Amavubi aguye ruhabo!

Léopards

Byaravuzwe ko « Abambere bazaba abanyuma ». Abazayirwa n’iyonka,bari babukereye. Baje basinyiye kugaragaza ko ibyo ari ukuri. None koko bibaye impamo!

Kapiteni wa Congo

 

Abakinnyi batozwa n’umwongereza(Mackinstry) ntako batagize.Abatozwa n’uwo bavuga rumwe kandi ubazi neza(Ibenge Florent),kapiteni wabo umupira awukomeyeho.Ngo Intego ntikuka: « Songa mbele tuu »

Abafana b'Amavubi

Ku ruhande rw’u Rwanda,abafana na bo bamanitse amaboko nta guhumbya.Ariko byanze biba iby’ubusa.Ku munota wa nyuma,Ingwe zatangatanze,Amavubi aba aguye ruhabo.Ikipe yari iya kabiri mu itsinda ryayo ikuyemo iya mbere!

Congo irakomeje

 

Kongo rwose yikomereje  muri 1/2 nta mususu. Kuva icyo gihe,haba i Kigali cyangwa i Kisangani,ibyishimo ni byose. Ngo Imana yerekanye ko itagitaha i Rwanda.

Cote d'ivoire

N’ubwo Amavubi atsinzwe, ngo « si urw’umwe » .Na Cameroun ni ko biyigendekeye.Yari iya mbere, none Côte d’Ivoire yazamutse ku mwanya wa 2 irayandagaje,iyitsinze icy’umutwe:3 kuri 1! Rizaba isomo kuri Ruhago se?

Ubakurikiranira imikino,
Kamayirese Sandrine,Kigali

La charité, vous avez dit?

Un mendiant avait faim. Il est entré dans une réunion des sans papiers. Il y avait du brouhaha à casser les oreilles. Chacun demandait des papiers. Le mendiant s’étonna: « comment, vous cherchez des papiers? Ça ne se mange pas! Moi, j’ai des papiers, mais je n’ai pas à manger! » Il sortit.

Tout droit, il entra dans une église où l’on chantait et l’on parlait de charité. Il écouta, la faim dans le ventre. A la sortie, il tendit la main. Il était midi. Tout le monde était pressé. Nul n’était patient d’entendre sa question: « La charité, vous avez dit? »

Si la deuxième lecture de ce dimanche(1Cor13,4-13 )peut esquisser une réponse, ce lien ci-dessus enrichit notre compréhension de la charité:
http://bcove.me/pfmuvjvv

Je vous souhaite de bien préparer ce Jour du Seigneur et de passer un excellent DIMANCHE.

P.B

Iyo twaje mu muhanda ntituba tukiri abana

Amaze kumva no gusoma ibitangazwa na Ministeri ibishinzwe ko mu cyumweru 1 abana b’inzererezi bazaba bashize mu muhanda,umusomyi w’uru rubuga yatugejejeho uburyo abona icyo cyemezo kizashyirwa mu bikorwa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Mu giturage ho,intero ni imwe ngo ni bimwe bisanzwe bya « Huti huti yabyaye ibitabona« .Birumvikana ko hazaba imikwabo y’icyumweru kimwe cyangwa bibiri,abo bana bafatwe babajyane mu bigo cyangwa babasubize iwabo.Nyuma y’ibyumweru bike,abarasta bawe bigarukire mu mujyi.Kubera iki?

Ngo « umugabo uhaze ntiyumva akababaro k’umushonji. » N’umugore uri ku mutiba ntagira umutima.Hirya no hino mu mijyi myinshi y’u Rwanda hariyongera abana basabiriza bahetse abandi. Abanyamakuru bavuga ko ari ikibazo giteye inkeke, abayobozi bo bati « abo bana ntabo

tubona,muzabatwereke. »Abana bahetse abandi

Kandi koko,abo bitwa inzererezi na bo barabyivugira ngo « Iyo twaje mu muhanda ntituba tukiri abana ».Umuyobozi wari warabatagangaje yarabyiboneye.

Yaje yiyambariye akajipo kadahisha amatako n’udukweto tudakorwaho n’akondo ngo abazanyeho amategeko.Yari aherekejwe n’Abadaso babiri bitwaje indembo.

Abari bamaze kwitumurira kuri « mugo »(cya kiyoborabwenge kigezweho!)basumira Abadaso babasomyaho, naho Umuyobozi bamwereka uko ari bumere nahakana ubugore.Akubiseho ijisho ariyamira,ngo « yebaba weee! Ba bahungu barakuze ntibakiri abana! »Abo hakurya baba bamutunze agatoki.Ntibisukirwa

Nuko udukweto adukubita ku rutugu,amaguru ayabangira ingata mpaka no ku biro.Abamubonye akuya kamurenze,bati « Muyobozi, tugufashe iki? » Na we, ati « Nimundeke,burya ababyeyi turabarenganya; bariya bantu bajya kurara mu mihanda ntibaba bakiri abana.Ni akandare;ibyabo biraturenze. Ikibazo kizakemurwa na Kagame wenyine nabasura. »

SEMBAGARE John,Kayonza

Kubana n’ubumuga ni igihano cy’Imana?

Ubumuga pe

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS)rivuga ko ababana n’ubumuga bagera kuri 20%by’abaturage bakennye cyane ku isi.Umubare munini ubarizwa mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Mu Rwanda,bangana na 4,7% by’abaturage bose kandi abenshi ni abana bato.

Iyo bene abo bavuka mu miryano na yo ikennye,ibintu bihumira ku mirari.Ni bwo bamwe biyemeza gusabiriza ngo baramuke kandi batunge imiryango yabo.Bityo uwakagombye gufashwa akaba ari Handicap et mendicitéwe ufasha abandi.

Biteye isoni n’ikimwaro ku babyeyi

Ababyeyi bafite abana bamugaye barahangayika,bikabatera isoni n’ikimwaro.Rimwe na rimwe,rubanda ikabaryanira inzara ngo babyaye inzanga cyangwa ikigoryi(retard mental).

Muri uko guhangayika,hari ababitaho gusumbya abandi bana kuko bazi ko ntawundi ubareba cyangwa bareba.Hari n’abatabitaho na gato,bakabahisha kure ngo abantu batabona ishyano umuryango wagushije.

Alex

Urugero ni urwa Hakorimana Alex. Ababyeyi bemeye kumukura mu nzu,nyuma y’imyaka icumi.Ni bwo yabonye uburenganzira nk’ubw’abandi bana,atangira ishuri.N’ubwo agenda yishingikirije ikibando,ntibimubuza kugira amanota meza.Abonye insimburangingo ntibyarushaho?

Igihano cy’Imana n’umuzigo ku bandi

Uwamugaye hari ubwo abona ubuzima bwe nk’igihano cy’Imana n’umuzigo ku bandi.Impamvu si iyindi ni uko umuntu yaremewe kwigenga no kugira igihagararo kimutera ishema mu bandi.

ClaireNguko uko byagendekeye Uwamariya Claire. Yagize impanuka y’umuhanda acika akaguru.Yari ageze mu mwaka wa 3 secondaire.Kugeza magingo aya yabuze ubwasubira mu ishuri.Na biriya biti yisunga ntibimworoheye mu ntugu.Asangiye n’abandi za mvugo zibatesha agaciro ngo ni masikini, kajoriti, igicumba, n’izindi…

Nta muntu ubaho ku isi wishimira ikintu icyo aricyo cyose cyamutesha agaciro.Ibirenze aho(nko gusabiriza)abikora by’amaburakindi.

Umuntu agirwa n’abandi

Kwakira ubwo buzima no kwiyakira ni intambara ubwayo.Ineza agirirwa atabitewe n’igikundiro cyangwa uburanga bundi ni  yo imufasha kumva ukuntu umuntu agirwa n’abandi.Nuko ubuzima bugakomeza,atabayeho mu bwigunge(bamukingirana!).

Aho Leta imushingiye igiti

Ibihugu byinshi byasinye amasezerano arengera abafite ubumuga kugira ngo bagire uruhare n’uburenganzira ku iterambere(development and human rigths of all).Hagomba kujyaho amategeko aborohereza kubona aho baba bigenga kandi bisanzuye(access to in-home,residential,community support services and live assistance,art.19-20).

Na none kandi,ni ngombwa ko hashyirwaho ikigega kibafasha kuva mu bukene no kubona ubwishingizi bujyanye n’ibibazo bafite,bityo bakagira ubuzima bubabereye(rigth on an adequate standard of living and social protection…as well as assistance with disability related expenses in case of poverty, art.28).

Na bo bakeneye ubuzima burambye budashingiye kuri gahunda za Leta zo kubaho mu gihe gito(court terme).Muri urwo rwego,ibikorwa nk’ibya Gatagara bikwiye kongererwa ubushobozi no gukwirakwizwa mu Turere twose.Bikaba akarusho bahawe n’urubuga rwo kwidagadura no kugaragaza ko na bo bashoboye.Mbese nk’aba baturanyi bo muri Congo:

Nta gushidikanya ko  Leta nimushingira igiti n’umuganda bihamye,ubana n’ubumuga atazongera kubona ubuzima bwe nk’umuvumo cyangwa igihano cy’Imana.Ababyeyi na bo bazagira agahenge(droit au répit).

Mubigejejweho na
SEKABUKE Asman,Kigali-Bugesera

Ni nde uzarokoka?

Imikino izaba iryoheye ijisho yamenyekanye.Ku cyumweru tariki ya 30 Mutarama, ruzaba rwambikanye hagati y’Intare (Cameroun) n’Inzovu( Côte d’Ivoire), Ingwe(RDC) n’Amavubi(Rwanda).Twe twari twateye igikondo tugira ngo abaturanyi batazapfa uruyuzi rwo mu rubibi hakiri kare.

Twifuzaga ko Amavubi yazirunda ku mugara w’Intare(Cameroun)Ishiraniro ikagwa ruhabo. None koko ngo « icyo umuntu yanga ni cyo abona. » Uyu mukino n’Abazayirwa uzaba ari ishiraniro. Ni nde uzarokoka?
Dutegereze ifilimbi ya nyuma.

By Kamayirese Sandrine, Kigali

Iryavuzwe riratashye:Amavubi bayahunguye amababa!

Ubushize twese twishimiye uko Amavubi yivunnye Inzovu za Côte d’Ivoire.Bwarakeye,imboli zayo azinjiza no mu Nsamagwe(Les Panthères) za Gabon.None iryavuzwe riratashye: « Ntawe ushima umwana ngo arenze kabiri ».Umutontomo w’Intare za Atlas(Lions d’Atlas de Maroc) zayahungese, amababa arahunguka! Ibitego 4 kuri 1 ni isomo muri ruhago.

N’ubwo Intare umuhigo uziciye mu nzara(Maroke yasezerewe),n’Amavubi ntaho asigaye.Hari abavuga ko gutsindwa yabitewe n’uko imboli zari zayashizemo( nta byinshi yaharaniraga!).Abandi ngo birasanzwe ko imvura iyabuza kuguruka(kuko yari yaguye ari nyinshi muri Kigali).Ese ubutaha,amababa azaba yameze?

Amavubi arakina avamoAbaganga bayabe hafi,ubuzima budahagarira aho!Iyo kipe nihura na Cameroun,ntizabyina ivamo? Sindagura,ndagena!

Uwanyu muri aya marushanwa
Kamayirese Sandrine, Kigali

Isengesho ry’umwana w’umunyabwenge

Babyei, ni byiza gutoza abana gusenga kuko bituma bakurana umutima utaryarya kandi utireba gusa.

