa 2011 mu kwezi kwa munani yabaye uwa mbere muri Shampiyona y’abagore yabereye Colorado(USA),kandi ngo ntateganya kubihagarika agihumeka.Ngo bituma ahorana akanyamuneza.Abatikoza siporo bitwaje ko bashaje,yababera urugero.

By P.B

Bomboli bomboli mu marembo y’amabuno imarira iki umubiri?

Hari abazi kurasa bataragombye kubyiga.Ni ya masasu atananirwa n’umusaza cyangwa umukecuru.N’utaramenya kuvuga asohoka ari urufaya.

Aho rero ,yaba umukungu cyangwa umutindi, bayarekura kimwe.Cyakora urusaku n’umuvuduko byo ntibingana kuko n’iminwa y’imbunda cyangwa ubushobozi bw’umuriro na byo birutana.

Hari abazi kuyarekura maze benijoro bagakwirwa imishwaro, naho inshuti n’abagenzi bakunama bucece bashaka amarembo n’amahungiro. Nuko nyir’ukurasa agasigarana umutekano iwe n’ubwo abandi baba babuze iyo bakwirwa.

Bomboli 1Nguko uko bigendekera umubiri, iyo mu marembo y’amabuno hatangiye bomboli.Abavuza induru ko binuka, ngo burya ni abatazi ko gusura (péter)ari nk’umuti.Uwo muturanyi aba ahumetse kandi yorohewe.

N’ubwo ahanini biterwa n’ubwoko bw’ibiribwa umuntu yariye,bene iyo myuka ngo ni ikimenyetso cyiza ku mikorere y’amara(intestins). Uwatamiye ibishyimbo,amashu cyangwa brocoli,ntibijya bimutungura.

Abayapani babizi kuva kera mu kinyejana cya 16.Ngo intambara z’imisuzi(bataille des pets puissants) zabafashaga gutsinda umwanzi wabinjiranye mu nzu no gutsintsura abanyamahanga bakabirukana ku butaka bwabo.Bomboli 2

Kuva icyo gihe,Abayapani bagira amarushanwa yo gusura(concours des pets) mu rwego rwo gusukura umubiri w’imbere no kuwongerera imbaraga.

Ibi byo ubushakashatsi bwa vuba aha buherutse kubigaragaza(Université d’Exeter) ko gusura ari ugusohora gaz yitwa sulfure d’hydrogène ku buryo umubiri usigarana iyo ukeneye mu kurwanya indwara nk’iz’umutima(crise cardiaque),kanseri y’amara, kurabirana(AVC), n’izindi.Birumvikana ko mu gihe iyo gaz ibuze mu mubiri,izo ndwara ziwigabiza.

Abahora bigengesereye kubera ikinyabupfura gikabije,bararye bari menge!Ahubwo bakwitabaza twa twenda tw’imbere tutababuza guhumeka nta n’impagarara bateye.

Inkuru:L’odeur des pets serait bonne pour la santé

By P.B

Waba uzi impamvu Tanzaniya yaje imbere y’Urwanda mu bihugu birangwamo ituze?

Abaturanyi babereyeho gufashanya.Muri uko gufashanya,hari ibyo umwe yigira ku wundi,bitari rya shyari ribi ryo gukubita agatoki ku kandi ahubwo ibikorwa by’undi bigatera umuturanyi we ibakwe n’ishyaka maze bose bagasagamba mu ituze n’amahoro.

Nk’uko raporo ya Global Peace Index 2016 ibyerekana,ituze n’amahoro bigaragara mu gihugu cyubakiye ku nzego zikomeye(strong institutions)aho gushingira ku muntu ukomeye(powerfull man ou muscleman).

Aho ibyo bintu byombi bidatandukanye,hahora umwiryane wihishe kurusha ahari intambara zeruye.Urugero rufatika ngo ni ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati na Afurika(Middle East and Africa).

