Virus ya Zika ije ari icyago

Mu minsi ishize havugwaga Ebola yari yibasiye igice kinini cya Afurika y’Uburengerazuba.Abasaga ibihumbi bahasize ubuzima.Muri iyi minsi ni Amerika y’Epfo igezweho.Virus Zika,n’ubwo atari icyorezo kigarika imbaga,yibasiye ibihugu bitari bike.Abantu 3 ni bo imaze guhitana mu gihugu cya Colombiya.

Ikibazo ku bagore batwite

Uwavuga ko Zika isumbya ubukana Sida ntiyaba akabije.Igituma irusha Sida ubukana si umubare w’abantu ishobora guhitana,ahubwo ni abo igiraho ingaruka.

Birazwi ko umugore wanduye Sida bitavuga ko n’umwana we azayivukana byanze bikunze.Nyamara Zika umwana arayivukana,ikaba ari we itera ubusembwa.Ngo umutwe n’ubushobozi bwawo(cerveau)bitakaza nibura 1/4 cy’uburemere,ugereranije n’umwana muzima.

Zika

Kugeza ubu nta muti n’urukingo.Ubushakashatsi burakomeje.Ni ikibazo ku bagore batwite no ku miryango y’abana bavukanye ubwo bumuga butazakira,bitewe no kugira udutwe duto(micro-encéphalie)kandi turemye nabi(malformations).Ntibyoroshye kwakira umwana bizajya bivugwa ko asa n’igipupe.Agahenge ni uko atari urw’umwe.

Mu gihugu cya Brezili honyine,abana barenga ibihumbi bine(4000)bamaze kuvukana ubwo bumuga.Kandi ababyeyi bagaragaje ibimenyetso ko banduye bari hejuru ya miliyoni.Ni ikibazo cy’ingutu ku bana no ku buzima bw’ejo hazaza.

By P.B

Iyo twaje mu muhanda ntituba tukiri abana

Amaze kumva no gusoma ibitangazwa na Ministeri ibishinzwe ko mu cyumweru 1 abana b’inzererezi bazaba bashize mu muhanda,umusomyi w’uru rubuga yatugejejeho uburyo abona icyo cyemezo kizashyirwa mu bikorwa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Mu giturage ho,intero ni imwe ngo ni bimwe bisanzwe bya « Huti huti yabyaye ibitabona« .Birumvikana ko hazaba imikwabo y’icyumweru kimwe cyangwa bibiri,abo bana bafatwe babajyane mu bigo cyangwa babasubize iwabo.Nyuma y’ibyumweru bike,abarasta bawe bigarukire mu mujyi.Kubera iki?

Ngo « umugabo uhaze ntiyumva akababaro k’umushonji. » N’umugore uri ku mutiba ntagira umutima.Hirya no hino mu mijyi myinshi y’u Rwanda hariyongera abana basabiriza bahetse abandi. Abanyamakuru bavuga ko ari ikibazo giteye inkeke, abayobozi bo bati « abo bana ntabo

tubona,muzabatwereke. »Abana bahetse abandi

Kandi koko,abo bitwa inzererezi na bo barabyivugira ngo « Iyo twaje mu muhanda ntituba tukiri abana ».Umuyobozi wari warabatagangaje yarabyiboneye.

Yaje yiyambariye akajipo kadahisha amatako n’udukweto tudakorwaho n’akondo ngo abazanyeho amategeko.Yari aherekejwe n’Abadaso babiri bitwaje indembo.

Abari bamaze kwitumurira kuri « mugo »(cya kiyoborabwenge kigezweho!)basumira Abadaso babasomyaho, naho Umuyobozi bamwereka uko ari bumere nahakana ubugore.Akubiseho ijisho ariyamira,ngo « yebaba weee! Ba bahungu barakuze ntibakiri abana! »Abo hakurya baba bamutunze agatoki.Ntibisukirwa

Nuko udukweto adukubita ku rutugu,amaguru ayabangira ingata mpaka no ku biro.Abamubonye akuya kamurenze,bati « Muyobozi, tugufashe iki? » Na we, ati « Nimundeke,burya ababyeyi turabarenganya; bariya bantu bajya kurara mu mihanda ntibaba bakiri abana.Ni akandare;ibyabo biraturenze. Ikibazo kizakemurwa na Kagame wenyine nabasura. »

SEMBAGARE John,Kayonza

Kubana n’ubumuga ni igihano cy’Imana?

Ubumuga pe

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS)rivuga ko ababana n’ubumuga bagera kuri 20%by’abaturage bakennye cyane ku isi.Umubare munini ubarizwa mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Mu Rwanda,bangana na 4,7% by’abaturage bose kandi abenshi ni abana bato.

Iyo bene abo bavuka mu miryano na yo ikennye,ibintu bihumira ku mirari.Ni bwo bamwe biyemeza gusabiriza ngo baramuke kandi batunge imiryango yabo.Bityo uwakagombye gufashwa akaba ari Handicap et mendicitéwe ufasha abandi.

Biteye isoni n’ikimwaro ku babyeyi

Ababyeyi bafite abana bamugaye barahangayika,bikabatera isoni n’ikimwaro.Rimwe na rimwe,rubanda ikabaryanira inzara ngo babyaye inzanga cyangwa ikigoryi(retard mental).

Muri uko guhangayika,hari ababitaho gusumbya abandi bana kuko bazi ko ntawundi ubareba cyangwa bareba.Hari n’abatabitaho na gato,bakabahisha kure ngo abantu batabona ishyano umuryango wagushije.

Alex

Urugero ni urwa Hakorimana Alex. Ababyeyi bemeye kumukura mu nzu,nyuma y’imyaka icumi.Ni bwo yabonye uburenganzira nk’ubw’abandi bana,atangira ishuri.N’ubwo agenda yishingikirije ikibando,ntibimubuza kugira amanota meza.Abonye insimburangingo ntibyarushaho?

Igihano cy’Imana n’umuzigo ku bandi

Uwamugaye hari ubwo abona ubuzima bwe nk’igihano cy’Imana n’umuzigo ku bandi.Impamvu si iyindi ni uko umuntu yaremewe kwigenga no kugira igihagararo kimutera ishema mu bandi.

ClaireNguko uko byagendekeye Uwamariya Claire. Yagize impanuka y’umuhanda acika akaguru.Yari ageze mu mwaka wa 3 secondaire.Kugeza magingo aya yabuze ubwasubira mu ishuri.Na biriya biti yisunga ntibimworoheye mu ntugu.Asangiye n’abandi za mvugo zibatesha agaciro ngo ni masikini, kajoriti, igicumba, n’izindi…

Nta muntu ubaho ku isi wishimira ikintu icyo aricyo cyose cyamutesha agaciro.Ibirenze aho(nko gusabiriza)abikora by’amaburakindi.

Umuntu agirwa n’abandi

Kwakira ubwo buzima no kwiyakira ni intambara ubwayo.Ineza agirirwa atabitewe n’igikundiro cyangwa uburanga bundi ni  yo imufasha kumva ukuntu umuntu agirwa n’abandi.Nuko ubuzima bugakomeza,atabayeho mu bwigunge(bamukingirana!).

Aho Leta imushingiye igiti

Ibihugu byinshi byasinye amasezerano arengera abafite ubumuga kugira ngo bagire uruhare n’uburenganzira ku iterambere(development and human rigths of all).Hagomba kujyaho amategeko aborohereza kubona aho baba bigenga kandi bisanzuye(access to in-home,residential,community support services and live assistance,art.19-20).

Na none kandi,ni ngombwa ko hashyirwaho ikigega kibafasha kuva mu bukene no kubona ubwishingizi bujyanye n’ibibazo bafite,bityo bakagira ubuzima bubabereye(rigth on an adequate standard of living and social protection…as well as assistance with disability related expenses in case of poverty, art.28).

Na bo bakeneye ubuzima burambye budashingiye kuri gahunda za Leta zo kubaho mu gihe gito(court terme).Muri urwo rwego,ibikorwa nk’ibya Gatagara bikwiye kongererwa ubushobozi no gukwirakwizwa mu Turere twose.Bikaba akarusho bahawe n’urubuga rwo kwidagadura no kugaragaza ko na bo bashoboye.Mbese nk’aba baturanyi bo muri Congo:

Nta gushidikanya ko  Leta nimushingira igiti n’umuganda bihamye,ubana n’ubumuga atazongera kubona ubuzima bwe nk’umuvumo cyangwa igihano cy’Imana.Ababyeyi na bo bazagira agahenge(droit au répit).

