Njyewe nawe(séries): 3. Utankururira

Mbega icyago mbega icyaka
Gukekakeka no gukebaguza
Kwishyira aheza ufite abo uheza!
Ko uhereza abo uzi ukazira abandi
05.Ugukebuye ukamutamaza
Ubwo ibigukwiye byaba ari ibyo?

N’iyo akwegereye ngo mubicoce
Ubica hirya ngo bidakemuka
Yaba ari inkurubanyi kabombo
10.Ukamurindira mu murambi
Utamucisha iyo mu irimbi
Mugakimirana mu mucyamo
Ngo taha amahoro utankururira.

Nkubanabahizi ngo ntawe ukurega
15.Ntawe ugutegeka ntawe ukuruta
Nta n’uwo ukeneyeho umurengezi.
Ingeso utunze zireshya n’umugezi
Inziza n’imbi ukazibika hamwe
Muri ka kabindi gapfunduye
20.Uko zihaturuka ni nk’ubufindo.

Niba no kwiruka ntawe ukurusha
Ikivugo cyawe ni Ntibashima
Mu mpakanizi ya Marekabiri
Gukubiranya nka kirabiranya
25.Ni ryo shema ubonamo ishimwe.

Abo muturanye urakenesha
Warabakenetse barazinukwa
Kubarya utwabo ntibakirabukwa
Abatameze nkawe ni Ntabwenge.

30.Ubigirirwa we akinumira
Inama ahawe ko bidakwiye
Arabireba ngo utankururira
Kwa Ntamushobora biragoye
N’uwagufashaga yaba umwishi
35.Nta mwishingira w’iminsi.

Utera intambwe ati urandenze
Akazengerezwa n’ibyo ugezeho
Yirengagiza iyi ngingo ikomeye
Ko igikiza abantu ari imishinga
40.Igarura abanga igahuza abagenda
Barembuza bamwe basanganira abandi.

Abo bandi bo se ni abahe
Badahimbira n’abanywanyi
Mu nzira yabo ari ikinyuranyo ?
45.Hashize iminsi batarahangana
Ngo bahemukirane bavuge ibitavugwa
Nta bukire batagerageza
Nta n’ikibazo cyaba ikigeragezo.

Aho ibintu biri ntihabura imanza
50.Mu nzangano zo kubigabura
Kubisangira no kubyongera
Kubyegeranya no kubigarura.

Utabona neza uko bazabigeraho
Akubita ijisho bya gisaza
55.Agasubira inyuma akiyumvira
Utamuvirira ngo yivunure
Akarikocora bucece adategwa
Bitari ubugwari cyangwa indwara
Ari amarenga y’icyo arwanya.

60.Kumuguyaguya byaba bikomeje
Nk’uwirengagije ibyo ashoboye
Kandi inama zabaye iyanga
Igisubizo cye kigasharira :
Utankururira ndisaziye
65.Nzagwa ahandi sinishoboreye,
Sinamenya aho bizashirira.

Impamvu nyayo ugashakisha
Impande zose nta kugoheka
Na we ubwo ijisho akiriguhanze.
70.Irya mukuru iyo ritinze
Riba rigishaka aho ribihera
Rikitegereza aho biherera
Bitari iby’umwana wikura ku bibero
Agira ngo yihereze bibero:

75.Ashyiraho umwete akamiragura
Ako gakoma
K’amasaka cyangwa se k’uburo
Yakumva nta gikoma
Akigarura bakimureba
80.Yategwa bati korwa
Gukomera ni ko bikorwa
Ngo uzitegurire iryawe gaburo.

Kubana n’abato biratebuka
Ariko ntibisigana no kwivuguruza
85.Kuko aho ibitekerezo bituruka
Ari mu mabanga y’irya misozi
Uko itumburuka irushya izamuka.

N’ugeze ku isonga ntaruhuka
Iyo atekereza no kuyimanuka.
90.Birihuta boshye amabuye
Ni yo ahirima ntagitangira
Akaruhukira mu mubande.
Igitangaza ni uko yahagarara
Nta mutego nta n’umwobo
95.Igisiza kikiri kure.

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :