Yuda Isikariyoti amaze kwiyahura, hakenewe umusimbura kugira ngo umubare w’Intumwa ukomeze kuba cumi n’ebyiri nk’uko Yezu yari yarabiteganije kandi uhwane n’imiryango 12 ya Isiraheli.
Yezu amaze gusubira mu ijuru(Asensiyo),inama y’abantu 120 bayobowe na Petero yarateranye, bahitamo babiri bagomba gutorwamo umwe wiyongera ku Ntumwa 11 zari zisigaye.
Abo babiri ni YOZEFU witwaga BARISABA ndetse wari warahimbwe NTUNGANE(Justus), na MATTHIAS. Nyamara nyuma y’isengesho ni MATTHIAS watorewe uwo mwanya kugira ngo na we abe umuhamya w’Izuka rya Nyagasani(Int 1, 20-26)
Ikibazo kikibazwa ni iki: ko Pawulo na we yatorewe kuba Intumwa nk’uko abyivugira(Rm 1,1; 1Cor1,1…), Matthias ni Intumwa ya 12 cyangwa ni iya 13?
Ntiyaje kuzuza umubare

N’ubwo bimeze gutyo, Mutagatifu Matiyasi ntiyaje kuzuza umubare gusa! Uwo Kiliziya ihimbaza kuri iyi tariki ya 14 Gicurasi,bivugwa ko yashinze Kiliziya yo muri Etiopiya aho yigishije Ivanjili imyaka irenga 33.
Yaguye i Yeruzalemu mu myaka ya 63 cyangwa 81 nyuma ya Yezu. Kimwe n’izindi Ntumwa, yishwe azira ukwemera. Yicishijwe ishoka(hache)ikaba ari yo mpamvu ari UMUVUGIZI w’ABUBATSI(Charpentiers),’ABABAZI(Bouchers).
Matiyasi arangwa n’iki?
Nk’uko izina rye ribisobanura, Matthias ni impine ya Mattathias(Don de Dieu). Ni umuntu urangwa n’umutima mwiza no kwitangira abandi(générosité)kandi agatwarwa cyane(sentimental).
Mu byo akora, yibanda cyane kubikurura umutima we(passion)kandi bimufitiye akamaro(ce qui l’intéresse).Hari ubwo ashobora kugaragaza ubushake buke ariko iyo amaze kumenya neza umuhamagaro we, yitanga atizigamye.
Mwese abamwiyambaza tubifurije umunsi mukuru mwiza. Mutagatifu Matthias, udusabire.
By P.Protogène BUTERA
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.