Njyewe nawe(séries): 2.Iryo nabonye

Amahanga abyara amahano
Nta muhanga wo mu buhungiro.
Icyo nabonye iyo mu mahanga
Ni ukwiruka ubudatuza
05.Uwakaguhetse ntaba agoheka
Uramureba ugatinda kumumenya
Kuko aba yarataye ibyo tumenyereye.

Umugabo arateka akanakubura
Umugore agategeka ntatebuke
10.Ubukire twumva bukaba umukeno
N’umukino w’abatagishobokana.

Gucana uwaka ni kirazira
Ku batagira akanya ko kwicarana
Kuko iwabo hihorera umuriro
15.N’urusaku rwinshi rwo kwivugira.

Umuti wabyo ni ukwica amatwi
Kuva na kera aba yarazibye
Kubera ibyuma bayahozamo.
Bashyiraho n’ibindi byo kongera
20.Wa mutwaro wo kutumva
Kuko bazi ko wowe ubumva.

Iryo rwose ryo nararibonye
Kutumva rwose burya ni ishyano
Kutumvikana bikaba ibindi.
25.Iryo kandi uko naribonye
Nta ruhande rusumba urundi
N’urwari rusigaye rurasingirwa
Ngo umuntu nyawe yumva twose
Akavuga byose ntacyo asigaje.

30.Aho bipfira hatangaje
Ikaba n’impamvu y’ibyo byose
Ni uko ari hahandi hahora incyuro
Abahatuye ni nk’ikirere
Burira ntibuke bugacya butije.

35.Bahinduka bwangu nta kurabukwa
Ukabyibonera ari mu makuru
Y’inkuru yiriwe isakara.
Kuba umuntu ntacyo bitanga
Iyo kurakara bigeretseho urukara.

40.Wabaza uruhare ubifitemo?
Keretse wibitseho inoti
Naho ubundi uba uri nk’inanga
Igombera umucuranzi.

Nta gitinyiro nta banga,
45.Rutangira yabuze inkike
Mu buzima butagira inkingi
Nta nkeke bikibatera.

Uburere bwo ntumbwire
Kwa Ntamukuru no kwa Ntamuto
50.Abana b’umutima wabona bake
Utomboye mu ngo z’abatoni
Bagishoboye kumvira Rurema.
N’udafite amenyo aba ari umumenyi
Kumenya ko uri aho ni ukumurushya.
55.Ikibatera kudashyirwamo umwuka:

Ntibakikirwa bakivuka
Rugikubita baba basunikwa
Bakagenda bashumitswe
Mu kagare gatwikiriye
60.K’amaguru atatu cyangwa arenga
Aho bikenewe bagaterurwa
N’ababakikije hirya hino
Ngo hato akondo katabageraho.

Ugize ngo ararira umunwa barapfuka
65.Bakamupfunda ikintu ntazi
Mu gihe uw’iwacu ahabwa ibere
Ubwo we na nyina bakazirikana

Ku isangano ridakuka
Risubiririza ya sano
70.Ku neza ihoza iryo yonse
N’impanuro ya se na sekuru
Muri iyi mpano itagira uko ingana
Mu ngano yifitemo ikiguzi:
Ntugahogore bura bwanjye.

75.Ba Rutuku iyo bamaze gukura
Bereka iwabo ko bigenga
Bakigendera uko bashaka.
Cya kiziriko ko bagiciye
Ntibagikeneye ko babashorera!

80.Nyamara ibibazo birabarenga
Itabi n’inzoga bikaba intaho
Intamiro nyayo yo ikaba nkeya
Ikababyibushya bidasanzwe
Kuko bwaki yatongoreye
85.Mu itetu ry’imiti y’ubutesi
Badasinzira batamiraguye.

Niba ikibazo ari n’ubwenge
Imizi y’ibyo iri mu burere
Kuko aho uburezi busize imyenge
90.Ukwemera ni ko kuhasubiranya.
Benshi uko bateye ni iby’abahanya
Biragaterwa biragateterwa.

Kubaho udaseka si iby’I Rwanda
Ibintu byose ni amategeko.
95.Gusingiza Imana ni nk’ikinegu
Nta gusurwa ngo udasesagura.

Ahantu nk’aho wahakora iki?
Bamwe igisubizo barakibonye:
Kwibera mu maganya
100.Udafite n’uwo uganyira
Maze ukikingira iwawe
Ukabana na Nyakabwana
Utembereza ugira ngo bwire!

Kuba umunyabwira bimara ubworo
105.Ubwoba bwo ntibugira ubwoko.
Niba ari ihurizo cyangwa ibanga
Ntiryarenga iryo nabonye.

Kubaho neza si byo batanga
Na bo burya baba batinya
110.Ko watera intambwe ugatambuka.

Kuguha akantu ni ukugera
No kukubuza ko hari icyo ugeraho.
Ndahagurutse ngo njye kure
Iryo nabonye ntirizampagarika.

(Biracyaza…)
By P.B

%d blogueurs aiment cette page :