Muri ibyo bihugu biri mu mahoro ya ntayo(negative peace),ingufu nyinshi zishyirwa cyane mu kugura intwaro(militarisation)kurusha kwita ku mibereho myiza n’ubwisanzure bw’abaturage(safaty and security).

Muri iyi nzira y’ituze n’amahoro,sinashatse kugereranya igihugu cyacu n’ibihugu birangwamo umutekano muke nk’Uburundi na Kongo(Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,RDC)cyangwa Uganda idahagaze neza nyuma y’amatora.Nahisemo kwerekeza amaso hakurya y’Akagera,ndeba muri Tanzaniya.

Ntawakwirengagiza ko Tanzaniya ari kimwe mu bihugu bihana imbibi n’Urwanda ku burebure butari buto.Umwihariko wayo ni uwo gutuma amarembo y’Urwanda aba nyabagendwa,mu buhahirane n’andi mahanga.

Ikindi cyanteye kugereranya Urwanda na Tanzaniya, ni uko iriya raporo iherutse gusohoka ku cyegeranyo ku mahoro(Global Peace Index 2016),yagaragaje ikinyuranyo kirekire hagati y’aba baturanyi mu bihugu birangwamo ituze.Amahoro 2

Muri iyo raporo,Tanzaniya iri ku mwanya wa 58 naho Urwanda rukaza ku wa 128.Nyamara muri 2010,Urwanda rwari ruri ku mwanya wa 75,Tanzaniya iri ku wa 55.Icyo gihe Uganda yari ku mwanya wa 100 none iri ku wa 101.

Mu gushaka kumenya impamvu Tanzaniya yanikiye Urwanda bigeze hariya,dukwiye kureba niba muri ibi bintu 8 amahoro yubakiyeho,hatari bimwe byaguye hasi bigatera inzu kuva cyangwa guhengama:Amahoro

Turebye no mu karere Urwanda ruherereyemo(Sub-Saharan Africa),ibitari bike byaruhaye umwitangirizwa.Gusa nyine dushobora kwishimira ko ku rwego rw’isi turi imbere y’ibindi bikomeye nka Kenya(131)na Misiri(142)!Amahoro 1

Ariko se kuki Tanzaniya yaturushije,tukaba turwanira hafi ku mwanya umwe na Zimbabwe(127)?Ubwo tuhanyura ngo ibintu byacu biremereye bigere ku cyambu(Dar-es-Salam),aho si byiza kubareberaho kugira ngo tugere kuri izo ngero(indices) zuzuye z’ituze n’amahoro?

By P.B

Uyu mugabo arashaka kubyara akuzuza isi!

Ntibisanzwe.Abana 35 basa n’abatamuhagije.Ngo arashaka kugeza ku ijana.Ni nko gushyira mu bikorwa wenyine icyo Ijambo ry’Imana rivuga: « Mubyare,mwororoke,mukwire isi »(Intg.2,28).

Uwo muganga w’imyaka 46 asanganywe abagore batatu.Avuga ko babanye neza kandi ko abitaho ntawe asumbanije n’undi.Mu rwego rwo kugera ku ntego ye,arashaka kuzana umugore wa kane.

Itegeko ryo muri Pakistani rirabimwemerera kandi na Korowani ntibibuza.Icyo bisaba ni uko batatu bandi batabihakana kandi uwo mugabo na we akaba abifitiye ubushobozi buhagije;inama y’abasheshakanguhe na yo igatanga gihamya ko abishoboye.

Sardan Jan Mohammad Khilji n’ubwo atuye mu ntara ikennye cyane,we nta kibazo cy’ubushobozi afite. Amafaranga asohora mu gutunga urubyaro rwe mu kwezi(1000€= ibihumbi magana 800frw) yikubye incuro icumi umushahara w’umuturage usanzwe.

Iyo ntara ya Baloutchistan atuyemo iri mu zugarijwe  n’ubukene.Ahafite ivuriro n’ishuri.Ngo Leta nitanamufasha muri uwo mugambi we,Imana izabikora!Ngo abana be abona akanya ko gukina na bo ku buryo ntawe ashobora kuyoberwa izina.Abana benshi 1

Ikindi ngo ni uko abagore batatu ba mbere yabashakiwe n’umuryango.Ugiye gukurikiraho we ngo azamwikurira kuri Facebook!Ikibazo twibaza ni iki:Ese ko ku bagore batatu afite abana 35, azuzuza 100 ageze ku bagore bangahe?

Icyakora na none,ubwo bushake bwo kugira abana benshi no kubitaho , bukwiye no kubera urugero ba bandi bananiwe n’ababo bagerwa ku ntoki, bamwe bakaba barakwiriye imihanda nk’abatagira kirera!

We yemeza ko abikesha gusenga(gatanu ku munsi),gusoma Ijambo ry’Imana no kurya ibimurinda gusesagura(imbuto mbisi cyangwa zumye,amata n’imboga).Birumvikana ko adakozwa iby’inzoga n’itabi.Abagore se bo babiterwa n’iki kwemera kugirwa nk’utumashini two gukora abana(machines à produire des enfants)?

Inkuru yose:Déjà père de 35 enfants,il en veut 100

By P.B

Wamenya ko karimo umuti n’ubwo ari kabi?

Uwagakubita amaso ntiyakasamira.Nyamara aka gasimba ko mu bwoko bw’ifuku-mbeba itagira ubwoya(rat taupe nu) ngo kibitsemo umuti abantu bataramenya.Utwoya duke hafi y’amaso no ku murizo ni two gakesha guhindura ibyerekezo(sens de l’orientation).

Kimwe n’izindi ngugunnyi zose
(rongeurs),kibera mu mwobo mu bushyo bushyize hamwe mu rwego rwo kwitunga.Buri shyo riba riyobowe n’ingore(reine, nk’inzuki)ariko y’inkazi(nk’intare) ku buryo iyo yishwe, n’izindi zirayikurikira cyangwa zigatwarwa bunyago.

Ubuzima bw’aka gasimba na none bufite ibintu by’umwihariko bishishikaje abashakashatsi. Icya mbere ni ukuba kaboneka gusa mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba (Somaliya,Ethiopiya,Kenya) ku buryo hakibazwa impamvu.

Igisumbyeho kurusha ibyo ni uko ubwako katumva ububabare na gato(insensible à la douleur).Ngo uruhu rwako rwikusanya (élastique)n’iriya minkanyari bifite ukuntu birinda kanseri zikunze gufata utundi dukoko. Ngo ni ho icyizere cy’abaganga gisigaye mu gufasha umubiri w’umuntu kurwanya kanseri bagahereyeho.

Si ibyo gusa kandi ngo kuko ari aka mbere mu kuramba(longévité).Mu gihe imbeba(souris) itarenza imyaka 4,ifuku(taupe)zikageza kuri 10, ngo kariya ka « rat taupe nu » gakabakaba muri 30.Ngo iyi myaka ikaba ingana na 600 ku muntu(échelle humaine).

Kuba kadapima ibiro byinshi(28g-1,5kg)cyangwa ngo kabe karekare cyane(8-30cm), kuriya kuramba abashakashatsi bakubonamo igisubizo mu kurinda ibitera abantu gusaza vuba(guérison contre le vieillissement).

Ikibabaje ni uko umurima utwo dukenya tugezemo nta gusarura.Ngo buri tsinda(colonie)riba rigizwe hagati ya 70 na 300.Bamwe batega amafuku baba babonye akazi.Ariko buriya hari abavuga ngo si ibiryo(nk’uko hari abicwa na bwaki kandi amafuku yuzuye intungamubiri abamarira imyaka mu murima!) kandi karimo n’umuti.Ntihari abicwa n’inzara bazira kunena?

Isomere nawe: La bête la plus moche qui nous guérirait

By P.B

Yabyaye batatu ,none arasaba inka yo kumukamirwa!

Burya koko ngo « Izina ni ryo muntu ».Imana yamwihereye abana,ariko ntashoboye kubarera.Hashize hafi ukwezi Mbonizanye abyaye abana batatu atanagira na Mitiweli.

Umugabo we duhora tumubona yiruka ku biro by’Umurenge gushaka imfashanyo.Ubuyobozi bwamwijeje ko buzamufasha,bukomeza kuvunira ibiti mu matwi.

Nyirabatatu na we yiryaga icyara ngo buriya gahunda ya Girinka noneho igiye kumugeraho.
Sinzi niba atariyibagizaga ko ibintu bijya aho ibindi biri.

Icyakora n’ubusanzwe muri aka Karere ka Burera, abakene ni benshi bitangaje.Ni ibintu bigaragarira amaso ya buri wese.Abaturage bahingira kuramuka;nta mafaranga bafite.

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Rugengabari agomba kubakanga kugira ngo ingo zose zitamuhombokeraho kandi na we ari ntacyo azakura ku Karere.Burya abayobozi na bo ntibaba borohewe!

Umugabo wa Angélique ntiyahawe akazi muri VUP ngo kuko afite akarima yezamo uturayi two kurya.Nyamara ni byo byari kumufasha kubona udufaranga two kugura ibyo kurenza kuri ibyo birayi no gutanga Mitiweli.

Gusa nyine ngo « So ntakwanga,akwita nabi ».Umuyobozi w’Umurenge wa Rugengabari yemeza ko iyo Mbonizanye amwigereraho,ikibazo kiba cyarakemutse.Ariko ngo bitarenze tariki ya 15 kamena,inka izaba yabonetse.

Ntiwabona iyo Mana yizera iyimuzaniye,maze Mbonizanye akajya abwira izo mpanga, ngo « Gira amata mwana wa! » Turabikurikiranira hafi,nibigera kuri iriya tariki ntagikozwe,tuzabagezaho nimero ya telefone abashaka kumufasha bakoresha. Ejo atazabura inka n’ibiheko.

By Nyirakamana M.Chantal/Burera

Hari umugisha w’abadasangira umugati?

Kuri iki cyumweru,abakristu barahimbaza umunsi mukuru w’Isakramentu Ritagatifu.Aho bishoboka bararitambagiza mu mijyi,mu mihanda no mu nsisiro,batera indabo n’amajwi hejuru mu ndirimbo z’ibyishimo.

Mu kwemera gukomeye,baraba bashyira mu bikorwa aya magambo Yezu Kristu yadusigiyeho umurage: « Ibi,mujye mubikora munyibuka »(Lc 22,19).Baraba bibuka ko aho yanyuraga yagendaga agira neza kandi ko mu bihe byiza bamwakirije amashyi n’impundu.

Naho abamuhabwa bisanzwe cyangwa bwa mbere,barazirikana ko umugisha w’Imana ubahoraho iyo bashoboye gusangira badacuranwa,
n’ibisigaye ntibipfe ubusa.

Hirya no hino hari abakeneye gukira indwara n’inzara(cyangwa indwara y’inzara)ariko hari n’abakeneye gukira umurengwe.Abadafite na mba n’abafite duke iyo bahujwe na Yezu,ibihari abivana hasi abyerekeza hejuru maze bikabamanukiraho bose bagakwirwa.Ubwo se umwanzi witwa inzara ntaba atsindiwe muri ibyo biganza?

