Abasangiye akababaro cyangwa amagorwa bakomezanya gute?

Ngo « ibisa birasabirana ».Rimwe na rimwe gutakira rimwe byongera imbaraga n’ijwi rikumvikana.Nyamara uwanizwe n’agahinda hari ubwo ijwi rye ridasohoka.Aba akeneye umuvugira cyangwa irindi jwi rimukomeza.None se abantu bahujwe n’akababaro cyangwa bahuriye ku kababaro gusa,ni nde wakomeza undi?

Kuri iyo ngingo,Abakurambere bacu bararivuze ngo « uruka ntafata uhitwa ». N’ubwo bombi baba bafite ikibazo kandi impamvu ishobora kuba atari imwe,buri wese aba akeneye kuba muzima cyangwa kumva ko ari muzima.Ese ntibakomezanya iyo nzira y’akababaro hatabonetse irindi jwi?

Tubizirikane kuri iki cyumweru gikurikira Pasika twitegereza uko impuhwe za Nyagasani zitugeraho mu gihe muri ako kababaro atwereka amatara yaka uruhiriri kandi akabwira buri wese ngo « witinya ». Tubirebere nibura mu isomo rya kabiri ry’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa:

« Njyewe Yohani,umuvandimwe wanyu na mugenzi wanyu musangiye amagorwa,ubwami n’ubwiyumanganye muri Yezu,nari ndi mu kirwa cya Patimos ku mpamvu y’ijambo ry’Imana,n’iy’ubuhamya bwa Yezu.

Nuko ku munsi wa Nyagasani ntwarwa na Roho w’Imana,maze numva inyuma yanjye ijwi riranguruye nk’iry’akarumbeti, rigira riti, « Ibyo ubona ubyandike mu gitabo,maze ubyoherereze izi Kiliziya uko ari ndwi: iya Efezi,iya Simirina,iya Perigamo,iya Tiyatira,iya Saridi,iya Filadelifi n’iya Lawodiseya.

Ubwo ndahindukira,kugira ngo ndebe iryo jwi ryamvugishaga,maze nkebutse mbona amatara arindwi ya zahabu,kandi mbona rwagati muri ayo matara,umeze nk’Umwana w’umuntu.Yari yambaye ikanzu ndende, akindikije umukandara wa zahabu.

Ngomukubite amaso,ngwa ku birenge bye nk’uwapfuye,ariko anshyiraho ikiganza cy’iburyo,avuga ati « Witinya,ni jye Uwibanze n’Uwimperuka kandi n’Uriho; narapfuye none dore ndi muzima uko ibihe bihora bisimburana iteka,mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu.None rero andika ibyo wabonye,ibiriho n’ibigomba kuzaba nyuma. »(Ibyahishuwe 1,9-13.17-19).

Icyumweru cyiza cy’Impuhwe z’Imana mu bayo.

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :