Le Saint du jour: FABIEN et le sens de l’organisation

Fabien est un laïc appelé au pontificat par une disposition divine. Il se trouvait à Rome parmi les fidèles au moment de l’élection du successeur du Pape Antère.Une colombe vint se poser sur sa tête, et l’assemblée s’écria: « Il est désigné » Il fut ordonné le 10 janvier 236.

L’homme et son action

Saint Fabien(Pape)
Saint Fabien(photo de Wikipédia)

C’est le 20° Pape de l’Église catholique sur laquelle il régna 14 ans. Il est reconnu pour son sens de l’organisation surtout en ce qui concerne l’instauration de la mission des diacres et sous-diacres pour l’assistance des pauvres.

De plus, c’est lui qui a décreté que, tous les ans, le Jour de la Cène(Jeudi Saint),le Saint Chrême de l’année précédente serait brûlé et remplacé par un nouveau. Lors de la persécution des chrétiens par Dèce, il montra un exemple glorieux de foi et de courage en subissant le martyre.

Vie couronnée

Par ce martyre, l’Eglise n’a pas tardé à reconnaitre Fabien comme Saint.Il est donc vénéré en matyr dans le cimétière de Saint Calliste(cimétière des Papes) sur la Via Appia.Né en l’an 200 à Rome, il est mort décapité le 20 janvier 250.

Aujourd’hui aussi c’est la fête de Saint Sébastien!Que tous leus deux intercèdent pour nous!

By P.Protogène BUTERA

Umutagatifu twibuka: Sainte Céline,umurinzi w’umubano mu bantu

Uyu munsi tariki ya 21 Ukwakira abahisemo iri zina rya Selina cyangwa bakaryitwa n’ababyeyi babo umunsi wa Batisimu, biteguye guhabwa indabo cyangwa se kubona twa messages/Sms tubabwira ngo « Umunsi mwiza! » Ariko se bazi impamvu y’iryo zina cyangwa icyo uwo rikomokaho yakoze?

Birumvikana ko ntawapfa guterura izina ngo aryitwe cyangwa aryite uwe adafite impamvu. Hari abashobora kuba bitwa Céline kubera ko bikundira indirimbo za Céline Dion ariko nta kintu na gito bazi kuri Sainte Céline!Abo rero ni bo ngira ngo twibutse ibya Bazina wabo Mutagatifu.

Uyu mugore yamenyekanye ate?

Céline ubundi ni izina riva ku Kilatini « Caelina », ari byo kuvuga Uw’ijuru cg Uwanyirijuru(Céleste). Selina wabaye Umutagatifu ni umubyeyi wamenyekanye mu kinyejana cya 5 kubera abana be babaye Abepisikopi bakomeye: Principius wa Soissons na Rémi wa Reims(France).

Ibye ni aka wa mugani w’Umunyarwanda ngo  » Ukwibyara bitera ababyeyi ineza. » Ukumenyekana kwa Seline agukesha uyu muhungu we wa kabiri wagizwe n’umutagatifu(Saint Rémi,wavutse muri 437)kuko ari we wabatije Umwami Clovis w’Ubufaransa(kuri Noheli 498)bityo igihugu cyose cyegukira Kristu n’Ivanjili.

Imico yamuranze mu rugo rwe

Selina yari yarashakanye na Emile, Igikomangoma cya Laon(le Compte de Laon). Ngo barakundanaga cyane bitangaje. Kubera ko we yahoranaga urugwiro no kwicisha bugufi, bashoboye kurera abana babo bahuje imitima n’imico ya gikristu.

Mu buzima bwe, yahugukiraga gusenga Imana kandi agakora ibikorwa by’urukundo. Yitabye Imana tariki ya 21 Ukwakira(460), nyamara abantu batangiye kumwiyambaza cyane hashize imyaka 500, ni ukuvuga mu kinyejana cya 10(vers 960).

Ba Céline barangwa n’iki?

Mu buzima busanzwe, ba Céline bahorana ibyishimo(enthousiastes), bagasabana n’abandi(sociables) kandi bakabangukirwa n’ibiganiro(extraverties). Mbese Céline yashingwa iby’itangazamakuru (communication).

Ikindi ngo ni uko babona ibisubizo vuba kandi bifatika(sens pratique), ntibagire n’ikintu kibabera inzitizi mu buzima bwa buri munsi(adaptation au quotidien). Na none kandi ngo bahorana umwete ndetse bashishikaye ku buryo nta gutsindwa ku kazi kabo.

Mu by’urukundo, ba Céline bazi gucunga neza umubano wabo n’abandi babikoranye igitsure(autorité)kitabangamiye ubugwaneza bwabo(caractère agréable)n’umutima uhuza impande zose(conciliantes).

Mwese abafashe iryo zina, tubifurije umunsi mukuru mwiza maze Sainte Céline, umurinzi w’umubano mu bantu, ababere n’ uw’imico myiza muhamagarirwa gukomeraho ngo ibafashe kunoza imibano yanyu n’ibyo mukora.

By Protogène BUTERA

Umutagatifu w’umunsi: Sainte Thérèse d’Avila

Umugore wa mbere washyizwe mu rwego rw’abigisha ba Kiliziya(Docteur de l’Eglise),Tereza yavutse tariki ya 28 Werurwe 1515,yitaba Imana ku wa 15 Ukwakira 1582.
Umuryango w’Ababikira b’Abakarumeli yinjiyemo ari muto,yawuhaye isura nshya(Carmel réformé).Bagenzi be yabashishikarizaga kwita cyane kuri muntu w’imbere iyo(l’homme ou intériorité)ufasha mu isengesho ribwira Imana nk’umukunzi(Oraison)musangira ibyicaro(demeures.)
Yakundaga kuvuga ati(citations):

« S’il y a beaucoup de demeures au ciel,il y a beaucoup de chemins pour y arriver. »

« Ceux qui ont déjà commencé à faire oraison,ont compris l’importance ,pour eux, de ne pas en rester aux premières Demeures.Mais souvent,ils ne sont pas encore assez déterminés à ne pas y rester,ils ne s’éloignent pas encore des occasions,ce qui est fort dangereux. »

« Dans ce travail spirituel,celui qui pense le moins et veut le moins ,obtient plus;ce que nous devons faire,c’est demander comme le font de pauvres nécessiteux devant un grand et riche empereur;ensuite baisser les yeux et attendre humblement. »

« Que rien ne te trouble
Que rien ne t’effraie
Tout passe
Dieu ne change pas
La patience tout obtient;
Celui qui a Dieu ne manque de rien
Dieu seul suffit. »

Nadufashe gutegura neza Umunsi wa Nyagasani kandi natwe dusabire  Avila,umujyi wamuhaye kubona izuba.

By P.B

 

Ubuzima bw’abatagatifu: Saint Wenceslas,urugero rw’abategetsi bubaha Imana

N’ubwo atari uwa vuba aha(907-929),mutagatifu Wensisilasi yabera benshi urugero rwo kuba intwari bahuza intwaro z’ukwemera n’iz’ubutegetsi.

Akicara ku ntebe ya Bohême(Duc de Bohême) yari afite imyaka 18 akajya mu misa yihishe nyina warwanyaga ubukristu. Gukunda Imana no kuyubaha yabitojwe na nyirakuru Ludmilla. Kubera imbaraga yakuraga mu guhabwa Ukaristiya, uwo musore  yacunguye abagaragu benshi b’abapagani(esclaves païens)abishyuriye mu isoko rya Prague(racheter)kugira ngo babatizwe.

Ibyo ntibyanyuze nyina(Drahomira)na murumuna we(Boleslas)bahisemo kumwikiza.Uwo murumuna we na we washakaga iyo ntebe,yamwicishije asohotse mu kiliziya ya Boleslava(République tchèque).

Wensisilasi yanze kwirwanaho akoresheje inkota(épée),ahubwo abwira murumuna we ati » Sinakica umuvandimwe wanjye,ndakubabariye. »

Bamutsinze aho afite imyaka 23.Hari tariki ya 28 Neli 929.Uretse kuba urugero rw’abategetsi bubaha Imana, Kiliziya imufata nk’umuvugizi w’abahereza ba Misa(Servants d’Autel). Isengesho rye rigere ku mutima w’abayobozi bakiri bato n’abadaterwa ipfunwe n’ukwemera kwabo.