Mubigejejweho na
SEKABUKE Asman,Kigali-Bugesera

Ibyago byo kutagira amenyo y’urwererane

Amenyo atuma umubiri uba mwiza kuko afungurira inzira imyanya y’umubiri iri hirya y’ayo.Ni ngombwa kuyitaho.

Amenyo mabi

Bamwe batinya guseka kuko amenyo yabo yakikiye cyangwa yahinduse umuhondo nk’umuleti. N’iyo babikoze, abo bari kumwe bubika maso cyangwa bakareba hirya. Ni abibagiwe akamaro ko gushyira agati mu ryinyo.

Abazi gutebya bakemeza ko amenyo nk’ayo ari nka karuvati mbi ifunze nabi ku myenda myiza. Nanone ariko, na yo ari nziza, inafunze neza ku myenda mibi, nta njyana byagira. Aha ni ho abahanga bahera bemeza ko amenyo atuma umubiri uba mwiza kuko afungurira inzira imyanya y’umubiri iri hirya y’ayo. Ni ngombwa kuyitaho.

Amenyo y’urwererane nk’ay’Abanyafurika!

Amenyo y'Abanyafurika


Abantu benshi batangazwa no kubona Abirabura bafite amenyo y’urwererane. Bagashimishwa n’inseko ikurikiraho(sourire d’Afrique!). Ntibikwiye kugarukira aho.

Nk’uko Ikigo mpuzamahanga kita ku buzima(OMS) kibitangaza, 20% by’abantu bari mu kigero cy’imyaka 35-44 bugarijwe n’isuri y’amenyo(érosion dentaire)kuko ari ku manegeka agasa n’ahanamye cyangwa yanitse ku gasi(yarajemo imyobo).

Naho 30% by’abari hagati ya 65-74 nta menyo maremano bakigira. Ahatari gahunda z’amenyo y’amagurano basigaranye ibihanga. Ni babandi uha ibyo kurya ngo nta menyo bifitiye.

Isuku ikwiye amenyo

urwererane rw'amenyo

Azahorana amenyo y’urwererane wawundi uyoza nibura kabiri ku munsi(nyuma ya buri funguro)akoresheje uburoso n’umuti wabigenewe(nka kologate)atibagiwe n’agati ko guhaganyura hagati yayo(nka cure-dents)ngo na yo agire ubuhumekiro n’isuku iyakwiye.

P.B

Ishyano riragwira: Muganga yanyandikiye amazi

Abakurambere barabivuze kuva kera ngo ubuzima ni nk’amazi, buraseseka ntibuyorwe..!

Akamaro k'amazi

Mu bihe by’iminsi mikuru, abantu benshi bazinukwa amazi. Buri wese aba yishakira agatama gahiye kandi kamunyura umutima. Mateso we ejobundi yahuye n’uruva gusenya. Yari amaze iminsi umutwe umurya byasaze, asepfurwa, adahina umugongo n’impatwe rugeretse. Yari ameze nk’abagabo batari bake; ngo amazi abatera ikirungurira. Kuyageza ku munwa bikaba intambara.

Bitewe n’uko Mateso yari yaratanze Mitiweli, yigiriye inama yo kujya kwa muganga. Yabikoze mu rwego rwo kugaruza, dore ko ubundi atajyaga arwara kandi umwaka ukaba warugiye gushira.

Ageze mu isuzumiro, Muganga amutera ibipimo byose, arumirwa. Ati « Ko mbona umubiri wawe wumiranye, uherutse kunywa amazi ryari, Mate? » Mateso, ati « Niba ari amazi bugezi, nyaherutse mama ayampa mu gikoma pe! Kuva nacuka nayacitseho. Nta mugabo wo kunywa amazi, Muga! »

Muganga,  ati  » Ubuzima bwawe buri mu mazi rero! » Mateso ati « Muga, urashaka kuvuga ko buri mu mazi abira se? » Muganga  ati « Buri mu mazi afutse, ariko utitonze wabushyira mu mazi abira; umubiri wawe umeze nk’inkono igiye gushirira ». Mateso, ati « Iby’inkono zishirira ko bimenywa n’abagore ra?!  » Muganga  ati « Ubivuze neza. Umugore wawe agomba kubigufashamo, akazana amazi! »

Amazi ya Nil

Muganga arakomeza,  ati » Dore rero umuti nkwandikiye: Litiro y’amazi ya Nil cyangwa ya Huye;nukuvuga ibirahuri 6 buri munsi. Cyangwa uducupa 3 nk’utungutu:kamwe mu gitondo, akandi mu masasita, akandi nimugoroba. »

Mateso ahita yiyamira  ati  » Ishyano riragwira! Ukanyandikira amazi mwana wa! Abaganga b’iki gihe murasetsa! Unaniwe kunyandikira agashinge, nawe ngo amazi?! Na mugenzi wawe ubushize yambwiye ibyo bintu by’amazi, nayageza ku munwa isesemi ikabira! None nsanze mwese muri kimwe. Cyangwa ni inganda zanyu muba mushakira isoko!Uzi ko icupa ry’amazi ya Nil rigura kimwe na Gahuza, 600 frw? »

Amazi n'imboga

Muganga ati « Mateso we, n’ubuzima na bwo burahenze ». Nuko akingura amadirishya, ati « Egera hino; reba bariya ba mukererugendo b’abazungu. Kuki bitwaza amazi bakagenda bayanywa?..Ayo nakwandikiye nta sesemi atera; ni yayandi asimbagurika(eau pétillante) akagira n’imyunyu-ngugu umubiri wawe ukeneye. Ikindi nuko umugore wawe azarushaho gutegura ibiryo birimo imboga n’imbuto biherekeza ayo mazi. »

Mateso ataha yivugisha ati « Kologati yanjye yari Primus, nkiyunyugurisha ka Warage, maze umunsi wose nkirirwa ndi iberege. None Muganga ngo amazi pe! Reka nihute mbikubite Kabatesi numve icyo abivugaho. »

Akigera ku irembo, Kabatesi aza amusanganira, ati « Ko watinze kwa muganga ni amahoro? Narintangiye kugira ubwoba ngo bakwinjije ibitaro. » Mateso ati « Ntaho bitaniye. Umuntu w’umugabo bandikira amazi nk’umuti, n’imbuto  n’imboga nk’abana! »

Kabatesi  ati « Sinajyaga mbivuga ngo amazi yabaye make ukancyaha ngo ni iby’abagore!Naho ibindi, zana urwo rupapuro Muganga yaguhaye, nzajya mbitegura uko yabyanditse. Wabona iyi minsi mikuru igeze ntawe ugitaka umutwe, dore ko nanjye imiravumba yari yanze kunkiza. »

Akamaro k'amazi 2

Mateso ati « Ngaho reka twisungane tuyasangire, naho ubundi ndi njyenyine ntiyamanuka. Kandi ngo asimbagurika ni yo yinjira neza. Mbese n’abashyitsi bazasange dusigaye twunywa amazi nk’abazungu! Ariko se buriya bazanywa agahiye nkanuye amaso ra?

Akamaro k'amazi 1

Kabatesi , ati « Nukuyafatisha amaboko yombi, naho ubundi abakurambere barabivuze kuva kera ngo ubuzima ni nk’amazi, buraseseka ntibuyorwe ». Uwakwishinga iminsi mikuru yayora ishingwe!

By P.Protogène BUTERA

Villes africaines sous le choc des inondations

Presque toutes les villes pleurent leurs morts. A cause des pluies diluviennes, les infrastructures délabrées sont transformées en rivières.

Certaines villes africaines attendront beaucoup de l’Accord universel sur le climat. Elles attendront qu’il parvienne à résorber les malheurs chroniques qui les assaillent; qu’il établisse un équilibre vital entre les capitales et les villes aux bidonvilles.

Comme si elles étaient sur une autre planète,elles attendront longtemps. Le choc des inondations montrera quand ces bidonvilles auront « droit au développement ».

Les habitants de ces villes n’ont-ils pas « droit à la santé » promu dans le Préambule de cet Accord? Voyons-en les pertes humaines restées en laisse et nous saurons s’il y a urgence des mesures vraiment efficaces et adéquates.

En République Démocratique du Congo

Kinshasa inondations

Presque toutes les villes du pays pleurent leurs morts. A cause des pluies diluviennes, les infrastructures délabrées sont transformées en rivières. Même la capitale Kinshasa, longtemps rayonnante, se fait l’honneur de naviguer dans la boue.

C’est comme si tout l’Océan Pacifique venait la visiter à l’improviste, via Matadi. Plus de 31 morts sont déjà recensés.

Bukavu inondations

A l’Est, Sud-Kivu, l’accusé ne sera pas condamné. Les constructions en désordre jouent les circonstances atténuantes. Les pluies n’ont que déclenché l’effondrement. Elles ont entrainé 18 morts à Bukavu et 8 à Kalehe.

Seul Kisangani n’a que 468 maisons inondées, dans le quartier Boyoma, commune Makiso. Mais, selon la même source, les communes de Mbanza-Ngungu, Boma, Kabondo n’ont pas échappé à l’ire de la rivière Kalamu. Ainsi, ce 12 décembre 2015, Congo Central comptait 9 morts.

En Tanzanie

Tanzanie inondations

Les fortes pluies mêlées de grêles et de vents violents ont frappé le nord de la Tanzanie. Il y eut 38 morts dans le District de Kahama, région de Shinyange, au sud du lac Victoria. 82 personnes sont blessées et 3500 affectées par ces intempéries.

Au Madagascar

Madagascar

Antananarivo, la capitale de Madagascar, et d’autres villes, sont menacées. Les infrastructures ne résistent plus à la montée des eaux. Outre les tempêtes  et les cyclones, les pluies abondantes ont fait 19 morts et 60 000 sinistrés.

Au Malawi

Malawi inondations

Cette année 2015, Lilongwe, la Capitale de Malawi, n’a pas eu de répit. Plus de 176 personnes sont mortes, 153 disparues ,englouties par les inondations. A Chilobwe non loin de Blantyre, la capitale économique, on y a retrouvé 4 corps inanimés. 200000 déplacés sont sous la perfusion des aides internationales.

Au Rwanda

Huye inondation

Alors qu’il est souvent secoué par la sécheresse, le District de Huye(ancienne préfecture de BUTARE)a été foudroyé par les pluies torrentielles. Dans la nuit du 11 décembre 2015, la vague des eaux a ravagé la Cellule de Sovu en passant par Gahenerezo et Rwamabuye de Mbazi.

Selon les autorités locales, on a dénombré 3 morts dont un enfant de deux ans et plusieurs dégâts matériels. Dans d’autres Districts du pays des Mille collines, on a dénombré 31 morts, 57 blessés et 933 foyers gravement affectés par les fortes précipitations.

Les États et les gouvernements devront faire plus d’efforts pour que ces populations retrouvent et mènent une vie digne.

P.B

Irondo na Mitiweli birarikora!

Umuturage wo mu Kagari ka Nyarubungo mu Murenge wa Ngarama ho mu Karere ka Gatsibo yishwe n’abayobozi b’umudugudu bumuziza kudatunga mitiweri no gusiba irondo.

Irondo

Mu ngo nyinshi,inzara iranuma. Abana baricira isazi mu jisho. Abacungiye ku buhinzi bari mu gihe cya Gashogoro. N’abacuruzi bategereje ko hari igihinduka mu minsi mikuru ya Noheli.

Hagati aho Bene Ngango baba batemberana na Gatarina na Masotera. Mu ijoro bagasimburana n’abanyerondo. None ngo ubu irondo rirabica bigacika. Umuntu akarara iryo joro yanaburaye. Nyamara hari abashinzwe umutekano, bamwe baba bademba mu mamodoka.

Ibyo ntibikuraho gutanga amafaranga y’irondo. Aya Mitiweli yo akaza ari Karundura. Kurijyaho no kuyatanga yose, ni uguhitamo gupfa cyangwa gukira. Aha ho, abakene nta mahitamo bafite. I mirasire.com iratwereka uko abayobozi babigenza.

Ibi byo birarenze

Umuturage wo mu Kagari ka Nyarubungo mu Murenge wa Ngarama ho mu Karere ka Gatsibo yishwe n’abayobozi b’umudugudu bumuziza kudatunga mitiweri no gusiba irondo.