Umugoroba umwe bari ku meza, umugabo yasabye akana ke gusengera amafunguro, maze akana n’ubwitonzi bwinshi karamubwira, kati « Ariko, papa, ntabwo nzi gusenga ! »Bitewe n’uko bari abakristu cyane, mama aringinga, ati « Ngaho sengera gusa abavandimwe, inshuti, abaturanyi, abakene n’abandi. »

Akana karumvira, gatangira isengesho : « Nyagasani, ndagushimira ku bw’abashyitsi bazanye n’abana babo hano bakarya inyama, umuceri n’amata bakabimara. Mana, bahe umugisha kugira ngo batazagaruka,dore tugiye kurarira ibijumba bitagira imboga.

Babarira wa muhungu duturanye waje hano ejo, akambura mushiki wanjye imyenda yose,akamujyana ku buriri bwe, bakarwana inkundura. Mana, muri iyi week-end, uzoherereze imyenda ba bagore b’abakene bose nabonye kuri telefoni ya papa bambaye ubusa kugira ngo ku cyumweru bazajye kugusingiza bacyeye.

Nyagasani, ha inzu ba bagabo batazifite , kugira ngo bajye bareka gukoresha icyumba cya mama igihe papa yagiye ku kazi. Mbigusabye mbikuye ku mutima, Mana yumva kandi ikunda abayo. Amina. »

Ni byiza gutoza abato isengesho kuko rituma bakurana umutima utaryarya :
https://www.youtube.com/watch?v=EflHYgkL6uM

By Ayirwanda Claudien,Gikondo

Kwa Magendu ni ho amenyo agura make!

Abarwana no kuramuka(survie)bajya kwivuza amenyo nta garuriro, mbese nk’umurwayi uri hafi kunogoka. Hari n’abibwira ko iyo amenyo atabarya, ataba arwaye. Aba bibagirwa ko n’imodoka, bitewe n’akazi ikora, igomba gukorerwa « contrôle technique » ku gihe; n’ubwo na byo bikosha!

Amenyo arahenze

Mu ntego z’Ikinyagihumbi za OMS(Objectifs de l’OMS pour la santé bucco-dentaire) bagaragaza ko hari indwara z’amenyo ziterwa n’ubukene. Kandi koko isuku y’amenyo irahenze cyane kuko isaba igihe n’ubushobozi bw’amafaranga bidafitwe na benshi.

Abarwana no kuramuka(survie)bajya kuyivuza nta garuriro, mbese nk’umurwayi uri hafi kunogoka. Hari n’abibwira ko iyo amenyo atabarya, ataba arwaye. Aba bibagirwa ko n’imodoka, bitewe n’akazi ikora, igomba gukorerwa « contrôle technique » ku gihe; n’ubwo na byo bikosha!

isuku y'amenyo

Nyamara, nk’uko tubikesha afriquefemme.com, hari uburyo busanzwe(naturelles) bwo kwita ku menyo hakoreshejwe imbuto nk’indimu(citrons zivanze n’amazi ku ngano imwe z’akayiko), inkeri cyangwa ibishishwa by’imineke (usirita ku menyo mu minota 2,ugategereza iminuta 15 mbere yo koza amenyo). Hari kandi na karoti(kuzihekenya zogeje neza)tutibagiwe ko n’abakurambere bacu bakoreshaga ivu cyangwa amakara aseye neza.

Abo indugu n’amazi yo mu Kivu cyangwa agatabi byahemukiye amenyo agahinduka nk’icyuma cyatonze umugese, nababwira iki? Naho abagendanaga Nyiramunukanabi mu kanwa(mauvaise haleine)uwo mutwaro uzahinduka amateka. Niba ushaka kumenya n’ibindi wakwifashisha, fata iminota mikeya wihitiremo:
https://www.youtube.com/watch?v=WISRPQDREpw

amenyo mashya

Mu rwego rw’iterambere, abagize ibyago byo kutagira amenyo atuma baseka ngo baberwe, bashakirwa uburyo bwo kuyahinduza no kuyagorora(orthodontie). Naho abo abuza ubuhwemo bakajya kuyakuza, bagomba guhabwa amahirwe yo kuyasimbuza(prothèses dentaires)cyangwa kuyakomeza(couronnoplastie).