Umunsi mukuru mwiza ku bitwa Wensisilasi, kimwe na ba Lioba, Loucas na Lucas.

Ubuzima bw’abatagatifu:Saint Vincent de Paul,umuvugizi w’abakene

Azwi nka Monsieur Vincent. N’ubwo atamaze imyaka myinshi cyane ku isi(1581-1660),yakoze byinshi mu rwego rwo kwita ku bakene.
Nyuma yo kuba umurezi w’abana b’abakire(précepteur des Gondi),yabaye umusaseridoti muri paruwasi y’icyaro(Chatillon-les-Dombes)aho yiboneye ko mu gihugu cye cy’Ubufaransa hari ubukene mu bya roho(misère spirituelle).

Ni bwo yashinze umuryango w’abapadiri(1625) bo kwita ku bakene bameze nka Lazaro (Lazaristes). Bidatinze,yifatanije na Louise de Marillac bashinga umuryango w’Abakobwa b’Urukundo(Filles de la Charité,1633)kugira ngo n’abakobwa cyangwa abagore bakennye na bo bitabweho.

N’abatari muri iyo miryango y’abihayimana bashyira mu bikorwa inyigisho ze babinyujije muri Equipes de Saint Vincent cyangwa Conférences de Saint Vincent de Paul.Kandi koko ntiyasibaga kubwira abe ko (citations):

« Urukundo ruhorana iteka udushya twarwo »(« L’amour est inventif à l’infini »).

« Habiter dans une maison où règne la charité fraternelle,c’est vivre dans un paradis »

« Il n’est rien de plus désirable,ni de plus délicieux,que de vivre avec ceux qu’on aime »

« Pour que les choses avancent,il faut du temps et de la patience »

 

Kimwe na ba Enzo,kuri iyi tariki ya 27 Nzeli, turazirikana kandi Aquiline,Adolphe na Adolphine.Bose baradusabira,tubiyambaze.

By P.B

Ubuzima bw’abatagatifu:Saint Ignace de Loyola,umuhamya w’ikuzo ry’Imana mu buzima budacagase

Inigo Lopez de Loyola,ari we uzwi mu gifaransa nka Ignace de Loyola,yavukiye Azpeitia mu gihugu cya Espagne mu mwaka wa 1491.Ni umuhererezi mu bana 13 bo mu muryango w’abanyacyubahiro(nobles)bo muri icyo gihugu.

Nyina yitabye Imana afite imyaka 7,na se akurikiraho ubwo yari agejeje kuri 15.Nyuma y’urupfu rwa se,Ignace yarerewe mu bigo bya cyami(vie de cour)aho yinjiye cyane mu myitozo ya gisirikare(exercices des armes).

Ubwo Ubufaransa bwateraga umujyi wa Pampelune(1521),yarwanye urugamba ariko arukomerekeramo bikomeye cyane.Aho yari arwariye mu bitaro,yaboneyeho umwanya wo gusoma ubuzima bw’abatagatifu,atangira no guhinduka buhororo buhoro.

Muri iyo nzira y’uguhinduka ,yafatiye urugero kuri Mutagatifu Fransisko wa Asizi,maze asanga ari ngombwa kwishyira hamwe n’abandi bahuje ishyaka(zèle)kugira ngo barwanirire ukwemera nk’abasirikare ba Yezu.

Ngicyo icyamuteye gushinga umuryango uzwi nk’Abayezuwiti(Jésuites ou Compagnie de Jésus).Yemeza kandi ko kubigeraho,Nyina wa Yezu yabigizemo uruhare kuko aba mbere bahuye nyuma ya misa yo ku munsi mukuru wa Assomption:15 août 1534.

Muri icyo gihe we yakomeje amasomo(études universitaires),nuko ahabwa ubupadiri tariki ya 24 Kamena 1537.N’ubwo uwo muryango usa n’uwatinze kwemerwa(22 septembre 1540)byamweretse ko gutsinda intambara bisaba imyitozo y’igihe kirekire.

