Ye mwana w’imirindi
Wishakira amahoro
Ntubona Kabutindi
Ko acura Bufuni na Buhoro ?
05.Kabutindi si ka gapfunyika
Barenza urugo kakagaruka.
Ni ya nkike imenya bikeya
Buri munsi ikagurugumba
Ku bw’agahinda ka ya nkoko
10.Yabuze byose uretse kugumba.
Hari n’ituraga abatabarika
Bakimarirwa n’uduca
Igasigara ku buce.
N’iyo yaba ingare bya he
15.Hari ibibi idahagarika
Igahebera urwaje
Nk’ingata imennye.
Kabutindi ni nka Kirabiranya
Urayibarirwa ntuyitererwa.
20.Ni ya Rukubiranya
Rubonezabihombo
Ntaho ya Rwiherezimbehe
Abo igezeho bose
Bakabura gihembura.
25.Yo ubwayo burya iragwira
Urwego rwose irarwigerera
Abakumirizi bakubura uko bayigira
Urubyaro amagana rukagwamo imbeho
Rukanyanyagira nta kumenyana
30.Boshye imbeba ziruka imbariro.
Kabutindi yo mu muryango
Ni ya nzara ibuza gukinga
Maze inzigo igakaza imirya
Ibikenya bikabona uburyo
35.Bwo guhekenyera amenyo
Ibisekeramwanzi.
Kabutindi itangaje
Ni itera bamwe kuba nk’ incike
Zidateze indi ncungu
40.Yabaca guca incuro
Mu bo babyaye babura bahari
Mu buzukuru no mu buvivi.
Kabutindi karundura
Ni no kugira abana bahora barwana
45.Ba Bizengarame na Sabizeze
Ibitabuze bakabitamo amarira
Maze umuhimbo ukabyara amaganya.
No kugira ibiryo ukabura amenyo
Iyi na yo ni indi kabutindi.
50.Cyakora amenyo adafite icyo arya
Umunwa urasama akagwa ubwo
Byatinda na bwo agafatana
Ururimi ubwarwo rukabura inzira.
Ngiyo kabutindi ku Banyarwanda
55.N’abavuga rumwe ntirugisohoka.
Aho gusobeka ngo basakare
Barasarikana byo gusenya
Inzira ikaba nziza ku babaseka
Rwageretse mu gusebanya.
60.Ubwo n’inzika rukambikana
Umwe bucya yongera ubukana.
Kuyikika si iby’ejo
Keretse twese nitumenya
Kwibanira neza nk’amenyo
65.Yaba aya ruguru cyangwa ay’epfo
Yaba ibihanga cyangwa ibijigo
Ni yo aturinda kugoreka imvugo.
Bamwe arabarya bakayakuza
Abafite inyinya bakayarata
70.Igihe abandi baba babaseka
Kuri iyo nenge yitwa ubwiza
Bwizana bukaze ntibabureke.
Ikibibatera cyo ntigihenze
Bayacishamo agati ntikabatinze
75.Agahorana iteka isuku y’icyeza
Cyizihiye abarezi n’abarebyi
B’iby’ejo biberanye n’imiti
Ya Gihanga cyangwa abahanga
Umuzungu ataratera imboni
80.Ngo ayigireho ayigire iye
Ayungukireho nk’uwayihimbye.
Kabutindi y’ibihengekerane
Twayimwihereye na we akumva?
Search Engine Submission – AddMe
By P.B