N’abasanzwe bafite byose iyo bahuriye ku Mana,ibintu biba mahwi.Niko byagendekeye Malikisedeki,umwami w’amahoro n’ubutabera,na Abramu wari uvuye gutabara murumuna we Loti bari batwaye bunyago.Reka tubyumve mu isomo rya mbere:

« Abramu ubwo yahindukiraga amaze kunesha Kedorilahomeri n’abandi bami bari kumwe,umwami wa Sodoma amusanganirira mu kibaya cya Shave,umubande w’umwami.Malekisedeki umwami wa Salemu azana umugati na divayi;yari umuherezabitambo w’Imana Isumbabyose.Asabira Abramu umugisha avuga ati ‘Abramu nagire umugisha w’Imana Isumbabyose yaremye ijuru n’isi!Kandi hasingizwe Imana Isumbabyose yashyize abanzi bawe mu maboko yawe!’ Nuko Abramu amutura igice cya cumi kuri byose.Umwami wa Sodoma abwira Abramu ati ‘Mpa abantu,wijyanire ibintu’. Ariko Abramu asubiza umwami wa Sodoma,ati ‘Ndahiriye imbere y’Imana Isumbabyose yaremye ijuru n’isi,ko kuva ku rudodo kugeza ku gashumi k’inkweto,nta kintu cyawe njyana,hato utazavuga uti ‘nijye wakijije Abramu’.Ntacyo nshaka,keretse ibiryo by’abagaragu banjye(Intang.14,17-24a). »

Biragaragara ko umwami wa Sodoma n’uwa Salemu batari bagendereye ikintu kimwe.Uwa Sodoma akeneye amaboko(abantu),naho uwa Salemu aratanga umugati n’umugisha.Abramu we n’ibyo ahawe abisangira n’ubitanze,ntagire icyo yigomba kirenze ibyo kugoboka abantu be.

Niko na Yezu abigenzereza intumwa n’abigishwa be.Bamuhereza imigati itanu n’amafi abiri, bagasangira na We imigisha akomora ku Mana,maze n’abandi bose bakaboneraho(Ivanjili:Luka 9,11-17).

Iki cyumweru rero,duhere aho twibaze niba abadasangira umugati(mu nyito zose=sens)bashobora gusangira umugisha, waba uw’amahoro cyangwa uw’ubusugire(prospérité)?

Na nore ariko, « Ibyo tudashobora kumva no kubona,ukwemera kwacu ni ko kubihamya« (Indirimbo ya ‘Rata Siyoni’=Lauda Sion).Yezu arahagoboka. Tumuramye.

By B.P

Inyenzi 26 zashajije umusore!

Burya umubiri ubika byinshi.Umusore w’imyaka 19 yamaze igihe kinini amatwi amurya bitavugwa.Bigera n’aho atangira kumva ibisa n’ibivumvuri byiruka mu matwi.Ubwo n’umutwe ntiwari umworoheye.

Uwo musore w’Umushinwa yagiye kwa muganga.Iyo biba nko mu bihugu bimwe na bimwe, bari guhita bamuha ibinini by’umutwe agataha.Umudogiteri we, yemera ko utavura ikintu utazi.Yabaye akimugeza ku isuzumiro akubitwa n’inkuba. Continuer à lire … « Inyenzi 26 zashajije umusore! »

Ibinyendaro byibera mu mujyi, naho mu cyaro ni ibinyarukundo!

Ngisoma iriya nyandiko yasohotse kuri uru rubuga ivuga ngo « Ko umwana w’ikinyendaro atera umwaku »,nagize agahinda kenshi cyane.Nashatse kumenya niba uriya wayanditse ari umusore cyangwa umugabo wagize uwo mwaku mbura adress ye(phone cyangwa email).

Mbona ubutaha yari kuzadusobanurira neza iby’uwo mwaku.Njye nemera ko umwana ari umugisha ku mubyeyi.Naho ibinyendaro nta handi wabisanga koko uretse mu mijyi kuko mu cyaro ari ibinyarukundo gusa.Ndisobanura kuri ibyo byombi.

Ko abakobwa babyara...

