Ba Gitifu b’Imirenge bataye umutwe. Impamvu ngo ni uko u Rwanda rwakiriye inkingo miliyoni imwe na magana atandatu(1 million 600 mille)za Moderna zitanzwe na Canada kandi zikaba zitagomba kurenza ku wa mbere zidatewe abaturage. Birashoboka ko Canada yazohereje kuko zari zisigaje gihe gito(expiration)ngo zijugunywe.

Iby’izi nkingo byatangajwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Ugushyingo na Ministri w’Ubuzima. Kuko byihutirwa, abayobozi bamenyereye gukoresha iterabwoba cyangwa baryitiranya n’imikorere myiza, babonye uburyo. Abatatowe n’abaturage barabereka aho babera icyago!
Inkingo mu nsengero
Koko ngo « uwakugabiye, akunyaga igihe ashakiye. » Insengero ZEMEREWE gufungura n’aba bayobozi, zigiye kubiryozwa. Ni ko bimeze muri RUSIZI. Ngo
« kuri iki cyumweru tariki ya 21 Ugushyingo, inkingo zizatangirwa ku nsengero no ku bigo by’amashuri ahegereye. »
Ese tuvuge ko aba bayobozi bamaze kumenya agaciro k’icyumweru n’umwanya w’insengero mu buzima bwa muntu?N’aho zitari zafungurwa noneho barahita bazemerera! Abo muri BUTARE na GIHUNDWE bazatubwire.
Nta muturage uzajya asenga atarakingiwe!
Muri iyo nkubiri, hari bamwe mu bayobozi batatinye gukoresha itegeko ritarasohoka mu Igazeti ya Leta: «
Gitifu
Ndabamenyesha ko kugeza ubu, umuturage uzajya asangwa asenga atarakingiwe bizajya bifatwa nk’ubufatanyacyaha mu kwica amabwiriza yo kwirinda Covid kandi birahanirwa. «
Ibihano bya Covid biraza kuba nk’ibya Mitiweli mu ntangiriro, aho abantu bafatirwaga mu isoko, mu nzira no mu nsengero, ngo ntibatanze Mitiweli! Abatikingije noneho ubanza n’umuhanda wa Leta batazawukandagiramo ngo batawanduza kandi Leta yarishyuye!
Na NYAMASHEKE ni uko
Si muri RUSIZI gusa. No muri Nyamasheke babacanyeho umuriro. Haba mu Murenge wa KAGANO cyangwa uwa KARENGERA, intero ni imwe:
Gitifu
Baraza gukingira ku nsengero ndetse hakorwe checking ku bantu baza gusenga ngo barebe niba barakingiwe!
Ngaho da! « Agapfa kaburiwe ni impongo. »Abantu ntibaburiwe? Insengero zirasigaramo abana INKINGO zitarageraho! Ariko se aba bayobozi bafite ubwoba bw’iki? Kuki badakoresha Inzego z’Ibanze(ibiro by’Akagari cg Imirenge), Ibigo Ndera-buzima na za Poste de Santé?
Ubu buryo bwo gukora ntibugamije guhindura ba Nyir’amadini IBIKANGE? Buri wese bazamubwira ijambo rimwe gusa: « Nutemera TURONGERA TUGUFUNGIRE! » Ndabona babafashe umunwa n’amaboko!
None se ibi bintu ni nde wabibazwa cyangwa wabikemura? Ministri Gatabazi JMV wa Minaloc cyangwa Guverneur w’Intara y’Iburengerazuba Bwana HABITEGEKO François? Bombi babyigeho.
UBWANDITSI
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.