Abrahim Hassan ni we mwana wa mbere uvutse ku babyeyi batatu.Nk’uko byatangajwe tariki ya 2 Nzeli n’Ishyirahamwe rishinzwe imyororokere ryo muri Amerika(American Society for Reproductive Medecine,ASRM),uwo mwana yavutse muri Mata 2016.
Bitewe n’uko uburyo bwakoreshejwe butemewe muri icyo gihugu,ikipe y’abaganga iyobowe na Dr John Zhang(Centre New Hop Fertility)yagiye kubikorera muri Mexique ariho umwana yaboneye izuba.
Abagore babiri n’umugabo umwe
Ababyeyi b’uyu mwana bakomoka mu gihugu cya Jordaniya.Nyina yari asanganywe indwara yahitanye abana be 2 bakivuka,akuramo n’izindi nda ebyeri.Mbese urebye, yari yarihebye kandi ashaka urubyaro.
Ni muri urwo rwego abaganga bitabaje undi mugore(mère donneuse)ufite intanga nzima, bazongeraho ADN y’ushaka umwana, hanyuma bazihuza n’intanga z’umugabo we(fécondation in vitro).
Umwana azasa na nde?
N’ubwo ibi bishobora kuba intambwe mu kurwanya indwara z’ikiryango(maladies héréditaires), abahanga ntibaramenya uyu mwana isura azafata ari iy’uwuhe mubyeyi.
Ese ADN z’ababyeyi babiri nizidashobora guhuza neza(interférence),ntizizagira ingaruka ku buzima bw’umwana?Umunsi byagaragaye ko uyu mwana afite ibibazo bikomeye,ni nde uzabibazwa(responsabilité)?
None se,nyina w’ukuri ni uwamutwaye mu nda(mère porteuse),cyangwa ni uwamuhaye ubuzima(mère donneuse)?Ibibazo ni byinshi.
Byisomere: Premier enfant avec trois parents biologiques
By P.B