Ku mpamvu zitandukanye,abantu benshi babayeho nabi, n’ingo zitari nke zibanye nabi.Ibi bikagira ingaruka ku mibereho no ku mitekerereze.Akenshi iyo witegereje icyabiteye ugisanga mu ntangiriro.
Kamanyana na Kayisire bamenyaniye muri Tagisi.Uko yakamwegetseho ikibero yabaye nk’umuhekesheje umugogo.Nyamusore yari yabaye nk’uwataye umutwe.Mu gusohoka ati « Nyururukiriza uyu mutwaro » Undi amufashije, batahana ubwo.
Bageze mu rugo barashyidika barota.Ategereza ko umugore azana amazi yo kuvuga umutsima…Umugore akomeje kureba ukuntu umuriro ugiye kuzima,ati « Ese ko inkwi zidushiranye, nta zindi? » Umugabo ahagurukana umujinya, ati « Puu,nta muntu ukurimo!Umugore utazi icyerekezo cy’ubuzima ntiyamenya icyerekezo cy’umuriro wahisha igaburo ». Nuko urugo rutangirira mu ntonganya.
Kamanyana arabireba arumirwa.Aho yicaye atangira kwivugisha,ati « Nyogokuru yajyaga ambwira ko ari uko zubakwa nkamuseka ».Ariko ibyo byari ibya kera kuko umugore yari uw’umuryango;rimwe na rimwe abantu bakabana ari nko guhomahoma,bagakomera ku ishema ry’umuryango.
Hari ubwo n’umukiro wabonekeraga mu maganya.Umugore akava Ikantarange akajya kuganyira mugenzi we ushobora kumwumva no kumutega amatwi.Ubu abantu nta gihe cyo guta bakigira.
Abagabo ibibazo byarenze bahitamo guta urugo cyangwa bakegukira Manyinya.Abagore bakahukana iyo barambiwe kubana batabana. Abajyanama b’ingo bamubaza ibye,buri wese akavuga ko yibana yubitse umutwe.Ariko ntashobora kwerura ko ari we byaturutseho cyangwa ko abifitemo uruhare.
N’ab’imvi z’urumererezi ntibibakanga.Ni bo bazi neza ko kubaho ari ukubana.Abato babegereye babaha iyi nama: « Umugore wihanganiye byinshi ni we usabwa inzaratsi ». Na bo ntibahagarika gushakisha no gushatinga kuri Sikayipi.
Umwe muri abo bashabitsi b’imitsi aherutse gutanga ubuhamya ko umukunzi we yamukuye ahakomeye.Ngo barasohokanye amubwira iri jambo ry’Ikilatini yahise agira intego y’ubuzima bwe: »Primum vivere,deinde philosophare ».Ngo « banza wumve uburyohe bw’ubuzima! ».Akitsa akaniruhutsaaa…Yooo!Iyo turi kumwe, ni bwo nanjye bandiho!Sinjye uzarota agarutse ngo tujye kuwubyina.
P.B