Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 09 Nzeri 2019, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, Ndashimye Leonce yayoboye umuhango w’Ihererekanyabubasha hagati y’Uwari Umuyobozi w’Akarere, Kamali Aimé Fabien n’Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo Ntaganira Josué Michel.

Ni nyuma y’aho Inama Njyanama y’Akarere itakarije icyizere uwari Umuyobozi w’Akarere ikamusimbuza Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Ntaganira Josue Michel nk’Uko biteganywa n’itegeko.
Inkoni ikubise mukeba….
Mbere y’uko ayobora aka Karere ka Nyamasheke ,Kamali Amé Fabien yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge. Yagiyeho asoza manda yabanjirije iyi mu kwezi kwa gatatu kwa 2015 asimbuye mugenzi we Habyarimana Jean Baptiste na we wari umaze kwegura ku nshingano zo kuyobora Akarere.
Nyuma yo gusoza iyo manda ya Habyarimana, Kamali yaje kongera kugirirwa icyizere na bagenzi be atorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere yungirijwe na Ntaganira Josue Michel nk’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu, na Mukamana Claudette Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Ubwo yayoboraga uyu muhango, Visi Perezida w’Inama Nyanama y’Akarere yasabye abakozi n’izindi nzego gukomeza gufatanya n’Umuyobozi Mushya n’ubwo atari mushya mu buyobozi bw’Akarere (kuko asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu),kugira ngo bakomeze mu cyerekezo cy’Akarere ari na cyo cy’Igihugu nta gihungabanye.
Twibaze….
Kamali amaze kuri uyu mwanya imyaka isaga ine gusa.Mu kwegura kwe asimbuwe n’uwari umwungirije ushinzwe ubukungu kandi Akarere kari mu twa mbere twanywanye n’ubukene.Ese byagaragaye ko ari we watumaga kadatera imbere?
Yeguye batavuze niba yaranyereje umutungo cyangwa niba ari imikorere mibi isanzwe y’abayobozi. None haba harabayemo kunanizanya hagati yabo? Umusimbuye na we, Ntaganira Josué, araje aryeho imyaka mike azahagararire hagati ya manda? Undi na we azaze akomerezeho.?Umugani ntukingana akariho, ngo « Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo! » Abaturage baragowe bahora mu bishya.
Rédaction.
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.