Nyanza : Ibibazo byarabarenze bati « Nta kibazo dufite! »

Nyanza District

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, AKarere ka Nyanza kagize ukwezi kudasanzwe kwahariwe  umuturage(Nzeli-Ukwakira). Ikibabaje ahubwo ni uko muri uko kwezi, umuturage aribwo yaharenganiye kubera amanama y’urudaca.

Abayobozi bo iyo baturutse iyo ku Karere, ntibaba banatekereza ko muri abo baturage biriwe babicaye imbere, harimo abagomba guca incuro kugira ngo babone icyo bararira. Urwitwazo ngo ni uko nyine amafranga bari gukoresha bajyanye ibibazo byabo ku Karere, bayakoresha ibindi.

Ibibazo birenga 300 byarabajijwe

Tariki ya 8 Ukwakira ni bwo uko kwezi kwashorejwe mu Murenge wa Nyagisozi. Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Bwana Ntazinda Erasme, yari yitabiriye uwo munsi ari kumwe n’Abanyamategeko ndetse n’inzego zishinzwe umutekano, Polisi n’Igisirikare.

Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza yavuze ko ibibazo bisaga 300 byakemuwe. Ariko se ubwo bari bakiriye bingahe? Ese abaturage bazajya bategereza ukwezi kumwe mu mwaka ngo bakemurirwe ibibazo? Ikindi gihe se bazaba bihishe he abo mu Nzego z’Ibanze babitinza?

Abo byarenze bati « Nta kibazo dufite »

Abanyarwanda muri rusange ntibigora. Akenshi bagorwa n’Abayobozi. Iyo abo ba Nyakubahwa baje, ibyihare ni byo bivuga akari i Murore! Abazi gukenga bo ntibirirwa bata igihe. N’ab’i Nyanza na bo ni uko.

Umunyamakuru yashatse kumenya niba hari ibibazo bataboneye umwanya wo kubibwira abayobozi, bati  » Nawe ijisho riraguha! Nta kibazo dufite! » Umugabo wavugaga areba hirya no hino ko batamwumva, ati « Ubu se wakwirirwa wicaye hano ari gusa? Bariya se ko baje ku kazi, nkanjye nintaha ndarya iki? Ibibazo ni byinshi wa muntu we!« 

Gushima biteye amakenga

Hagati aho abashima bari batangiye guhaguruka nk’abatumwe. Abarenga 15 ngo barashima Perezida wa Repubulika ko yabahaye imihanda, ko yabahaye amazi, ko yabahaye umuriro, ko yabahaye...Ibiri amambu, si we wari wakoresheje inama! Ese iyo ahaba yari kwihanganira gukomeza kumva ibintu nk’ibi?

Gushima si bibi ariko iyo bikabije bitera amakenga. Uwatangaje ni umukecuru wari wambaye incurikirane nyamara agahamya ko yiteje imbere abikesha Nyakubahwa Prezida wa Repubulika! Ati « Umwaka ushize navuye muri Viyupi none ubu mfite miliyoni 3 kuri konti » Abari aho bose baraseka, bati « Koko , Mukecu, ayo mafranga uyafite muri Banki cyangwa ari munsi ya matora? »

Umukecuru si ukuzamura ijwi yivayo. Ati  » Na matora ndayifite, ariko ni iyo kuryamaho mwana wa! Igihe cy’ubujiji cyarashize. » Ako kanya ahita akora mu gasakoshi ke, ati « N’IKOFI ngiyi irimo bitanu, mufite ikihe kibazo? Ni bangahe, abagabo bafite nk’iyi? Abagabo bose barebanaho. Inama irangira ityo. Byari urwenya gusa! Ni ibibazo…

By Kayijuka Erasme/Nyanza

%d blogueurs aiment cette page :