Abakunda agahiye bakavuga imyato, barenza kakabavugisha. Abandi bagahera aho ngo « Soma gake, divayi itera gukubagana. » Hari n’abahisemo kwinywera amazi cyangwa icyayi byonyine ngo batazagwa muri uwo mutego. Bakibagirwa ko Ikirahure cya divayi cyongera amahirwe yo kubaho!
Nyamara iyo barwaye, hari ubwo bagera kwa muganga akabandikira imiti irimo ka « alcool » nibura 10% kugira ngo bakire! Mu by’ukuri, abaganga bazi neza ko umubiri ukeneye « alcool. » Ikibazo ni uko abenshi bayirenza nk’abaca agahigo.
Aha ni ho Ijambo ry’Imana ritubwira ibyiza bya divayi wanywereye ku rugero. Reka tubyumve mu ijwi rya Mwene Siraki:
« Ntukavuge ko Divayi nta cyo yagutwara, kuko divayi yishe benshi.
Uko iziko rishegesha icyuma mu bushyuhe bwaryo, ni na ko divayi igenzereza abasinda bakirata.
Divayi ni ubuzima ku muntu, iyo uyinyoye mu rugero.
Ubuzima bumariye iki umuntu utagira divayi? Kandi yararemewe gushimisha abantu!
Divayi unywereye mu gihe ukayihaga, inezeza umutima.
Divayi wanyoye ukarenza urugero, kubera intego cyangwa ushotorana, igushengura umutima.
Ubusinzi bwongera umujinya w’igicucu, kugeza ubwo gikoze ishyano, bugabanya imbaraga, bugakurura inguma.
Niba mu birori mwanyweye divayi cyane, ntugatonganye mugenzi wawe, ntuzamusuzugurire ko yanezerewe, ntuzamubwire amagambo amutoneka, cyangwa ngo umuhungabanye umwishyuza. » (Sir 31, 25-31)
Buri wese yakuramo ibimureba, akamenya ibyo yakosora. Uwo Divayi cyangwa Manyinya yagize imbata yakitegeza inguma ahorana nk’uwarwaye igicuri!Ugasoma asabana n’abandi cyangwa akarenza ku ifunguro rye rya buri munsi, tumwifurije kwizihirwa no gukomeza kuryoherwa.Naho ukararira akakiririrwa, we ni akumiro! Hari icyo yakura muri iyi nyigisho yibera wenyine? Naho se abo itera akanyamuneza bagasabagizwa n’ibyishimo?

Ubwo turi mu mpera z’ukwezi kandi, ntibitangaje ko hari abo kasize mu madeni, ejo bundi bakazahembwa bishyura. Ntibazibagirwe gufata ingamba zo kudahera muri urwo, dore ko hari igihe abo mu rugo bo bataba bazi n’uko gahumura!
By Protogène BUTERA
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.