Ese mu gihugu nk’u Rwanda bizashoboka mu gihe abaganga b’amenyo bakiri mbarwa(12 muri2013)batuburwa n’abanyamahanga 17?Muganga 1 niyita ku bantu barenze ibihumbi magana atandatu(600000)ba magendu bakura amenyo n’abavura ibyinyo ntibazahorana isoko? Bamwe babagana ngo kwa Magendu ni ho amenyo agura make, kuko umuti atanga ari ukuyakura, ni nde uzabarenganya?

Itariki ya 20 z’ukwa gatatu(20 mars)ni umunsi mukuru mpuzamahanga w’ubuzima bw’amenyo(journée mondiale pour la santé bucco-dentaire). Itegure hakiri kare, maze uzawizihize utanga ubuhamya bw’aho ugeze wisubiza umutamana.

P.B

Amavubi yadwingaguye Inzovu

Ukurikije uko umupira w’amaguru ukundwa kandi ugahuza abantu bose babukereye, byari bikwiye ko za Leta ziwushyigikira zimazeyo maze na za mpano zihishe kure mu biturage zikigaragaza.

Bari buzuye

Mu mukino wa mbere wo gutangiza amarushanwa ya CHAN(y’abakinira imbere mu gihugu), u Rwanda(rwakiriye aya marushanwa)rwahuye na Cote d’Ivoire. Abantu muri Stade Amahoro bari nk’inzukira kuri iyi sabato(16/01/2016)na vuvuzela rugeretse.

Ntibyatinze, Amavubi adwingagura Inzovu, n’ubwo umutonzi wazo watumye uburyaryate butikuba kabiri. Umupira warangiye ari 1 kuri 0. Amavubi atashoboye kwinjiza penaliti ngo agire ibitego 2, azikura imbere ya Maroc?

RDC i Huye

Hagati aho, kuri iki cyumweru, Abazayirwa bihanije Etiyopia yaguhweho n’imvura y’ibitego nk’abari bibagiwe umutaka:3-0. Kubera iyo mpamvu, Stade Huye ya Butare yaranzwe n’akaruru k’ ibyishimo mu Lingala n’Igiswayili. Abanyarwanda bari batuje nk’abitegerezaga umukeba.

Abafana babukereye

Ukurikije uko umupira w’amaguru ukundwa kandi ugahuza abantu bose babukereye, byari bikwiye ko za Leta ziwushyigikira zimazeyo maze na za mpano zihishe kure mu biturage zikigaragaza.

Nibidukundira tuzabagezaho n’indi mikino.

Kamayirese Sandrine, Kigali

Gusangiza abandi ibyo ukora ntibyaba ari ukwigaragaza?

Hari ubwo ibyo abandi bakora tubibonamo uburyo bwo kwiyemera no kwigaragaza. Aho kubashyigikira tukabibasira.

Ibyo ni zero

Ntibyoroshye gutandukanya kwiyoroshya no kwirinda kwigaragaza. Umuco Nyarwanda ubigiramo uruhare. Hari ubwo ibyo abandi bakora tubibonamo uburyo bwo kwiyemera no kwigaragaza. Aho kubashyigikira tukabibasira. Ngo turakuzi. Abandi ngo ndagushinyitse…N’ibi ariko ntacyo bitwaye, iyaba bitaterwaga n’ishyari ritindi rituma uhindura zero ibyo abandi bakora.

Amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru, aradufasha kubona inzira ikwiye. Mu Ivanjili(Yoh 2,-11)hari ikintu Yezu yakoreye i Kana nuko abigishwa be baramwemera. Ibi bituma twibaza iki kibazo:gusangiza abandi ibyo ukora cyangwa uteganya gukora, si ukwigaragaza ndetse no kwiyemera?