Ngiyi imvano y’inyandiko ze « Exercices Spirituels » zikunze gukoreshwa mu myiherero y’iminsi 30 kuko kuri we,uwemera wese agomba gukora imyitozo ihuje n’imiterere y’urugamba kugiran go arutsinde.

Ni yo mpamvu umutwe n’umusozo w’inyandiko ze byarangwaga n’izi nyuguti uko ari enye: AMDG(Ad Majorem Dei Gloriam=pour la plus grande gloire de Dieu).Nguko uko umuntu wuzuye(équilibre de l’ame)akoresha ubushishozi(par discernement)kugira ngo abe umuhamya w’Imana mu buzima budacagase.

Nko kuri iyi tariki ya 31 Nyakanga 1556 ni bwo Ignace yitabye Imana.Umunsi nk’uyu nugusabira umuryango yashinze ari nawo Papa François akomokamo.

By P.B

Ubuzima bw’abatagatifu:Saint Irénée de Lyon,intumwa y’ubumwe n’amahoro

Yavukiye muri Aziya,aho yamenyaniye na Mutagatifu Polycarpe wa Smyrne.Uyu na we kandi yabanye na Yohani Intumwa ya Yezu.Uwo mubano ni wo utuma inyigisho ze zihabwa umwanya ukomeye muri Kiliziya.

Icyakora ntibizwi neza niba Irénée yarageze i Lyon ari padiri,kimwe n’uko bibaza ukuntu yarokotse ubwicanyi bwari bwugarije Kiliziya muri icyo gihe bugahitana Mgr Pothin, ari na we yasimbuye ku ntebe y’Ubwepiskopi ya Lyon.

Ikizwi ku buryo budashidikanywaho,ni uko yahanganye n’inyigisho z’ubuyobe zakwirakwizaga ko Yezu atari Umwana w’Imana wigize umuntu(négation de l’Incarantion du fils de Dieu).Intwaro yabatsindishije kuri urwo rugamba ni Ibyanditswe bitagatifu(Saintes Ecritures)ubwenge(gnose/intelligence) bwa muntu butagomba kuvuguruza.

Nk’uko izina rye risobanura « Umunyamahoro »,bene abo ntiyigeze yemra ko bacibwa(excommunication),ahubwo yaharaniye ko bafashwa kumva neza ukuri kw’ayo mayobera ku buryo bagaruka mu nzira y’ukwemera guhamye,bityo bagahesha Imana ikuzo.

We wavutse ahagana muri 120 cyangwa 130 agatabaruka muri 202,Kiliziya gatolika imwibuka tariki ya 28 Kamena,naho izindi(Orthodoxes)bakamwibuka tariki ya 23 Kanama.
Inyigisho ze zikubiye muri aya magambo yakundaga kuvuga: »Ikuzo ry’Imana ni umuntu muzima uzi ko ubuzima nyabwo ari ukwibanira n’Imana »(La gloire de Dieu c’est l’homme vivant ,et la vie de l’homme c’est la vision de Dieu).

Hamwe na Mutagatifu Papias na we duhimbaza uyu munsi,badusabire.

By P.B

Ubuzima bw’abatagatifu:Saint Boniface,aho ineza igarukira!

Yavukiye Devon ahagana mu mwaka wa 675.Yavutse yitwa(izina rya batisimu)Winifred.Yahawe ubusaseridoti afite imyaka 30 kandi yumva Imana imuhamagarira gufasha abatayemera kuyiyoboka.Gusobanukirwa neza uwo muhamagaro, yabitewemo inkunga na mutagatifu Willibrord.

Mu gihugu cye kavukire cy’Ubwongereza,ubutumwa yabutangiriye ahitwa Frise maze mu mwaka wa 716 asa n’utsinzwe(échec) kubera umuyobozi(chef local)wamubereye Kabutindi, agatera utwatsi iryo yamamazabutumwa rishingiye kuri Bibiliya(mission évangélisatrice).

Nyuma y’imyaka 2 yagiye mu ruzundiko i Roma maze Papa Gregoire II amwereka ko amushyigikiye,amuha izina rya Boniface nk’umumwepiskopi,anamushinga ibice byose by’Ubudage(peuples germaniques).

