Ubuzima bw’abatagatifu:Saint Boniface,aho ineza igarukira!

Yavukiye Devon ahagana mu mwaka wa 675.Yavutse yitwa(izina rya batisimu)Winifred.Yahawe ubusaseridoti afite imyaka 30 kandi yumva Imana imuhamagarira gufasha abatayemera kuyiyoboka.Gusobanukirwa neza uwo muhamagaro, yabitewemo inkunga na mutagatifu Willibrord.

Mu gihugu cye kavukire cy’Ubwongereza,ubutumwa yabutangiriye ahitwa Frise maze mu mwaka wa 716 asa n’utsinzwe(échec) kubera umuyobozi(chef local)wamubereye Kabutindi, agatera utwatsi iryo yamamazabutumwa rishingiye kuri Bibiliya(mission évangélisatrice).

Nyuma y’imyaka 2 yagiye mu ruzundiko i Roma maze Papa Gregoire II amwereka ko amushyigikiye,amuha izina rya Boniface nk’umumwepiskopi,anamushinga ibice byose by’Ubudage(peuples germaniques).

Na we yabonye atabusohoza wenyine ni ko gushinga ibigo by’abihayimana binyuranye(monastères masculins et féminins)kugira ngo bimufashe guhuza imico y’utwo turere n’ukwemera.

Ahereye ku byo yaboneye Frise,yahisemo gukorana neza n’abayobozi bakuru ba Leta kugira ngo n’abato babashe kubaha inzego za Kiliziya(hiérarchie)bityo na Roma(le Pape)igarurirwe icyizere kandi igumane ubwigenge bwayo mu gihe abategetsi benshi bifuzaga ko Kiliziya ibabera igikoresho.

Muri icyo gihe yabatije abantu batagira ingano.Kuba hari bagenzi be b’abepiskopi batakozwaga iby’umurongo we w’ubutumwa,byamuciye intege ku buryo ku myaka 70 yisubiriye aho yatangiriye ubutumwa(Frise).

Ku itariki ya 5 Kamena,igitero cy’abatashakaga kuva ku idini gakondo(druides),kuko yabarimburiraga ibiti bafataga nk’ibigirwamana(idoles),cyamuteye aho yasomeraga misa.Yabujije abo bari kumwe kwirwanaho,yibwira ko ineza(douceur)igomba gutsinda inabi-rugomo(violence).

Yabonye bikomeye ashyira Bibiliya ku mutwe,ariko inkota y’abo bishi na yo irayahuranya.Abigishwa(néophytes)bari bategereje ko ajya kubaha isakramentu ry’Ugukomezwa ni bo baje gutoragura ibisigazwa by’umubiri we n’abo bari kumwe.

Nguko uko yinjiye mu rugaga rw’abahowimana(martyrs).Nk’uko Mayence ari ho hari icyicaro cye gikuru,afatwa nk’  » Intumwa y’Abadage mu iyobokamana »(Apôtre des Germains).
Umunsi mukuru mwiza ku bitwa ba Biniface bose!

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :