Ntibyoroshye kubona urwego rw’ubuyobozi rwumva akababaro k’abaturage.Nanjye najyaga ngira ngo abataka barakabya.Nabyumvise ar’uko bimbayeho,mbyiboneye amaso ku maso.Ni akumiro!
Vuba aha nakuviriye i Nyagatare nje muri Minijust gusinyisha ibyangombwa(ngo byitwa légalisation) by’umukobwa wanjye uri mu mahanga y’iriya mu Burusi. Mpagera ku wa gatatu saa munani kuko nari nabuze imodoka, barambwira ngo bazanyakira ku wa gatanu saa 11h00.
Mbega guhangayika!Naracumbitse kugira ngo nzahagere kare.Sinjye warose iminsi ibiri irangira,dore ko umunsi umwe muri uwo mujyi wa Kigali wagira ngo ni umwaka wose.Udufaranga ntidutinda kugushiriraho.
Ku wa gatanu narazindutse ntonda umurongo nk’abandi. Bene akazi basiganwaga mu kwinyuranyuranamo.Bigeze saa sita, ngo abashaka Notaire bazagaruke ku wa mbere.Bamwe dutangira kurebanaho. Abanyamakoti na karuvati bikuba hirya no hino mu biro.Nanjye nti iyo mba umuntu nari kubona umvugira.
Hah!Umva ko ruswa zidatangwa da!Iyo nyagira nanjye sinari gutinda aha.Ariko se ko wamuha duke akagufatisha bakakwandika hose ngo ni wowe munyamakosa?!Reka ntahe nzagaruka.Banza ubuyobozi bwiza ariko bukora!
Natashye nimyiza imoso.Ku wa mbere nyirara ku ibaba.Naje n’iyo mu rukerera,bafungura ibiro mpagaze aho. Banyakiriye mu ba mbere ngira ngo kirakemutse.Mu kanya ngo ngomba gusubira mu Murenge,ngo nabyujurishije nabi cyangwa narabicuze.
Sinamenye uko byagenze,nahise ngwa igihumura. Nakangutse mbona nkikijwe n’abandi bitotomba.Umwe ni we wanyegereye aranyihanganisha ngo na we ni ko byamugendekeye kandi aturuka iyo za Rwamatamu ku Kibuye.
Ngo « ugutegeka agukubita yicaye koko »!Bajyaga bavuga kwa muganga,nibura naho!Ubu se nk’aya mafaranga y’ingendo, tuzayasubizwa na nde?Dore buriya mu Murenge bazongera baturye andi,dukomeze dusiragire dutyoooo!Mana we!Abashoboye gusenga mudusabire twe rubanda ruciye bugufi.
By Shyirambere Alex/Nyagatare