Utazi umwana w’umuntu aramubarirwa
Mu minsi ya nyuma bamugize Ruharwa.
Abaturanyi be bamuciriyeho;
Ubwo imyenda yari yamucikiyeho
05.Baramuherekeje mpaka no mu mva
Ngo buriya ntawe uzongera kumwumva.
Muberarumuri ntiyabebereye!
Aho atsindiye urupfu akazuka
Na we yaberetse aho abera icyago
10.Dore abasigiye n’iki cyigwa:
Abagituye mu myotsi nimurire
Ntimuzaruha mugana iwanjye
Ndi umuriro watse turituri
Ngo ab’akazuyazi bazashyuhe
15.Nibatagendana imbeho bataha.
Niba mutinya ab’imbere iyo
Naruguruye nimwinjire.
Mwijya kure y’iri juru
Mwanyimitse muri iri joro;
20.N’ubwo intambwe atari zimwe
Mbifurije kuba umwe
Ni bwo amajwi yanyu azaryoha
Mukumva namwe uko muriho
25.Muhimbajwe no kwimura intimba.
Ababibashaka tumuririmbe
N’ababishoboye bamuhe impundu:
Pasika nziza kuri mwese!
By P.B
A reblogué ceci sur IGISUBIZO KIRI MURI WOWE .
J’aimeJ’aime