Biryoha bitera gusaza imburagihe

Ibigori byeze

Hirya no hino mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda,ubu hera ibigori bimeze neza kandi ku bwinshi.N’iyo bikiri mu murima biba bishamaje. Byasarurwa bikaba ibindi.Si ukubirya kakahava!

Byaba byokeje cyangwa bitetse,ibigori ni Mugorentunsige. Ntibigora ku itabaro.Haba mu modoka cyangwa mu murima, ubitamira ugenda ntibikubuze no gukubita isuka.Umwana na we iyo acyeguye arwana na cyo ntiyongera kurira.

Nyamara burya si ku busa bimerera nabi abanyagifu.N’ubwo umuntu abikubita amaso amazi akuzura akanwa,byifitemo ibinyamyunyu(acides gras) bitagwa neza umubiri w’umuntu.Ahandi babihinga nk’ibiryo by’amatungo.

Twandika ibi,ntituzinduwe no guca intege abo bitera akanyamuneza, bakabyiririrwa bakanabirarira.Hari n’ubwo aba ari byo biboneka ku bwinshi kandi bihendutse.Aha birumvikana ko ntawabireka kandi ari byo yejeje byonyine.

Nanone ariko hari uwakwibaza niba kuvuga ko bitera gusaza imburagihe hari aho bihuriye n’amabwiriza yo kubihinga ku bwinshi aherekejwe n’amategeko abuza kubirya binyuranyije n’amategeko.Nawe se,nko kuva mu mwaka wa 2011, ngo nta muturage wemerewe guca cyangwa kotsa ikigori! Amategeko nk’aya ari mu Mirenge itari mike:Amategeko y'ibigori

Biragaragarira amaso ko aya ari amategeko y’uburyo bwo guhingira isoko no kurengera umuhinzi!Ni ukuvuga ko ibigori bigomba kuribwa n’uwabihashye.Ubutaha hazajyaho amategeko y’uburyo bwo kubirya(loi de la consommation)burenze kubyotsa no kubijyana mu isoko(gukoramo amavuta yo kurya no kwisiga,inzoga zikaze,ibisuguti..).

Ntawahirahira ngo yirengagize akamaro k’ikigori kandi gikize ku ntungamubiri nka calcium,magnésium,fer na zinc umubiri ukenera mu kwiyubaka(croissance).Nyamara nk’uko tubikesha ikinyamakuru  passeportpsante.net, ngo ikigori nanone gikungahaye kuri « acide phytique » yizingira kuri izo ntungamubiri ikazibuza gukwirakwira vuba mu mubiri, aribyo bituma uruhu rukomera aho koroha.Ibi bikaba byiza ku matungo aba agomba gutanga umusaruro vuba.

Bityo,abarya ibigori cyane kandi kenshi(byaba sirop,amavuta y’ibigori,ubugari…)barakomera ariko bagakenyuka vuba kuko bataramba(ni accélérateur de vieillesse).Ni aho kubirya mugereranya(avec mesure et modération).

By P.B

%d blogueurs aiment cette page :