Na we yabonye atabusohoza wenyine ni ko gushinga ibigo by’abihayimana binyuranye(monastères masculins et féminins)kugira ngo bimufashe guhuza imico y’utwo turere n’ukwemera.

Ahereye ku byo yaboneye Frise,yahisemo gukorana neza n’abayobozi bakuru ba Leta kugira ngo n’abato babashe kubaha inzego za Kiliziya(hiérarchie)bityo na Roma(le Pape)igarurirwe icyizere kandi igumane ubwigenge bwayo mu gihe abategetsi benshi bifuzaga ko Kiliziya ibabera igikoresho.

Muri icyo gihe yabatije abantu batagira ingano.Kuba hari bagenzi be b’abepiskopi batakozwaga iby’umurongo we w’ubutumwa,byamuciye intege ku buryo ku myaka 70 yisubiriye aho yatangiriye ubutumwa(Frise).

Ku itariki ya 5 Kamena,igitero cy’abatashakaga kuva ku idini gakondo(druides),kuko yabarimburiraga ibiti bafataga nk’ibigirwamana(idoles),cyamuteye aho yasomeraga misa.Yabujije abo bari kumwe kwirwanaho,yibwira ko ineza(douceur)igomba gutsinda inabi-rugomo(violence).

Yabonye bikomeye ashyira Bibiliya ku mutwe,ariko inkota y’abo bishi na yo irayahuranya.Abigishwa(néophytes)bari bategereje ko ajya kubaha isakramentu ry’Ugukomezwa ni bo baje gutoragura ibisigazwa by’umubiri we n’abo bari kumwe.

Nguko uko yinjiye mu rugaga rw’abahowimana(martyrs).Nk’uko Mayence ari ho hari icyicaro cye gikuru,afatwa nk’  » Intumwa y’Abadage mu iyobokamana »(Apôtre des Germains).
Umunsi mukuru mwiza ku bitwa ba Biniface bose!

By P.B

Ubuzima bw’abatagatifu: Saint Justin, umurinzi w’abafilozofe

Ku myaka 30 ni bwo JUSTIN yabaye umukristu ataretse no gukunda ibitekerezo bigororotse(philosophie)kuko ari byo bifasha inkuru nziza kugaragaza icyezezi cyayo(préparation à la révélation).

Hari umusomyi wifuje kumenya byinshi kuri mutagatifu Justin, Kiliziya ihimbaza tariki ya 1 Kamena. Ni yo mpamvu tugiye kuganira ku buzima bw’uwo mukristu w’imena n’umuhanga.

Justin, ntiyavukiye mu muryango w’abemera Kristu. Yaboneye izuba mu mujyi wa Palestina ahitwaga Sichem, ahagana umwaka wa 100 nyuma y’ivuka rya Yezu. Abifashijwemo n’ababyeyi be bari bakize kandi bakomeye ku by’amashuri, yakomeje gushakisha inzira y’ukuri akoresheje ubwenge(raison et philosophie).

Abahanga b’iyo nzira(Stoïciens et platoniciens) ntibamumaze inyota. Ahubwo yayimazwe n’ikiganiro yagiranye n’umukristu akamuhishurira ibyanditswe bitagatifu(Saintes Ecritures)maze inzira nyayo akayibona mu kwemera Yezu Kristu(foi dans le Christ)wabambwe ku musaraba(crucifié)kandi akazuka(ressuscité).

Ku myaka 30 ni bwo yabaye umukristu ataretse no gukunda ibitekerezo bigororotse(philosophie)kuko ari byo bifasha inkuru nziza kugaragaza icyezezi cyayo(préparation à la révélation).

Publicités

Yagumye gushimangira ukuntu inozamyemerere(théologie)n’inyurabwenge-kamere(philosophie)bishinze imizi muri Jambo ku buryo uwamubyaye(Vierge Marie)yatumye dusubirana ijambo n’akanyamuneza. Yakundaga kuvuga ati(citations):

« Le Christ, Verbe présent en tout, a persuadé non seulement des philosophes et des lettrés, mais même des artisans et des ignorants, qui méprisèrent pour lui, et l’opinion et la crainte; car il est la vertu du Père ineffable et non une production de la raison humaine »(Deuxième Apologie,10)

« En effet, Eve, Vierge et intacte, ayant conçu la parole du serpent, enfanta la désobéissance et la mort; la Vierge Marie, ayant conçu la foi et la joie, répondit: ‘Qu’il me soit fait selon votre parole’. Il est donc né d’elle celui dont parlent les Écritures. Par lui, Dieu ruine l’empire du serpent et de ceux, anges ou hommes, qui lui sont devenus semblables, et affranchit de la mort ceux qui se repentent de leurs fautes et croient en lui ».

