Akamaro k’amashami atakiri ku giti

Mu kwitegura icyumweru cya Mashami,Claudia ntiyibagirwa abuzukuru be.Abategurira amashami bazitwaza mu munsi mukuru w’icyumweru gisoza igisibo.Mervan na Jeanne ntibasinzira iyo bayakikiye.

Ubushize barayatahanye bayataka mu nzu,ariko bababazwa n’uko yumiranye vuba.Ubwo baherutse kumusura, Kaka yababajije niba bazamuherekeza mu Misa ya Mashami. Yibwiraga ko batazemera.Ahubwo batangira kumuhata ibibazo.

Mervan ati « Uyu mwaka noneho amashami tuzayamaza iki? » Jeanne yitanguranwa gusubiza ati « Tuzayashyira Papi hamwe ashyinguye,tumubwire ko tukimwibuka.None se amashami yahawe umugisha ntarusha agaciro izindi ndabo,Mami? »

Claudia arabahobera cyane. Ati « Nanjye reka mbabaze rero:burya iyo abakristu bazunguza amashami,bishushanya iki mu mitwe yanyu mwebwe abakiri bato?  » Mervan ati « Njye binyereka ibyishimo by’abantu bahuje imitima. » Naho Jeanne we ati « Njye bimbwira ko amashami atakiri ku giti ari abantu batuma agira akamaro,n’ubwo ari bo bayatema. »

Amashami1Claudia arabashimira cyane.Ati « Sinarinzi ko mwakuze bigeze aho! » Gusa rero mumenye ko uturere n’ibihugu bakoresha ubwoko bw’amashami atandukanye.Impamvu nta yindi ni uko ibibashimisha n’ibibagirira akamaro na byo atari bimwe.Buriya mu Misa muzabyumva kurushaho!

Icyumweru cyiza cya Mashami kuri buri wese witeguye kudatesha agaciro ububabare bwa Kristu.Uwabishobora yakisomera amasomo ya Liturijiya yo kuri iki cyumweru:
Kuramya Yezu agana i Yeruzalemu:Luc 19,28-40
Kuzirikana Ububabare bw’Umukiza: Is50,4-7
Phi.2,6-11
Luc 23,1-49

By P.B

%d blogueurs aiment cette page :