Kaje yari yishimye ahabwa amasakramentu ya mbere.Ajya gukomezwa yakwikiye ikoti na karuvati ngo na we ageze ikirenge mu cy’abakuru.Yajyaga mu misa kenshi yumva abikunze.Uko iminsi ishira na byo bigenda bimuvamo kuko abakuru bafite ahandi bahurira hatari aho.
Akazi yakabonye afashijwe n’umukateshisiti wamwigishije. Aragakora karamuhira.Yakoranaga n’umukobwa wakiriye agakiza;buri kintu cyose akabanza gusenga ahumirije n’amaboko yayamanitse.Kaje akabireba agasekera ku mutima.
Kera kabaye baje guhuza urugwiro bemeranywa kurushinga.Mu kubana,bari bahujwe no gutinya Imana ku buryo butandukanye.Zayina yaraturaga akayivuga mu izina naho Kaje akabura icyo arenza ku masengesho yafashe mu mutwe.
Yatangazwaga no kubona umugabo amuherekeza mu Rusengero kabiri mu kwezi ariko ntamusabe ko na we bajyana mu Kiliziya.Umunsi umwe amubaza niba bishoboka ko bagabana ibyo byumweru mu rwego rwo gusangira ukwemera.
Kaje, ati « Ibintu byo muri Kiliziya gatolika biragoye,sinzi ko byagushobokera!Ariko niba ubishaka uzaze ».Muri ibyo byumweru bakajyana aho bashengerera Ukaristiya nyuma ya Misa.Zayina aza gusanga ubwo buryo bwo gusenga ari ubw’igiciro gikomeye.
Inshuti zabo zo muri Emmanuel(Communauté de l’Emmanuel)zaje kubasura,zibamenera irindi banga ryo guhimbaza Imana no kuramya.Kuva ubwo Kaje amenyera Izina rya Kristu naho Zayina ahasanga ibisa n’ibyo mu Rusengero.Nuko bavira inyuma rimwe,barakataza pe!
Bagenzi babo batinyaga kubabaza uko ibyo bintu byabajemo. Nyamara mu biganiro byabo ntibashidikanyaga gukomoza ku mbaraga z’ukwemera mu guhindura isura y’ubuzima.Babyaye uburiza abaturanyi bamaze kubamenyera kuri iyi mvugo yagengaga imibereho yabo :nta nyungu yo kuba umukristu utemera.Amasomo yo kuri iki cyumweru yabidufashamo,cyane cyane irya kabiri:
« Ibyo byose byampeshaga agaciro,nasanze ari igihombo,kubera Kristu.Ndetse nsanga ko ibintu byose ari igihombo ubigereranije n’icyiza gisumba byose aricyo kumenya Umwami wanjye Yezu Kristu.Kubera we nemeye guhara byose no kubyita umwanda,kugira ngo nunguke Kristu,maze nzamusange ntishingikirije ubutungane bwanjye bukomoka ku Mategeko,ahubwo mfite ubutungane bukomoka ku kwemera Kristu,buva ku Mana,bukaba bushingiye ku kwemera.
Igisigaye ni ukumumenya,We wazukanye ububasha,no kwifatanya na We mu bubabare bwe,ndetse no kwishushanya na we mu rupfu rwe,kugira ngo nibishoboka,nanjye nzagere ku izuka mu bapfuye.Si ukuvuga ko ubu ibyo nabigezeho,cyangwa ko naba narabaye intungane,ahubwo ndatwaza ngo nsingire Yezu Kristu,mbese nk’uko na we ubwe yansingiriye.
Koko bavandimwe,sinemeza ko nabigezeho;icyo mparanira ni kimwe gusa:ibyashize ndabyihorera nkihatira ibizaza.Ntwaza rero ngana intego,ya ngororano Imana iduhamagarira mu ijuru muri Kristu Yezu. »(Filip 3,7-14).
Andi masomo ni Izayi 43,16-21 na Yohani 8,1-11.Icyumweru cyiza kuri buri wese.
P.B