Njyewe nawe(séries):8.Igitinyiro

Ikiriza ijisho ntikiba gito
Nk’umumaro wa kirazira.
Wakwirengagiza akamaro k’akadomo
N’umwanya wako hagati y’interuro ?
05.Ibintu byose bigira iherezo
Kandi ubwabyo ari n’ihurizo.

Narebye inzuki ndetse n’inzukira
Nitegereza icyo zicyesha umukiro
N’inkomoko y’igitinyiro
10.Kitagera hose ngo kizibere.

Inzuki zirakundwa zikanatinywa
Inzukira bakazibukira.
Ntibyaba biterwa n’aho zitaha ?
Haba hamaze iki ntakirimo ?
15.Mu muzinga abuzemo ubuki
Umuvumvu yakunda izo nzuki ?

Hehe no kurabukwa ubwiza bw’indabyo
Zikesha umushyikirano n’inzuki.
Ntawe ubitekereza azitegura
20.N’iyo azibonyeho arazihuta
Akazihungura akazihuha
Zaba nyinshi akazihunga.
Ntizimuvirira zitamudwinze
Zikamucengezamo urubori
25.Zigata ubuzima zitabaara.

Inzukira zo ziratumuka
Nta huriro nta n’intaho
Ni nk’umuyobozi utakiburamutswa.

Ufite ubutegetsi agira igitinyiro
30.Bakamutegurira ibyotezo
Bakamurata bakamutaka
Akanyungutira icyo cyubahiro
Mu ndirimbo z’urwiririza.

Ntukabone yabuteshejwe
35.Ategereje icyuhagiro.
Aho yageze bamuha impundu
Ahahurira n’induru
Z’abamurwaniraga inkundura.

Nta nkunze nta n’ukuzi.
40.Iyo wugarijwe n’iyo miziro
Uwapfukamaga arahaguruka
Uwaguhekaga agata imijishi
Uwagutinyaga agatinyuka
Kugukoza agati mu jisho.

45.Umujinya ntacyo uba ukimaze
N’amarira si igisubizo
Cy’ibibazo utigeze wibaza.
Ibumoso cyangwa iburyo
Ntukibifitiye uburyo
50.N’abandi babonye ibiryo.
Iguye igerwa amahembe
Ba nyirayo ntibahunge igihombo
Gahoro gahoro bakegama iruhande
Nta n’utuzi aho ku ruhimbi
55.Rw’abakuriye mu muhimbo.

Uwari Koroneli barakurubana
Kaporali akamwicara ku matwi
Ibyegera bigata umutwe
Abari kure bati nimwumve
60.Ibyago bisangiwe uko biryoha
Twebwe byatubereye ifunguro
Ubwo mwatugiraga abanyabyaha
Baryoherwa n’ibyahi.
Ngiyo ya nzira itabwira umugenzi!
65.N’uwahaciye yigenza
Biramucanga bikamurenga
Ntabe akigize ikirenga.

Abamukuriraga ingofero
Na bo bagakuraho agahu
70.K’agahari gahabwa agahini.
N’ako ni agahinda
Katagutereza impinga.

By P.B

%d blogueurs aiment cette page :