
Abashakashatsi banyuranye mu by’ubuzima bakomeje kwerekana ko isukari iboneka n’aho tutayikekeraga: inzoga zikaze(liqueurs nka za wisky..), inyama zokeje (mushikati, zingaro, barbecue..), amasupu, ikiyeri, tutibagiwe icyayi n’amandazi…Mwese muzi ukuntu biryoha kandi bigakesha igitaramo n’ibirori.
Kuba bigira isukari ku buryo umuntu atacyeka,niho hava umubyibuho ukabije, indwara z’umutima, iz’igisukari (diabètes), kanseri, n’izindi. Bigatangaza bamwe ko izo ndwara zafatwaga nk’iz’abakire ziboneka no mu bihugu bikennye.
Abo zibasiye ,bijya gutangira bataka amenyo kuko uwo mwanzi mwiza ariho abanza gushinga ibirindiro. Uko umunwa udasobana n’umutima ndetse n’ibihaha, ni ko imitego ye ibisenyagura iyo habonetse imbarutso. Ahari amenyo iyo hasigaye ibihanga, mikorobe uruhuri zibona urwihisho.
Aho isukari ibera mbi, ni uko ntawe ushyira akayiko kamwe mu itasi, kimwe n’uko ntawe unywa ikirahuri kimwe gusa cya byeri yafunguye icupa. Kuri iyo rukuruzi, ongeraho ko ikilo cyayo kitagura make. No guhenduka kwa za bombo(bonbons)n’ibisa na zo bituma tutitabira gufungura imbuto zinyuranye kandi arizo zifite isukari itahongerewe (sucre non ajouté ou sucre naturel) umubiri ukeneye bidasubirwaho.
Hari n’uwo agatima gahora kabwira ngo « Fanta rwose nakunganya iki! » Undi na we ngo » Mitzig, waramutse ». Uhaze Manyinya yaba yimutse, ati « Primus, sakwe , sakwe! » Bakazinywera kuzimara, no ku meza hakihorera imitobe n’ibyo bisindisha. Igihe kiragera isukari ikamubamo nk’iyo batekeye mu mufuka.
Abataratahura iryo banga ngo bayirukankane nk’abakinnyi, bucya kabiri ikabereka aho ibera igikenya. Igisubizo nta kindi ni ukumenya ingano y’iyo ukeneye n’icyo ikumarira. Kimwe n’uko ikinyabiziga kinywa lisansi cyangwa mazutu(gazole)bitewe n’ingano yacyo n’ingendo gikora. Bitabaye ibyo, inzira nukuyihata ibirenge no kwa muganga ngo pa!Ugahorayo ubudacogora.
Ushaka kumva ibirenzeho yasoma How sugar is killing you
Ubwanditsi
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.