Gisagara Bernard wari mu kigero cy’imyaka 40 ngo yafatanywe na mugenzi we ku mabwiriza yatanzwe n’umuyobozi w’Akagali ka Nyarubungo, Bizumuremyi Gaspard.

Musengamana Leodomiri wafatanywe na Nyakwigendera, yabwiye Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru, ko abaje kubafata bazanye urwandiko rw’umuyobozi w’Akagali.

Aba ngo ni uzwi ku izina rya Mahungu na Musabirema bashinzwe umutekano mu mudugudu, bazwi ku izina ry’Abapolisingi.
Musengimana yakomeje avuga ko basobanuriye abaje kubafata ko nta mafaranga ya mituweri bafite aho ngo nyakwigendera yabwiye Gitifu ko ategereje ko imyaka yera.

Umuyobozi w’Akagali ngo yabwiye abashinzwe umutekano mu midugudu ko batwara aba bagabo kuri polisi.
Bageze mu nzira, ngo uyu mugabo yakomeje kubinginga ababwira ko bamureka akajya kuyashaka, ariko bakamukubita bamusaba ko yihuta.
Ngo ubwo yahindukiraga abasaba imbabazi, umwe yahise amukubita inkoni agiye kugwa hasi undi amukubita igipfunsi n’umugeri ahita yikubita hasi .

Nyakwigendera akigwa hasi ngo yahise yiyanduza (kwinera) ariko ngo aba bakomeza kuvuga ko ari ibyo yigira.
Leodomiri avuga ko aba bagabo bahamagaye Gitifu bamubwira ko nyakwigendera yanze kugenda kandi yinereye, Gitifu ababwira ko agiye kwiyizira azanye amapingu.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Ngarama mu gihe abakekwaho kumwica bagerageje guhunga ariko baza gufatwa.
Abavandimwe ba nyakwigendera bavuga ko batunguwe no kubona umuntu azira kuba ataratanze mitiweri kandi na byo byaturukaga ku bukene yari afite.

Urupfu rw’akamama

Nyakwigendera Gisagara Bernard ngo asize abana umunani .
Niyibizi J Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama yemereye iki kinyamakuru inkuru y’uru rupfu.
Avuga ko ibi ari ibyago bitunguranye aho abakubise uyu muturage bishoboka ko batari bagambiriye kumwica, gusa ubuyobozi bukaba bubabajwe cyane no kubura umuturage bwari bushinzwe kuyobora.
Yavuze ko abakekwaho kubikora bafashwe na polisi mu gihe Gitifu w’Akagali kugeza ubu batazi aho aherereye.

Niyibizi J Claude yongeraho ko bakimenya inkuru ya biriya byago, ubuyobozi bwihanganishije umuryango wa Nyakwigendera.
Yakomeje avuga ko nyuma yo gufasha umuryango wabuze umuvandimwe gushyingura uwabo, ubu ubuyobozi bugiye kubaba hafi no mu bibazo by’ubukene bafite.
Twibaze:Bariya bana bazaba abande?Ko bari basanzwe bikeneye, bazabaho bate?Ni byiza kubafasha gushyingura uwabo!Indishyi z’akababaro(réparations financières et morales)zizabagenerwa gute kandi ryari? Uburenganzira bwo kubaho no kurindwa ihohoterwa ni ndakumirwa.

P.B
Yisome hano: Gatsibo:umuturage yishwe n’ubuyobozi
Inkuru bisa:Meya arabisobanura

Adiventi yahuriye na Noheli ku iteme

None se ni wowe nabwiwe na Yohani Batisita mwene Zakariya ubwo yabatirizaga muri uyu mugezi? Ariko se ko uwo yavugaga ari Emmanuel, waba waraje guhinduka Noheli gute?

Advent

Yari aberewe kandi yihuta nk’umugabo utegura ubukwe bwiyubashye bw’umuhungu we.Adiventi rero ageze ku iteme ritandukanya imijyi yombi, ahahurira n’umusore Noheli witegerezaga iyo mijyi. Bakubitanye amaso, barebana nk’aho baziranye. Adiventi ni ko kumubaza, ati « Uri uwande wa mwana we »?

