Zika iduteye iteye ite?

Virus ya Zika iterwa n’umubu wo mu bwoko bwa Aedes.Ubu bwoko na bwo bwigaragaza ku buryo bwinshi bitewe n’imiterere y’aho umubu urumbukira.Iyiganje cyane ni ibiri mu bice bitandukanye by’isi.
a)Mu bihugu bishyuha(régions tropicales):
Mu bihugu birangwa n’ubushyuhe buri hagati ya 20°-30°C cyangwa zirenga,hibasirwa n’umubu witwa Aedes aegipti.Wororoka no mu bice bitari amashyamba ya Afurika kandi ntupfa guhitanwa n’imiti yica utundi dukoko(insecticides).Ntutangwa ihene, intama, impala, inzovu cyangwa imvubu.

Aedes aegiptiKimwe n’izindi Aedes nyinshi,umubu w’ingabo nturumana, nta n’ubumara ugira.Ingore ni yo igendana ubwo burozi.No mu miterere biratandukanye.Uw’ingabo urarambuye bihagije(iriya 2 ihagaze) naho uw’ingore ni mugufi ukagira n’akada gatukuye cyane.Copie de Copie de Aegipti
b)Mu bindi bihugu nk’Uburayi:
Mu bindi bihugu bigira igihe kinini cy’ubukonje,hagaragara umubu wa Aedes albopictus utera amagi iyo hatangiye gushyuha(mai-novembre).Uyu mubu uboneka no mu mijyi ikomeye aho utera amagi mu mazi yaretse mu bikoresho nk’ibikombe by’indabo cyangwa by’imitako,mu mapine,mu bintu bya plasitiki kimwe n’imirereko itamena amazi neza.

Uko hashyushye ni ko utera magi menshi kandi niko uramba.Utera amagi 74 mu minsi 4,ukabaho iminsi 29 ahari ubushyuhe bwa degré 25°C,n’iminsi 32 ahari ubwa degré 30°.

Albopictus

Ikiwutandukanya na Aegipti ni amaguru yawo afite amabara y’umweru ukeye mu mukara mwinshi.Ni nacyo gituma witwa moustique-tigre.
Mu kwanduza(transmission),uw’ingore uruma ibinyamabere (mammifères) cyangwa ibiguruka(oiseaux)ushaka amaraso yo gutunga ibyana byawo(laves).Aho ukuye amaraso uhohereza amacandwe yawo(salive)yivangira n’amaraso mu mubiri w’icyarumwe akarema virus.

Ni bwo abantu n’inyamaswa bashobora kwanduzanya (vecteurs)barumwe n’umubu umwe cyangwa myinshi.
By B.P

%d blogueurs aiment cette page :