Ntibakakubeshye,burya nta mukobwa ubyara atabishatse.Uko yamera kose aba yabibaze cyangwa yabicunze.Bitabaye ibyo yaba ari umusazi cyangwa afite ikibazo mu mutwe.

Ikibazo gusa ni uko imibare hari ubwo imupfubana,uwo yashakiragaho ibiceri akamwigurutsa cyangwa agasanga na we ari nyagupfa.Muri icyo gihe arikoca,agahagarara neza mu kibuga,ibyishimo bikamurenga areba umwana we ajya kumuzanira amazi!

Ibinyendaro rero

Njye ndahamya ko ibinyendaro ntaho bikiba uretse mu mijyi.Ni ho honyine umukobwa ashobora kubyarana n’inkokobotsi atanazi cyangwa adakunda(nk’abashoferi b’Abasomali, Abashinwa bakora imihanda,ba mukerarugendo…).

Ababyariye iwabo barakomezaIno mu giturage,mubyarana mwakundanye rwose.Nk’umugabo ufite umugore wabyaye abakobwa cyangwa abahungu gusa,akubwira ikibazo afite ukamufasha kugikemura.Tekereza rero iyo umubereye igisubizo!Urugo rwe rurakomera kandi namwe mugakomeza ibyanyu. Ufite ubwenge, ntiwamushyira hanze byo kumusenyera.

Icyo ndashyigikiye ni ba bagabo bahubuka nk’iya Gatera bagafata abakobwa cyangwa abagore ku ngufu.Ngo hari n’ababacunga bagiye kuvoma amazi bakabasumirira ku ivomo cyangwa hirya gato aho batabona gitabara.Kandi ibi byo si mu Rwanda gusa biba.Abo bakwiye kubihanirwa by’intangarugero.

Ikindi ni uko burya abagabo bafite ukuntu bamenya ko umukobwa cyangwa umugore yagiye mu mugongo(mu mihango),nyir’ubwite ataranabimenya ;wagira ngo turabahumurira!Icyo gihe bashima ahashimika,nuko umutego ugahitana iyigurukiraga. Iyo agize ibyago agatwita ariyumanganya.Yabigenza ate?Ngo ugize igihombo aracyimenyera.

Uwanyirigira Bernadette, Kibangu

Gukebwa cyangwa kwisilamuza ku itegeko si ukwica itegeko?

Mu Rwanda, hamaze iminsi haradutse umuco wo gukebwa. Abagabo benshi bashyizweho igitutu ngo ni wo mwambaro ugezweho ku bagabo bagira isuku.

Kera, ibyo bintu byo gukebwa byitwaga « kwisilamuza » kuko byari bigenewe abo mu idini ry’Abayisilamu.Bityo,hari ibibazo dukwiye kwibaza:aho iri tegeko ntiryaba ryaraje kwimika iyo migenzereze y’iryo dini ngo ihinduke undi muco nyarwanda?

Reka tunavuge ko ikigenderewe ari ikintu cyiza!Ngo ni mu rwego rwo kwirinda ubwandu bwa Sida(birashoboka).Niba abo bagabo baba bemeye koko ko baca inyuma abagore babo,ese baba basobanuriwe ingaruka ku mubiri no ku mubano w’abashakanye nyuma yo gukebwa?

Imibare ni nk’iy’isiganwa

Ngo mu mwaka wa 2014 abarenga ibihumbi 300 bari bamaze kwikebesha.Hari abemeza ko ari ku bushake kuko henshi bidakorerwa ubuntu.
Ubishaka yishyura hagati ya 20000frw na 50000frw.Kandi koko ntiwagura ikintu utashimye cyangwa kitagufitiye akamaro(droit de la consommation).

Ese muganga ubikora nta ndwara agiye kuvura(opération non thérapeutique) ,aba yiteguye kwirengera ingaruka
(responsabilité médicale) mu gihe bikomeranye
(complications) uwo yakuyeho agahu(ablation du prépice)?