Ku buryo bwumvikana, igisubizo twagisanga mu isomo rya kabiri(1Kor12,4-11):
« Bavandimwe, ingabire ziranyuranye, ariko Roho ni umwe; muri Kiliziya, kwitangira abandi biri kwinshi, ariko Nyagasani ni umwe; uburyo bwo gukora buri kwinshi, ariko Imana ni yo itunganya byose muri bose. Koko rero buri wese ahabwa kugaragaza ibyo Roho w’Imana amukoreramo, ngo bigirire akamaro bose.

Ku bwa Roho, umwe ahabwa kuvuga amagambo yuje ubushishozi, undi agahabwa kuvugana ubumenyi, muri uwo Roho nyine;umwe ahabwa ukwemera guhebuje abikesha uwo Roho, undi agahabwa ingabire yo gukiza abrwayi, na none muri uwo Roho nyine; umwe yegurirwa ububasha bwo gukora ibitangaza, undi akagabirwa guhanura; umwe ahabwa kurobanura ibiturutse ku Mana n’ibiyitambamiye, undi agahabwa kuvuga mu ndimi nyinshi, hakaba n’uhabwa kuzisobanura. Ariko ibyo byose bikorwa na Roho umwe rukumbi, ugabira buri wese uko abyishakiye »
Nimwishime munezerwe, abo Roho afasha kudapfukirana ingabire zagirira bose akamaro. Bityo ababishoboye dufatanye na Kizito Mihigo tuvuge ngo « wa Numa we ngwino »
https://www.youtube.com/watch?v=SU976kgqXpI&list=PLNqC62rD_RCZAMHzx5uNG2rEulF6OsBp3

P.B

LA MAISON DU NUMERIQUE D’AGOE LOGOPE au TOGO

[Ce texte nous est envoyé par MAREM Togo-France, Association à but non lucratif engagée dans la réinsertion des jeunes de la rue à travers deux centres de prise en charge au Togo. Le contenu et la démarche sont la responsabilité de l’auteur]

Maison du Numérique (MDN) a pour objectif principal de faciliter aux jeunes d’Agoè Logopé un accès à Internet,aux outils numériques, informatiques, et de promouvoir leur utilisation dans les domaines scolaire et associatif. Cet espace donnera aux jeunes étudiants du quartier la possibilité de s’initier au e-learning. https://www.youtube.com/watch?v=NgJ0ZQXlms4

Dès l’ouverture officielle de la MDN, l’équipe projet réalisera plusieurs séances de sensibilisation dans les écoles bénéficiaires, afin de faire découvrir, aux jeunes et aux enseignants, les atouts que représente la maîtrise de ces nouvelles technologies de l’information et de la communication (et les avantages de l’e-learning).

L’initiation et la formation des bénéficiaires aux outils informatiques est ainsi une des principales activités de notre projet (recherche sur Internet, réseaux sociaux, animation de blogs).

En outre, la MDN sera un espace dédié au renforcement des capacités des associations locales en communication numérique pour les aider à utiliser les outils les plus innovants permettant plus de visibilité de leurs actions et mobilisant plus de ressources (crowdfunding).

L’exécution et la gestion de ce projet sont confiées à notre équipe locale. Quant à sa pérennisation, elle est assurée par les frais d’abonnement à coût abordable pour tous, demandés aux usagers de la MDN.
ORIGINE DU PROJET

Depuis quelques années, est née l’idée d’un projet qui résoudrait les difficultés d’accès à Internet et aux services informatiques dans la zone où est implanté le siège social et administratif de l’association MAREM Togo et MAREM France.

Le but des responsables de cette association est de garantir une meilleure mise en œuvre de ses actions réalisées en faveur des jeunes, et de faire en sorte qu’elles répondent à un besoin social de toute la communauté, des établissements scolaires environnants et des jeunes pris en charge par MAREM Togo.

Ces responsables se sont rencontrés à Lomé en 2012 pour réfléchir sur les principaux projets d’avenir de l’organisation. Deux projets étaient sur la table : celui de création d’un centre agropastoral et celui d’une maison du numérique (accès à internet, traitement de texte, impressions, reprographie).

