« Bye bye Nyakatsi » yavuye mu nzira,none hagezweho « Bye bye Kinyarwanda. » Wagira ngo ni ngombwa ko buri mwaka haboneka abantu bagomba kwibasirwa.
Ejo bundi naratangaye cyane mbonye umwana w’umuturanyi wanjye yirukaniwe ko yavuze Ikinyarwanda.Nabanje gushidikanya ngira ngo ni iby’ab’ubu bikoza ku ishuri bakagaruka bagira ngo ababyeyi babongere amafaranga.
N’amarira menshi,uwo mupfakazi urera wenyine abana batanu,barimo batatu bageze mu yisumbuye,yaje gutakambira Urwego rw’Abagore ngo rumugire inama uko yabyifatamo.
Twatumiye umukobwa we usigaje umwaka umwe ngo arangize amashuri.Yaduhaye number za mugenzi we na we wirukanwe ngo tutibwira ko ari ibyo yihangishijeho.Yaratuririye turumirwa.
Azakurwaho amanota atumwe n’ababyeyi
Iri tegeko ryaje ari gatumwa!Ngo umwana akurwaho amanota,byakongera agatumwa n’ababyeyi.Si abana bacu gusa, kuko natwe ibyo bihano bitugeraho.
Abo bayobozi babo babona bayora buri kwezi bakagira ngo natwe ni uko?Ntibyumvikana ukuntu birengagiza ubukene buri hanze aha bakatugerekaho uwo mutwaro.Ni gute nzaba nabuze n’ay’ishuri nkajya kurwana n’ayo matike ya hato na hato?
Ibiri amambu ngo biga kwigisha abandi(TTC)
N’ubwo biga kwigisha abandi,aba bana ntibumva impamvu y’iyi myigishirize (méthodologie). Ikindi ni uko bo muri stage batemerewe gukoresha ubu buryo busa n’ubwo guca intege abanyeshuri.
Abana bo babivuga rimwe na rimwe baseka mu rwego rwo kubinnyega,tuti « Ni iby’abana, buriya ntibumva uburemere bwabyo. » Barira, na bwo tuti « Ntabwo, buriya ntibazasubira kuri icyo kigo. »Ni ibibazo!
Byahozeho ku bw’abazungu!
Nk’ababyeyi twabiganiriyeho,twibukiranya ukuntu ibi byahozeho ku bw’abazungu!Ni bo baduhatiraga kuvuga Igifaransa,uvuze Ikinyarwanda bakamupfukamisha,cyangwa akirirwa yambaye inzogera,nk’ikimenyetso ko ari imbwa (y’impigi!)
Ariko cyaraziraga kugira uwo birukana, kuko babaga bamuhaye urwaho rwo kuva mu ishuri no kurireka burundu.Birababaje kubona ibyo bintu bigarutse muri iki kinyejana!Turatabaza!
By Nyirasafari Consolée/Akarere ka Gisagara
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.