Byatangiye Inama y’abaminisitiri idasanzwe yirukana burundu bamwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ubuzima.Iyo nama yo ku wa 24 Kanama 2016 yari iyobowe na Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yirukanye burundu Dr Karema Corine na Bwana Mugume Nathan,bari abayobozi bakuru muri iyo Minisiteri.
Muri iyo jugujugu,Minisitiri w’Ubuzima na we yaregujwe.Igitangaje ni uko nta nama y’abaminisitiri yateranye.Mu itangazo ryo ku wa 11 Nyakanga 2016 ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe,Murekezi Anastase,rivuga ko Dr Binagwaho Agnes wari Minisitiri w’Ubuzima yakuwe kuri uwo mwanya.
Agnes Binagwaho ni indasimburwa?
Ntibisanzwe ko umuntu akurwa mu mwanya igitaraganya nta wundi wo kumusimbura.None se Agnes Binagwaho yaba ari indasimburwa kuri uwo mwanya?
Tuvuge se ko ubuzima bwaba ari bubi muri iyo Minisiteri ku buryo bigoye kubona umusimbura?Aho si ikibazo kiri hagati y’uwirukanywe(Agnes), uwamwirukanye(Prezida) n’uwasinye(Minisitiri w’Intebe)?Uku gutinda ntikwabura gutera impungenge, niba koko ubuzima ari ishingiro rya byose.
Ku rundi ruhande ariko,bishobora gutanga isomo kuri ba bandi bagirwa ba « Minister » bagahugira mu kwivugira,kwishongora no kwihakirwa,aho kuvugira abo bashinzwe no gukemura ibibazo byugarije abayoborwa.
Iyi Minisiteri ikeneye umunyamibare
Kubera ibibazo by’amafaranga n’imiti bikunze kuyivugwamo,iyi minisiteri ikeneye umuntu w’umunyamibare(mathématicien)kugira ngo abone ibisubizo nyabyo mu nzira zisobanutse.
Nyir’ubwite(Agnes) na we ashobora kuba yibaza niba bagishaka inzira zo kumugarura ku mirimo ye.N’ubwo na Minisiteri y’Uburezi ntacyo yayimariye cyane,hari abakeka ko Charles Murigande(PhD en Mathématiques) ari we wagerageza kuzahura iy’Ubuzima.
Kuba ubu ashinzwe iterambere muri Kaminuza y’U Rwanda,bimuha amahirwe yo kuba yafasha Mitiweli n’Ibitaro kugera ku iterambere ryifuzwa kandi rikwiye.Hari ubwo ibyo yungukiye muri Haward Universty(College of Medecine)byagirira akamaro iyi Minisiteri.
Ndagena sindagura!
Abandi bo bakeka ko Dr Richard Sezibera yaba agiye kuyisubizwamo nyuma yo kurangiza mandat ku buyobozi bw’Umunyamabanga Mukuru wa Afurika y’Uburasirazuba(EAC).
Na we ategereje umwanya.Kandi ngo akiyirimo,ibintu byari biri ku murongo mwiza,bisubira i Rudubi asimbuwe na Dr Agnes Binagwaho.
Niba kugirwa Minisitiri wa Siporo bidasaba ko wigeze kuba umukinnyi rurangiranwa,kuki iy’ubuzima itashingwa undi ureba ibintu ku bundi buryo butari ubw’umuganga gusa?Aho ntibyakemura ibibazo byabaye akaramata?
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.