La situation préoccupante des enfants en matière d’éducation nous a conduits à opter pour le deuxième dont il faudra trouver des financements.
A quoi servira l’argent collecté ?
Maison du numérique 1La mobilisation en France autour de ce projet nous a déjà permis de rassembler une partie du budget total: 66 995 € (12000 € PRAOSIM/Ministère des Affaires Etrangères; 1500 € Mairie de Gentilly, MAREM France fera un apport de 9 000 €). Pour donner une vraie chance à ce projet de voir le jour en 2016 et couronner de succès nos efforts, nous avons encore besoin de vous.

Nous espérons collecter 1 500 € supplémentaires, ce qui sera un pas de plus vers la réalisation de notre projet. Le reste du budget sera couvert par des subventions publiques et privées.

Si vous voulez FAIRE UN DON EN LIGNE
https://www.helloasso.com/associations/marem-france/collectes/la-maison-numerique-d-agoe-2 . Notre collecte s’achèvera le 15 février 2016 sur cette plateforme sécurisée mais les gestes de solidarité continueront.
Pour plus d’informations sur MAREM France-Togo, vous pouvez consulter
http://www.maremvision.org
http://www.facebook.com/AssociationMarem
https://youtu.be/Kw0n1TTTsaQ

ou nous contacter par mail: infos@maremvision.org
par téléphone : 06 37 76 51 67
Merci pour votre générosité.

By Moisio A. Koffi KOUMONDJI

Ibyago byo kutagira amenyo y’urwererane

Amenyo atuma umubiri uba mwiza kuko afungurira inzira imyanya y’umubiri iri hirya y’ayo.Ni ngombwa kuyitaho.

Amenyo mabi

Bamwe batinya guseka kuko amenyo yabo yakikiye cyangwa yahinduse umuhondo nk’umuleti. N’iyo babikoze, abo bari kumwe bubika maso cyangwa bakareba hirya. Ni abibagiwe akamaro ko gushyira agati mu ryinyo.

Abazi gutebya bakemeza ko amenyo nk’ayo ari nka karuvati mbi ifunze nabi ku myenda myiza. Nanone ariko, na yo ari nziza, inafunze neza ku myenda mibi, nta njyana byagira. Aha ni ho abahanga bahera bemeza ko amenyo atuma umubiri uba mwiza kuko afungurira inzira imyanya y’umubiri iri hirya y’ayo. Ni ngombwa kuyitaho.

Amenyo y’urwererane nk’ay’Abanyafurika!

Amenyo y'Abanyafurika


Abantu benshi batangazwa no kubona Abirabura bafite amenyo y’urwererane. Bagashimishwa n’inseko ikurikiraho(sourire d’Afrique!). Ntibikwiye kugarukira aho.

Nk’uko Ikigo mpuzamahanga kita ku buzima(OMS) kibitangaza, 20% by’abantu bari mu kigero cy’imyaka 35-44 bugarijwe n’isuri y’amenyo(érosion dentaire)kuko ari ku manegeka agasa n’ahanamye cyangwa yanitse ku gasi(yarajemo imyobo).

Naho 30% by’abari hagati ya 65-74 nta menyo maremano bakigira. Ahatari gahunda z’amenyo y’amagurano basigaranye ibihanga. Ni babandi uha ibyo kurya ngo nta menyo bifitiye.

Isuku ikwiye amenyo

urwererane rw'amenyo

Azahorana amenyo y’urwererane wawundi uyoza nibura kabiri ku munsi(nyuma ya buri funguro)akoresheje uburoso n’umuti wabigenewe(nka kologate)atibagiwe n’agati ko guhaganyura hagati yayo(nka cure-dents)ngo na yo agire ubuhumekiro n’isuku iyakwiye.

