Umutagatifu twibuka: Sainte Céline,umurinzi w’umubano mu bantu

Uyu munsi tariki ya 21 Ukwakira abahisemo iri zina rya Selina cyangwa bakaryitwa n’ababyeyi babo umunsi wa Batisimu, biteguye guhabwa indabo cyangwa se kubona twa messages/Sms tubabwira ngo « Umunsi mwiza! » Ariko se bazi impamvu y’iryo zina cyangwa icyo uwo rikomokaho yakoze?

Birumvikana ko ntawapfa guterura izina ngo aryitwe cyangwa aryite uwe adafite impamvu. Hari abashobora kuba bitwa Céline kubera ko bikundira indirimbo za Céline Dion ariko nta kintu na gito bazi kuri Sainte Céline!Abo rero ni bo ngira ngo twibutse ibya Bazina wabo Mutagatifu.

Uyu mugore yamenyekanye ate?

Céline ubundi ni izina riva ku Kilatini « Caelina », ari byo kuvuga Uw’ijuru cg Uwanyirijuru(Céleste). Selina wabaye Umutagatifu ni umubyeyi wamenyekanye mu kinyejana cya 5 kubera abana be babaye Abepisikopi bakomeye: Principius wa Soissons na Rémi wa Reims(France).

Ibye ni aka wa mugani w’Umunyarwanda ngo  » Ukwibyara bitera ababyeyi ineza. » Ukumenyekana kwa Seline agukesha uyu muhungu we wa kabiri wagizwe n’umutagatifu(Saint Rémi,wavutse muri 437)kuko ari we wabatije Umwami Clovis w’Ubufaransa(kuri Noheli 498)bityo igihugu cyose cyegukira Kristu n’Ivanjili.

Imico yamuranze mu rugo rwe

Selina yari yarashakanye na Emile, Igikomangoma cya Laon(le Compte de Laon). Ngo barakundanaga cyane bitangaje. Kubera ko we yahoranaga urugwiro no kwicisha bugufi, bashoboye kurera abana babo bahuje imitima n’imico ya gikristu.

Mu buzima bwe, yahugukiraga gusenga Imana kandi agakora ibikorwa by’urukundo. Yitabye Imana tariki ya 21 Ukwakira(460), nyamara abantu batangiye kumwiyambaza cyane hashize imyaka 500, ni ukuvuga mu kinyejana cya 10(vers 960).

Ba Céline barangwa n’iki?

Mu buzima busanzwe, ba Céline bahorana ibyishimo(enthousiastes), bagasabana n’abandi(sociables) kandi bakabangukirwa n’ibiganiro(extraverties). Mbese Céline yashingwa iby’itangazamakuru (communication).

Ikindi ngo ni uko babona ibisubizo vuba kandi bifatika(sens pratique), ntibagire n’ikintu kibabera inzitizi mu buzima bwa buri munsi(adaptation au quotidien). Na none kandi ngo bahorana umwete ndetse bashishikaye ku buryo nta gutsindwa ku kazi kabo.

Mu by’urukundo, ba Céline bazi gucunga neza umubano wabo n’abandi babikoranye igitsure(autorité)kitabangamiye ubugwaneza bwabo(caractère agréable)n’umutima uhuza impande zose(conciliantes).

Mwese abafashe iryo zina, tubifurije umunsi mukuru mwiza maze Sainte Céline, umurinzi w’umubano mu bantu, ababere n’ uw’imico myiza muhamagarirwa gukomeraho ngo ibafashe kunoza imibano yanyu n’ibyo mukora.

By Protogène BUTERA

Lesotho: le cannabis c’est de l’or vert sans faire des morts!

Dans certains pays, le cannabis fait des ravages en tant que stupéfiant le plus consommé. Son trafic, quoi que pénalisé(peine de prison maximale de 10 ans ou une amende pouvant atteindre 7 500 000 d’euros)reste encore florissant en France. Cela n’est pas le cas au Lesotho.

Petit royaume d’Afrique australe, le Lesotho a été le premier pays africain à légaliser le cannabis médicinal en 2017. Deux ans plus tard, la récolte des fruits de cet or vert se compte en milliards de dollars. Ainsi légalisé, il fait moins de morts et de règlements de comptes.

Les autorités de ce pays ont su que le cannabis est un produit d’avenir. D’ores et déjà, Maseru est la seule capitale en Afrique à faire de la recherche et le développement sur ce cannabis médical(CDB),une marijuana légale et dépourvue de tout agent psychotrope.

Des bénéfices inéquitables

Plus de cinq compagnies étrangères(des Canadiens ou Américains)ont obtenu la licence de production et d’exploitation de ce cannabis sur tout le territoire. Le Gouvernement espère ainsi en retirer quelques profits pour réduire le chômage qui atteint la majorité des 2,2 millions d’habitants de ce royaume enclavé au cœur de l’Afrique du Sud.

La licence étant très chère(30 000 € par an),les Basotho ne peuvent pas y accéder. Forte de ses découvertes, l’entreprise Medigrow a investi 17,4 millions d’euros et elle est prête à satisfaire le marché colossal de 135 millions d’euros. L’avenir est aux chasseurs des gains!

Dans cette course aux bénéfices inéquitables, c’est l’accomplissement de l’adage: « On ne prête qu’aux riches. » Ah oui! Au Royaume du Ciel de Maseru, habitants et petits agriculteurs gardent les yeux tournés vers le ciel, en attendant que le gouvernement pense également à ses citoyens pauvres mais désireux d’entreprendre.

By Protogène BUTERA

%d blogueurs aiment cette page :