Kuvuga icyaha cy’undi burya ni icyaha!

Ntahandi hasigaye ibyaha uretse mu Nkiko Mpanabyaha(Tribunal pénal).Mu madini ho byaracitse rwose.Muri ibi bihe,nta mukozi w’Imana washaka abayoboke ari umugenzacyaha ngo ababone.N’iyo baje uwo munsi,buracya ntibagaruke.

Impamvu nta yindi ni uko kuvuga icyaha cy’undi burya ari icyaha.Mu rukiko ni ho umuntu aregwa n’undi.Mu by’iyobokamana,umuntu ni we wirega,akavuga cyangwa akatura icyaha cye.

Kandi no mu buzima busanzwe,uwahera ku bibi ukora,n’ubwo yaba ari incuti yawe kari ijana,ntimwakomezanya urugendo munezerewe.N’iyo mwarufatanya,mwaba murebana ay’ingwe,no kumwemera bikagabanuka.

Aha ni ho amasomo yo kuri iki cyumweru adufashiriza,cyane cyane irya mbere,aho Nyir’ukuturema atworohera ngo atongera umuzigo kuri ibyo byaha bisanzwe n’ubundi bituremereye.Tubyumve:

Koko Nyagasani,isi yose iri imbere yawe,nk’agakungugu katahungabanya umunzani cyangwa nk’agatonyanga k’urume kaguye ku butaka.

Nyamara ugirira bose impuhwe kuko ushobora byose,ukirengagiza ibyaha by’abantu kugirango babone kwisubiraho.Ukunda ibiremwa byose kandi nta na kimwe uhigika mu byo waremye,kuko iyo ugira icyo wanga,utari kwirirwa ukirema.

None se ni ikihe kiremwa cyari kubaho utabishatse?Cyangwa se ni ikihe cyari kurokoka utakibeshejeho?Utuma byose birokoka kuko ari ibyawe,wowe Mugenga w’ubugingo,kandi n’umwuka wawe uzira gushanguka,uri mu biremwa byose.

Bityo ugenda buhoro buhoro uramira abaguye,ukababurira,ubibutsa ibibatera gucumura,kugira ngo bigobotore ikibi maze bakwemere, Nyagasani(Ubuhanga 11,22-12,2).

Amasomo yandi ni aya:2Thes.1,112,2);Lc19,1-10).
Wowe witeguye kumwakira iwawe uyu munsi nka Zakewusi,tukwifurije icyumweru gihire muri iyo nzu yasusurukijwe n’impundu z’ibyishimo.

By P.B

%d blogueurs aiment cette page :