Mu rugo rw’umugore
Cyangwa umugabo
Aho umugabo ataraba umugore
Umugore ngo yibere umugabo
Baraakirana mu mubano
05.Bagakirana bigatinda.
Karwera na Rwirungu
Babishyize kuri uwo murongo.
Rwirungu:
Yewe yewe ga Karwera
10.Hari inabi njya mpora numva
Ngashira numva ngakomeza impanga.
Ko uvuga ijoro ryose ntunarangize
Uba wibwira ko ndi impare ?
Karwera :
15.Harya ni njyewe cyangwa ni wowe?
Nyirabayazana abaye njyewe?
Yewe!
Inabi ngira nyiterwa nawe
Niba uyumva ubwo ni ko ireshya.
20.Ko wayinshyizemo mbigire nte ?
Ndode iminwa yanjye n’uru rurimi
Ni bwo uzakunda ibisigaye ?
Sinirengagiza ko bigutonda
Birakwibutsa ngo uzane amazi
25.Kandi urabizi mbanashyiditse
Nshaka uwo ntuma ngo idashirira.
Rwirungu:
Ubivuze ukuri ubwo niko ugabura
Igaburo ryanjye ni imisigara.
30.Reka nsiganuze nk’abana
Ntugire ngo ndarengera
Ni ukurengera rya banga
Ryibagiranijwe n’amashyushyu.
Njye ngera ku meza nkanure amaso
35.No mu gikoni mpaka gishyushye ?
Imigendere nk’iyo ni ukujugunya
Iratunyuranya muri iyi myaka.
Twibukiranye hari hehe
Hamwe twahuriye urya munsi
40.Tukamenyana tukiramukanya
Ku bw’akazina nkaramya Iyera
Nkaba nkangwa n’Iyirabura.
Kuri wowe ho ikibazo si icyo.
N’ubwo ntegereje rya jambo
45.Nka rya rindi ryo mu ntango
Natangara utanyitaje.
Ubwo witoje no kuvugiriza
Utegereje ko ngusabiriza.
Karwera :
50.Mutware nawe menya aho tugeze
Inyuma aho ngaho si aho gusubira
Sinkikugerekaho uwo mutwaro.
Dore yombi narayateguye
Iyo nyiturano ntisanzwe
55.Mu matahiro y’itetero.
Niba utakiri mub’i mbere
Mbarira ibindi ubundi umbabarire
Uri ahandi nturi uwanjye.
N’ubwo twese turi iw’abandi
60.Ku kabindi aho rwahiye
Intama n’umuheha ntibitana
Mu itama rya Muhutamisa
Utaruhuka adashije inyota.
Rwirungu:
65.Karwera sinzi ko ushaje
Byo kuntoza ibyo gushishoza
Cyangwa ngo witware nka Nyirantabwa.
Gira bwangu ukore aho hantu
Agatima kawe ntikahayobewe
70.Hamwe ikime gihora kimerera.
Karwera:
Rwirungu uhorana irungu
Ibyawe byose ni amayobera.
Aho hantu haranyobeye
75.Tuzasubira waramutse neza
Ni bwo umuntu yamenya hari hehe
Aho hantu tudaherutse.
Rwirungu :
Karwera mugore mwiza
80.Ufite umwijuto wo ku mwero
Sinatekereza kugutsinda
No kugusenda uzi ko ntabirota.
Dukubiteho tubiri ubu buracyeye
Icyo nashakaga cyari icyo
85.Kumenya neza hari hehe
Hahandi tunogerwa twembi.
Search Engine Submission – AddMe
By P.B