Tariki ya 30 Ugushyingo, Kiliziya ihimbaza Mutagatifu ANDRE(Andreya)wahowe Imana ahagana muri 62 nyuma ya Yezu. N’ubwo ari muri Adiventi, abakristu baririmba ya ndirimbo y’ibyishimo bikomeye, « Imana nisingizwe mu ijuru »(Gloria).
Uko Mutagatifu André yamenyekanye
Andreya wari umurobyi mu kiyaga cya Tiberiyade, yari murumuna wa Petero n’umwigishwa ukomeye wa Yohani Batisita. Abo bavandimwe bombi bakaba bari batuye i Kafarinawumu(Mc 1,29)
Kuva aho Yohani Batisita yerekaniye ko Yezu ari we « Ntama w’Imana, ukiza ibyaha by’abantu », Andreya yamukurikiye ubwo, ndetse amuzanira na mukuru we Petero(Jn 1, 35-42).
Andreya mu by’ukuri
Nk’uko Bibiliya imutwereka, Andreya ni umuntu uzi guhuza abantu no kubabanira. Nko mu gihe cy’itubura ry’imigati, ni we wari wazanye wa musore wari witwaje imigati itanu n’amafi abiri(Jn 6,8)
Na ba Bagereki bashakaga kubona Yezu(Jn 12,20-22),ni we banyuzeho bavunyisha. Birumvikana rero ko yari azwi nk’intumwa ya mbere(protoklelos=premier appelé)mu zindi. Arangwa n’ikimenyetso cyo gukuba(multiplication: X)kitwa « Umusalaba wa Mutagatifu André »(Croix de Saint André).
Dore byinshi bimuranga
Mu rurimi rw’Ikigereki, « andrea »bivuga ubutwari, ibakwe. Andreya ni umuntu ushishikajwe no gufasha(serviable),akagira umutima ukunda abandi ariko ntiyishyire imbere(effacé),iteka akaba agamije kugera ku bintu bifatika(esprit pratique) kandi adasakuje(sans bruit).
Kubera iyo mpamvu, Andreya ntakunda ibintu bitungurana(imprévu), kandi nta kintu aha agaciro gake(à la légère).N’ubwo bimeze gutyo ariko, azi no koroshya ibintu(très tolérant), cyane iyo ari mu bo bakorana bya hafi(ses proches).
Kuri we, ubucuti(amitiés)n’ubuvandimwe rusange(liens sociaux)ntacyabiruta. Mu rugo, Andreya ni umugabo udahemuka(fidèle), uvuga kandi ukunda ukuri(sincère).
Kubera kwanga umugayo, si umuntu wiruka inyuma y’abagore(homme à femmes)kuko icyo yifuza ari urugo ruhamye(stable)kandi rushinze imizi mu rukundo.
Umunsi mukuru mwiza ku biyambaza uwo murinzi w’Abarobyi (pêcheurs)n’Abanyagicuri(paralytiques).
Ngiri isengesho wamunyuzaho(Prière à Saint André):
Saint André que rien ni personne n’a arrêté dans la prédication de la vraie foi, donne-moi la force pour éliminer de mon corps le mal qui me fait souffrir.
Saint André,toi qui t’es dépouillé de tout pour suivre notre Seigneur jusqu’au pied de la croix, délivre-moi de mon mal,pour que je puisse donner un peu de bien en suivant ton exemple.
Pour que la grâce se diffuse tout au long de mon corps, tu peux commander au mal de disparaître au nom du Père, et du Fils, et du Saint Esprit.
Amen.