Mu kwitegura umunsi mukuru wa Saint Valentin,abakobwa n’abagore bikundira Padiri cyangwa bikundanira na we ntibicaye ubusa.Barasenga bapfukamye ngo Imana yumve ugutakamba kwabo. Kandi bafite icyizere ko Papa François azabibashyigikiramo kuko batinya kuba abakeba (rivales) ba Kiliziya.Barasaba ngo abapadiri bemererwe kurongora.
Mu rwego rwo gutegura imitima ya benshi batarumva ishingiro ry’icyo kibazo,hari abasanga Papa yatangira ageza ku bupadiri(ordination) abagabo bubatse ingo.Ibi kandi biroroshye kuko mu bihugu byinshi(cyane iby’i Burayi)hari Abadiyakoni (Diacres permanents) bafite n’abuzukuru.
Uretse n’ibyo,ubu buryo bwakuraho urwikekwe hagati y’abandi bapadiri bakiriwe muri Kiliziya Gatolika bari basanzwe bafite abagore kuko bari bavuye mu Baporoso(Eglise calviniste ou anglicane)aho bakoraga nka Pasiteri.Mwene abo baboneka mu bihugu nk’Ubudage,Ububiligi,Ubusuwisi..
Si ibyo gusa kuko hari n’abakristu bo mu nzego zinyuranye babibonamo igisubizo cy’ubukendere bw’abapadiri(crise des vocations)cyangwa umuti w’ibibazo by’abinigurira k’utwana tw’uduhungu(pédophilie).
Nta gusubira inyuma
N’ubwo bimeze gutyo,hari abatabikozwa n’abashaka kumva impamvu.Muri abo harimo umubyeyi ufite umwana we umaze imyaka 5 mu bupadiri. Yiyemeje kumenya igitegereje umuhungu we.Ngo akiri muri iniverisite yari afite umukobwa bacuditse.Ubwo aherutse kumusura, ngo yamubajije uko abyitwaramo,padiri amusubiza ko ategereje icyo Papa azavuga kuri iki kibazo.
Umubyeyi wivugira ko ari umukristu usenga kandi ukunda Kiliziya,ngo iyo arebye abapadiri aho bateraniye,bimutera kwibaza.Ngo ibyo abandi bantu bakora ku mugaragaro ntibibaviremo icyaha,kuki biba icyaha kuri padiri cyangwa akagomba kubikora yihishe?
No mu rugaga rw’ababyeyi batanze izo Ntore z’Imana, babiganiriyeho.Brigitte biramushimisha cyane.Abwira abandi ko amaze kukivuganaho n’Abasenyeri(Evêques)barenze 5.Ngo ariko umwe, n’ubwo igisubizo yamuhaye kitamunyuze,yaramwumije.
Ngo kudashaka abagore kw’abapadiri ni wo musalaba w’ikuzo Kiliziya gatolika yakwiratana kuko ari kimwe mu mwihariko wayo itandukaniyeho n’andi madini.Ikindi ngo ni uko mu binyejana byashize(mbere y’ikinyajana cya 10),ibyo byabayeho.Icyatumye Kiliziya ibihagarika ndetse ikabigira umuziro,kiracyariho.
Kuri uwo Musenyeri,ngo gusubira inyuma kuri iyo ngingo, byaba ari nka byabindi Bibiliya ivuga ngo « Imbwa yasubiye ku birutsi byayo, cyangwa ngo ingurube ikimara kwiyuhagira yongeye kwivuruguta mu isayo« (2Pet.2,22).Ati « Byabaye nk’isengesho ry’amage,sinibuka kuvuga Amen ».
Biri mu nzira
Abazi gutera impigi bo bemeza ko ibintu biri mu nzira.Ngo izera kandi zitabeshya ni ebyiri: iya mbere ni Itegeko-Teka(Décret)ryo ku wa 14 Kamena 2014,Papa François yasinye ryemerera abapadiri bo muri Kiliziya z’Iburasirazuba (Orthodoxes)bafite abagore n’abana, gukorera ubutumwa mu maparuwasi ku buryo busanzwe.
Byumvikane ko iri Tegeko rizageraho rigakomorera n’abapadiri bahisemo kwibanira n’abo bakunda ariko bagombye guhagarara ku mirimo bakoraga muri Kiliziya Gatolika.Inzira ya kabiri ni imyanzuro ya Sinodi ku bibazo byugarije Umuryango(Synode sur la Famille).
Ngo Papa François ntazirengagiza ko Kiliziya na yo ari umuryango(Eglise-famille)urimo abatandukanye n’ababo (divorcés;umupadiri ushatse umugore aba akoze « divorce » na Kiliziya bagiranye isezerano!)ndetse n’ababana n’abandi mu buryo butamenyerewe(gays).Ese bizamworohera?
Ubwo iki cyumweru ari umunsi mukuru mpuzamahanga wo kwita ku buzima no ku barwayi(Journée mondiale de la santé et des malades),Saint Valentin afashe ababishaka kubona umuti w’indwara zimunga urukundo,no kugira ubuzima bubizihiye.
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.