Nta ndishyi z’akababaro

Tutitwaje ko nta bushakashatsi burakorwa cyangwa ngo hagire abatanga ubuhamya ko byababereye bibi nyuma yo gukebwa,aho ntababihisha ngo ibyabaye byarabaye, ntibazagasubizaho? Ese ubundi babaza nde indishyi z’akababaro, bakishyurwa gute ibyo icyo gikorwa cyaba cyangije(réparation du préjudice)?

Ubutaha tuzasangira ibitekerezo kuri ibyo bibazo dushakira hamwe ibisubizo. Ntitwirengagije ko hari abumva bari mu kuri kugomba gukurikizwa nta mpaka cyangwa bagomba kubikurikiza uko byategetswe.Isomo rya mbere ryo kuri iki cyumweru rirabiduciramo amarenga.Dusome muri make uko byari byifashe:

« Nuko abantu bamwe bavuye muri Yudeya,baza bigisha abavandimwe bo muri Antiyokiya, bati « Niba mutigenyesheje(mutikebesheje)uko Musa yabitegetse,ntimushobora gukizwa. »

Nuko havuka amakimbirane n’impaka zikomeye kuri Pawulo na Barinaba bavuguruza abo bantu;ni ko kwemeza ko Pawulo na Barinaba hamwe nabandi muri bo,bajya i Yeruzalemu kureba Intumwa n’abakuru bikoraniro, bakabagisha inama kuri icyo kibazo.

Ubwo byose bamaze kubyumvikanaho,Intumwa n’abakuru b’ikoraniro biyemeza kwitoramo bamwe muri bo,ngo babatume i Antiyokiya kumwe na Pawulo na Barinaba…Byanogeye Roho Mutagatifu kimwe natwe kutagira undi mutwaro tubagerekaho utari aya mabwiriza ya ngombwa…Nimugire amahoro »(Actes 15,1-2.22-29).

Waba urangije utarumva itegeko muganga aba yishe?Biri mu nzira…

By P.B

Wamenya ute ko umubyibuho wawe urenze urugero?

Hari aho babona umuntu ubyibushye bakamuha amashyi ngo yaratamiye cyangwa ngo ubuzima bwararyoshye.Ahandi bamurabukwa bakamuha induru ngo ni ikamyo ntakwirwa mu nzira.Urugero rw’umubyibuho ukwiye rwaboneka gute?

Urwo rugero ni urwagufasha kumenya niba umubyibuho ufite utazashyira ubuzima bwawe mu bibazo.Warumenya uhereye ku ngano nyayo y’umubiri wawe(Indice de la Masse Corporelle=IMC)n’igihe ukoresha ugenda.
Umubyibuho 1a)Ingano nyayo

Nk’uko tubikesha Doctissimo.fr, IMC ni uburyo bwizewe kandi bubereye buri wese uretse abagore batwite cyangwa bonsa,abari mu zabukuru(séniors)n’abakora imikino y’ingufu(ku mpamvu zumvikana zijyanye n’ubuzima bwabo).

Ngo kumenya ibiro ufite ntibihagije kugira ngo ube uzi uko ungana by’ukuri.Ingano yawe nyayo ni igisubizo gitangwa n’ubwo buremere(kg)kugabanya uburebure (m)bwikubye kabiri(poids/taille au carré).

Tuvuge ko upima ibiro 80(kg),ukagira n’uburebure bwa 1,70m.Icyo gihe IMC yawe izaba ingana na 80/1,70×1,70=80/2,89=27,68.

Dukurikije ibisobanuro(interprétations) bya OMS,iyo igisubizo kiri munsi ya 16,5 umuntu aba afite ikibazo cy’imirire (dénutrition);yagera kuri 18,5 akaba ari mu gice cy’abananutse (maigres);hagati ya 18,5 na 24,9 ni mu rugero rwiza(normal).