Marie, en acceptant le message de l’Ange, a conçu « foi et joie » (Dialogue avec Tryphon, 100,5)

Ngicyo icyamuteraga no kwigisha abami n’ibikomangoma(rois et empereurs) ngo bayoboke Umwami ubasumba ari we Kristu utanga amahoro. Ni na cyo cyatumye Marc-Aurèle(empereur philosophe)afata abakristu nk’abarwanya ubutegetsi ku buryo agomba kubakandamiza bidasubirwaho(persécution).

Ni bwo mu mwaka wa 165, Justin na bamwe mu bakateshite be bafashwe bacibwa umutwe(décapitation) kuko banze guhakana ubukristu. Nguwo umwe mu batagatifu ba mbere b’abamaritiri akaba n’umuvugizi n’umurinzi w’abafilozofe(patron des philosophes).

Umunsi mwiza ku bamwiyambaza mwese muharanira kumva neza n’ubwenge bwanyu ibyo mwemera(foi et raison).

By P.B

Mutagatifu François de Sales, umuvugizi w’abanyamakuru

Yavukiye mu muryango ukomeye.Ababyeyi be bashakaga ko aba umunyamategeko(juriste)w’ikirangirire;bamujyanaga mu mashuri ahanitse banga ko azaba padiri nk’uko yabyifuzaga.Mu gihe yahatanaga muri ubwo bumenyi bw’amategeko yaje gucika intege ndetse n’ubuzima bubura icyanga (désespoir).

Muri iyo myaka y’ubuzima bw’ishuri,n’inyigisho zivuga cyane iby’umuriro w’iteka zari ziganje(prédestination de Calvin).Yakijijwe n’isengesho ryahimbwe na Mutagatifu Bernard aho yagiraga ati « Muzirikane ibyiza,Souvenez-vous ».Icyyo gihe yari afite imyaka 20 maze iby’Imana bimucengeramo bityo.

François uyu, yavukiye ahitwa Chateau de Sales(Savoie)mu mwaka wa 1567,ahabwa ubusaseridoti mu 1593.Mu byo yari ashyize imbere ni ukwereka abantu uburyo bwo kwitagatifuriza mu mirimo yabo ya buri munsi.

saint_francois_de_salesGuhera mu 1923,Kiliziya imwibuka nk’umuvugizi w’abanditsi n’abanyamakuru(saint Patron des écrivains et des journalistes)kubera uburyo inyandiko ze yashakaga ko zigera kuri benshi barimo n’abo batumva ibintu kimwe.

Afatanyije na Jeanne de Chantal,yashinze umuryango w’abihayimana bahuza isengesho n’ibikorwa by’urukundo(religieuses de la visitation)kuko bashyira imbere gusurana nk’uko Mariya yabigiriye Elizabeti(Lc 1,39)

Kuva yakitaba Imana muri 1622,inyigisho ze ntizahagaze.Nyuma y’imyaka 200,Jean Bosco yamugendeyeho ashinga umuryango wamwitiriwe, »Salésiens ». Aya ni amwe mu magambo akomeye(citation)bamwibukiraho,cyane cyane ajyanye n’umutima woroshya(douceur):

« Soyez le plus doux que vous pouvez et souvenez-vous que l’on prend plus de mouches avec une cuillerée de miel qu’avec cent barils de vinaigre.S’il faut donner en quelque excès,que ce soit du coté de la douceur ».

Kuri iyi tariki ya 24 Mutarama,abitwa ba Frank,Francis,Franck,Félicien..kimwe na Paula na Paulette,tubifurije umunsi mukuru mwiza.

By P.B

%d blogueurs aiment cette page :