Noheli, n’ikinyabupfura cyinshi, ati « N’ubwo undeba gutya, sindi umwana cyane. Ndi Noheli mwene Rugira wa Rubonerakure rwa Mugengajuru wa Shabukirakuganza wa Muhumurizabahanuzi wa Mugabwambere wo kwa Adamu. »

Adiventi, ati « Uri akagabo sha. Umuntu ufite ikivugo, ukaba uzi neza aho uva!None se ni wowe nabwiwe na Yohani Batisita mwene Zakariya ubwo yabatirizaga muri uyu mugezi? Ariko se ko uwo yavugaga ari Emmanuel, waba waraje guhinduka Noheli gute? »

Noheli aratangara cyane. Ati « Nawe se Yohani uramuzi? Rwose ni we wambatirije muri uyu mugezi ubona. Naho kutamenya ko ndi Emmanuel, ntayindi mpamvu, nuko abantu benshi babangukirwa n’izina rya Batisimu. »

Adiventi, ati « Ibyo bya Emmanuel ni bishya pe! Ahantu hafi ya hose bazi Père Noël. None se muri bamwe? »

Père Noël

Noheli ,ati « Na byo ni byiza. Niba na we bamuzi neza, nanjye bazamenya. Ahubwo reka tuve kuri iri teme, tubasanganire. Ubwo wowe mumenyeranye, ndaboneraho mbibwire. Ibyanjye ntibigoye. Kugira ngo tutayoba, dukurikire iriya nyenyeri, dore hano amatara yarazimye, n’abayafite ntibayacana.« 

Adiventi, ati « Nanjye ndi gutegura ubukwe bw’umuhungu wanjye muri mu kigero kimwe. Ngo kuva yarabatijwe, we n’umukunzi we, ashaka ko Kristu ababera umuhuza mu Kiliziya. Ibyo rero, nta mubyeyi wabyanga. Ndagutumiye. Uzaze dusangire amazi n’ibindi byiza. Umuhungu wanjye bizamushimisha kukumenya.

Emmanuel Noheli ati « Nzaza rwose! » Nuko baragenda. Ese bazakirwa neza? Ubukwe se bwo buzaba?

Dusome iri Jambo ry’Imana, nk’Inkuru Nziza y’ iki cyumweru: Luka3,8..18.

Muri icyo gihe,Yohani yabwiraga abantu bamusangaga ngo ababatize,ati « …Noneho nimugaragaze imigenzereze  ikwiranye n’ukwisubiraho nyako! »Inteko y’abantu ikabaza Yohani iti « Tubigenze dute? » Na we akabasubiza ati « Ufite amakanzu abiri agabane n’utayafite,n’ufite icyo kurya,na we agenze atyo. »Abasoresha na bo bazaga kwibatirisha bakamubaza ,bati « Mwigisha,dukore iki? » Arabasubiza , ati « Ntimugasoreshe ibirenze ibyategetswe ».Abasirikare na bo baramubaza ,bati « Twebwe se dukore iki?« Arabasubiza, ati « Ntimukagire uwo murenganya n’uwo mubeshyera, kandi munyurwe n’igihembo cyanyu. »

Kuko rubanda rwari rutegereje,kandi bose bibaza mu mutima wabo niba Yohani atari we Kristu,Yohani ni ko guterura abwira bose, ati « Njyewe mbabatirisha amazi, ariko haje undi undusha ububasha, sinkwiye ndetse no gupfundura udushumi tw’inkweto ze; we azababatiriza muri Roho Mutagatifu n’umuriro. Afite urutaro mu ntoki, kandi agiye gukubura imbuga ye:hanyuma azahunika ingano mu kigega cye, naho imishishi ayitwikishe umuriro utazima. » Nguko uko Yohani yahuguraga rubanda mu nyigisho nyishi, abagezaho Inkuru Nzaiza.

Nimwishime (Gaudete), mwebwe abamenye icyo gukora!

P.B

Quelle vie avec un handicap!

Là où il n’y a pas de centres d’accueil ou d’accompagnement ainsi que des réseaux de structures spécialisées et adaptées, les familles sont totalement dépourvues; certaines sont tentées d’abandonner ou de cacher leurs enfants devenus un lourd fardeau pour elles

kumugara

Maxime a entendu parler de la journée mondiale des « Droits de l’homme ». Il venait d’acquérir 2 béquilles rudimentaires, de fabrication locale. Si elles lui ont permis de ne plus trainer tout son corps par terre et à trois pattes, il se demande si les personnes handicapées ont le droit de mener une vie humainement pleine.

C’est le 10 décembre que les pays signataires de ces 2 Pactes (complétant la Déclaration universelles des droits de l’homme),à savoir « Pacte international relatif aux droits civils et politiques », et, et « Pacte international relatif aux droits économiques, sociaux et culturels« , célèbrent cette journée.

Impumyi

Comme c’était le jour du marché, Maxime a rencontré une vieille dame de 45 ans, guidée par une petite fille de 10 ans. La pauvre fille a dû arrêter l’école pour aider la grand-mère à tendre la manche, à l’aveuglette. A les voir, il a mesuré la grandeur de la joie de retrouver une certaine autonomie, quand bien-même on vit de la mendicité.

Faire valoir leurs droits

De par le monde, et surtout en Afrique, ils se comptent par milliers, les hommes et les femmes, enfants et adultes atteints de troubles physiques, psychiques et cognitifs. Savent-ils comment faire valoir leurs droits économiques, sociaux et culturels?

Abana bamugaye

Ces droits sont ainsi énumérés par les Nations Unies(UN):- le droit de toute personne à la sécurité sociale y compris les assurances sociales(Article 9); une protection et une assistance larges, accordées à la famille, en tant qu’élément naturel et fondamental de la société, en particulier pour sa formation et aussi longtemps qu’elle a la responsabilité de l’entretien et de l’éducation des enfants en charge(article 10,1);le droit de toute personne à un niveau de vie suffisant pour elle-même et sa famille, y compris une nourriture, un vêtement et un logement suffisants, ainsi qu’à une amélioration constante de ses conditions d’existence(article 11,1).

Pourtant, il existe encore des endroits où certaines déficiences sont attribuées aux forces maléfiques ou démoniaques. Que des personnes ne sont placées dans des salles inconfortables pour bénéficier des prières de guérison! La raison(s’il y en a une)est de faire perdurer les coutumes ancestrales et la croyance en sorcelleries.

Dans ce contexte si triste, selon genderlinks.org.za, les femmes épileptiques sont, en République Démocratique du Congo(RDC), abandonnées par leurs maris. Ceux-ci ne leur demandent que de retourner chez leurs parents pour qu’elles soient prises en charge par leur familles. Que font les États et les gouvernements?

Une vie quotidienne acceptable

Là où il n’y a pas de centres d’accueil ou d’accompagnement ainsi que des réseaux de structures spécialisées et adaptées, les familles sont totalement dépourvues; certaines sont tentées d’abandonner ou de cacher leurs enfants devenus un lourd fardeau pour elles. Elles se posent des questions sans réponse.

insimburangingo zishaje

Et c’est un bonheur pour toute la famille d’obtenir un équipement qui leur permet de sortir de ce labyrinthe de questionnement et d’isolement. Mais c’est un malheur de voir cet équipement(fauteuil roulant)se détériorer si vite faute de voies aménagées,alors qu’il sera presque impossible de le remplacer.

un handicapé

Dans les pays en voie de développement, les lieux publics ne sont pas facilement accessibles aux personnes à la mobilité réduite ou dépendante. N’ont-elles pas droit de se déplacer librement suivant leur état de santé? Il y en a même qui, dans le désespoir et dans l’espérance, n’attendent que ce miracle de l’Évangile: « Lève-toi et marche ». Leur situation n’attirerait que les regards des passants curieux.

Comme la plupart de ces personnes handicapées ont des besoins énormes, il faudra une panoplie d’aides afin de promouvoir, en leur faveur, une vie quotidienne acceptable: aides humaines et sociales, techniques et juridiques. On oubliera pas de soutenir moralement et financièrement les familles qui éprouvent un sentiment de honte d’avoir un enfant ou un adulte « anormal ».

P.B

ISUKARI NI IGIKENYA

Igisubizo nta kindi ni ukumenya ingano y’iyo ukeneye n’icyo ikumarira. Kimwe n’uko ikinyabiziga kinywa lisansi cyangwa mazutu(gazole)bitewe n’ingano yacyo n’ingendo gikora.

Isukari n'ibisa na yo
Continuer à lire … « ISUKARI NI IGIKENYA »