Hagati ya 25 na 29,9 ni umubyibuho utangiye (surpoids) ;guhera kuri 30-35 ni umubyibuho urengeje (obésité modérée); hejuru ya 35-40 ni umubyiho ukabije(obésité sévère).Ibirenze 40 ni umubyibuho w’injyanamuntu (obésité morbide).Ishakire igisubizo cyawe rero!

b)Igihe ukoresha

N’ubwo bisa n’ibigoye kubara,ariko biroroshye gukorwa.Ahangaha ngo ushobora kureba igihe ukoresha ugenda metero 800.Ikigoye ni ukubara izo metero.

Niba ukoresha iminota irenze 3 mu kuzigenda, ukazirangiza wahagiye cyangwa uruhutse nka gatanu, umenye ko ugeze kure.

Fata ingamba zo kugabanya ibiro ugabanya iyo minota!Ariko se nibakubona wiruka,ntibazavuga ko wasaze?!Hari ubwo n’ubu buryo bwagufasha:http://www.maker.tv/lifestyle/video/Wzg6NMMi0Iju

By P.B

Mu Rwanda Zika ntiri kure

Abasomyi babiri b’uru rubuga baherutse gutanga ibitekerezo kuri iyi virus.Umwe avuga ko ari indwara itareba Abanyarwanda ku buryo twayitindaho,ngo kandi n’iyo yahagera bafite ubushobozi buhagije bwo kuyirwanya.Undi we, ngo uretse no kuyirwanya,nta cyemeza ko ubushobozi bwo kuyipima buhagije kandi na malariya yarabananiye.Uru rubanza ni muganga waruca.

Gusa ntitwirengagize ko indiri z’iyo virus ziboneka ku migabane ya Afurika, Amerika,Aziya na Pasifika.Guhera 2015 yigaragaje mu bihugu bitari bike bya Amerika y’Epfo: Brezil, Argentine, Boliviya,Paragwe,Mexike,Panama na Kolombiya. Naho kuva 2016 yagaragaye no mu Burayi (Ubwongeleza, Ubutaliyani, Porutigari, Ubusuwisi)kimwe no muri Afurika (Cap Vert).Bikekwa ko muri ibi bihugu yahagejejwe n’ abantu bavuye gutembera muri biriya bihugu bya Amerika.Byumvikane ko ishobora kugera hose.

Mu Rwanda si kure
Twibuke ko iyo virus yatahuwe bwa mbere mu nguge(singes rhésus)zo muri Uganda(1947).Hari mu ishyamba ryitwa Zika,hafi y’ikiyaga cya Victoria,ku karwa ka Entebbe.Aho hantu Zika ni ho hahaye izina iyi Virus itumye hagiye kumenyekana ku isi yose.

Nka virus, yagaragaye mu muntu mu mwaka wa 1952 na 1964 muri Uganda na Tanzaniya. Hagati aho yagiye iboneka no mu bindi bihugu (Misiri, Etiyopiya, Indoneziya, Senegali, Pakistani,Nijeriya..)ku buryo budakanganye.

Mu Rwanda rero si kure ya bimwe muri ibi bihugu cyangwa se mu miterere(amashyamba umubu wakwihishamo).Kuba itakivugwa muri ibyo bihugu ntibisobanura ko yahacitse.Ishobora kuba ihari bitari ku rwego rw’icyorezo(épidémie).Icyo gihe inzego z’ubuzima ntizitaka byacitse(alarme)cyangwa ngo zihuruze amahanga,cyane ko hari n’abaturage bajya kwa muganga ar’uko byakomeye!

Nyamara n’ubwo haba hari abana 15/1000 bavukanye ubumuga nk’ubwa Zika cyangwa busa na bwo,iki ni igihe cyo kwiga neza icyo kibazo.Bityo na ba byeyi bibazaga icyabateye kubyara abana bafite ibimenyetso nk’ibya Zika, bakabona igisubzo kandi bakagenerwa ubufasha.

By P.B