Niba Imana yarihishe, imiryango irakinguye kwa Satani!

Mperutse guhura n’abahamya ba Yehova, ba bandi bagenda ari babiri babiri bamamaza ubwami bw’Imana yabo kuri iyi si.Mugenzi wanjye twari kumwe arabakurikirana nk’uwatwawe n’inyigisho z’akataraboneka,dore ko amadini muri kino gihugu amaze kuba isoko n’uburo.

Uwo munsi ni bwo numvise icyo ubuzima bwe buhatse. Ibiganiro byari bikarishye. Buri ruhande rwakajije imitana. Abo bigisha bagaragazaga ukuntu ibihugu birimo ibibazo ari ibyahigitse ubwami. Ngo ni yo mpamvu ubw’Imana bugomba kuva mu ijuru bukagaruka ku isi.

Shyirakera wanjye ntiyagaragaza ko atabishyigikiye. Ati « Kuva nkiri muto nakuze nshaka Imana, ariko kugeza ubu sindayibona.Yaranyihishe pe!Mwebwe se mwarayibonye ngo muyinyereke?« 

Abakozi b’Imana batangira kurebanaho. Mu gihe bagishidikanya, ababwira ko ari umuyoboke wa Satani kandi ko kuva yamukingurira amarembo ari nta kintu abuze. Ngo ibyo biramuhagurutsa bikamujyana i Bujumbura gusengerayo. Ngo afite icyizere ko no mu Rwanda batazatinda kuhabona icyicaro, kuko bahaguruka i Kigali buzuye Kwasteri.

Abandi na bo bati « Reka reka reka, ibyo si iby’i Rwanda. N’ubwo Abakurambere bacu bemeraga Rurema, Rugira, Rugaba na Ruremankwashi, ntaho yari ihuriye na Satani. Nta muyobozi wakwemera ibyo, kabone n’iyo yaba atemera Imana y’abazungu. »

Abayobozi bagize neza

Ni iby’agaciro kuba mu Rwanda bataremereye amadini asenga Satani ko akorera mu gihugu cyacu. Ariko se bizamara kabiri niba yashoboraga kuhabona abayoboke? Birakwiye kwibaza n’iki kibazo:Byaba biterwa n’iki ngo abantu bagere aho bemera Satani?

Abashishoza basanga ubwinshi bw’amadini bushobora kuba ikimenyetso cy’ibibazo sosiyete cyangwa igihugu gifite. Biba byerekana ko nta rwego ruba rugishoboye gutanga ibisubizo bifatika. Abantu bagapfunda imitwe aho babonye nk’abahiriye mu nzu. None se abo ubukene bwugarije, babonye aho basenga bakabukira, ntibajyayo?

Kwa Satani nta mukene uhaba!

Eglise de satan 1

Kuri iyi tariki ya 30 Mata 2016 ni isabukuru y’imyaka 50 Kiliziya ya Satani(Eglise de Satan) imaze ishinzwe muri Amerika. Inyigisho n’ingenamitekerereze byayo biri muri Bibiliya ya Satani(La Bible satanique)yanditswe na fondateri w’iryo dini, Bwana Anton Szandor Lavey.

Icyabimuteye ni ukubona ukuntu inyigisho zo mu madini asanzwe zitsikamira muntu zikamubuza amahwemo. Yari afite inkomoko y’Abayahudi(batojwe gukomera ku Mategeko y’Imana)aniga muri Univerisite z’abakirisitu. Ni ho yahereye ategura inyigisho ze ko Satani ntaho ahuriye n’Imana ibuza abantu ibyo umutima ushaka kandi bafitiye ubushobozi.

Yakitwa iya Satani cyangwa Lusifero, abo muri ayo madini bemera ko nta Mana ibaho yaheza abantu mu bukene ngo ibe ikitwa Imana ikiza. Aho ubukene bwiyongera cyangwa bugahindura isura(mu rubyiruko no mu bana b’inzererezi!), bararye bari menge kuko abavugusi b’imiti barekereje. Kandi igisubizo cyabo kiroroshye:Niba Imana yarihishe, kwa Satani imiryango irakinguye.

By Bumbakare Frédéric/Kacyiru-Kigali

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :