
Bamwe batinya guseka kuko amenyo yabo yakikiye cyangwa yahinduse umuhondo nk’umuleti. N’iyo babikoze, abo bari kumwe bubika maso cyangwa bakareba hirya. Ni abibagiwe akamaro ko gushyira agati mu ryinyo.
Abazi gutebya bakemeza ko amenyo nk’ayo ari nka karuvati mbi ifunze nabi ku myenda myiza. Nanone ariko, na yo ari nziza, inafunze neza ku myenda mibi, nta njyana byagira. Aha ni ho abahanga bahera bemeza ko amenyo atuma umubiri uba mwiza kuko afungurira inzira imyanya y’umubiri iri hirya y’ayo. Ni ngombwa kuyitaho.
Amenyo y’urwererane nk’ay’Abanyafurika!

Abantu benshi batangazwa no kubona Abirabura bafite amenyo y’urwererane. Bagashimishwa n’inseko ikurikiraho(sourire d’Afrique!). Ntibikwiye kugarukira aho.
Nk’uko Ikigo mpuzamahanga kita ku buzima(OMS) kibitangaza, 20% by’abantu bari mu kigero cy’imyaka 35-44 bugarijwe n’isuri y’amenyo(érosion dentaire)kuko ari ku manegeka agasa n’ahanamye cyangwa yanitse ku gasi(yarajemo imyobo).
Naho 30% by’abari hagati ya 65-74 nta menyo maremano bakigira. Ahatari gahunda z’amenyo y’amagurano basigaranye ibihanga. Ni babandi uha ibyo kurya ngo nta menyo bifitiye.
Isuku ikwiye amenyo

Azahorana amenyo y’urwererane wawundi uyoza nibura kabiri ku munsi(nyuma ya buri funguro)akoresheje uburoso n’umuti wabigenewe(nka kologate)atibagiwe n’agati ko guhaganyura hagati yayo(nka cure-dents)ngo na yo agire ubuhumekiro n’isuku iyakwiye.
P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.