P.B

Ntibazi niba umwaka uzashira bahaguruka cyangwa bagenda

Kwa Yezu Nyirimpuhwe

Hari abo inyandiko  » Quelle vie avec un handicap » yakoze ku mutima, bandikira uru rubuga. Bamwe ni ababa muri ubwo buzima, abandi bafite ababo butoroheye. Ubuhamya bwabo tuzagenda tububagezaho gahoro gahoro.

Reka duhere kuri ubu bwaturutse mu Ruhango. Umusomyi w’uru rubuga ubutugezaho yahuriye na ba nyir’ubwite mu isengesho ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe.Yarabaganirije, asanga gusenga gusa bidahagije, yiyemeza kubabera intumwa. Tumutege amatwi kandi tubishyire ku muzirikanyi.

Abantu bari bakubise buzuye mu isengesho ryo gusabira abarwayi. Ubusanzwe riba buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi kuri paruwasi gatolika ya Ruhango. Uku kwezi byari agatangaza kuko cyari icyumweru cya mbere cy’umwaka wa 2016, ukaba n’umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani.

Jamila

Igihe cyo gusingiza no gusaba cyarageze, aho buri wese atanga icyifuzo. Mu gihe abandi babaga bazamuye amaboko bavuga cyane, Jamila Kubwayo yasengaga atuje, ahagaze adashinga n’ubwo yari afite imbago imwe.

Ni umukobwa mukuru rwose. Ubumuga bwaje afite imyaka 18. Yafashwe n’imbasa ahinamirana amaguru yombi mpaka bamutije ibyuma; yabihawe n’abagiraneza b’Abataliyani bamusanze mu bitaro amazemo umwaka n’amezi 9.

Kwiga byaradindiye, arangiza ayisumbuye abo batangiranye bamaze imyaka 7 bakora. Nanone, imyaka 2 ishira yicaye mu rugo, yarabuze akazi. Yaje kubona ikiraka ku mubosi wikorera ku giti cye. Hashize imyaka 3 avunika ava ku kazi, atakaza urukweto(rw’ibyuma) rw’ibumoso. Mu gihe yari kwa muganga, shebuja aramusezerera. None amaze umwaka n’amezi 6 atazi icyerekezo.

Nyuma y’isengesho namusuye aho ataha. Nasanze hagendeka nabi rwose. Yarakwiye akagare gakomeye. Numvise yizera Imana cyane, namukomeje agatima, nti « Nyagasani ntasubiriza rimwe, ariko arasubiza ».

Dominata

Ku rundi ruhande rwo hakurya, hari umwana wiyambariye Juru, ya uniforme y’abiga primaire. Udukayi yari yaturambitse hasi, ashyira imbago hejuru, na we arasenga. Naje kumwegera ambwira ko yitwa Dominata Murekatete.Ngo yasabaga Imana ko yamuha amaguru agororotse nk’ay’abandi, kuko ku ishuri bahora bamuseka.

Yari yaherekejwe na nyirakuru babana. Mubajije iby’imibereho yabo, yarasetse cyane ngo bitungiwe n’amasengesho. Ngo waba wabuze ibyo urya, ukajya kugura ibyuma n’amakayi!?Ngo Domina, Imana izamwimenyera!Abivuga aseka kandi ababaye. Nabonye ntacyo nabamarira, mbabaza niba bitababangamira ko amafoto yabo agera kure. Bati « Wabona Imana idusubirije muri abo bari kure ». Ni yo mpamvu mbandikiye ngo mutugereze ubu butumwa ku bandi basomyi. Murakoze.

Yari Sekabuke Asman, Kigali

Uwumva ubu butumwa haricyo ashoboye kubukoraho, yatwandikira kuri kubahonet@gmail.com tukamuhuza n’umwe muri bo(yihitiyemo) cyangwa bombi. Natwe tuzakurikiza iyi nama ya Pawulo Mutagatifu:« Utangana umutima mwiza ntagayirwa icyo adafite, ashimirwa icyo yatanze.« (2 Kor.8,12)

P.B

Abajura ntibakigira isoni zo guterura n’inkono!

KwibwaKubera inzara ikabije, ubujura buraca ibintu mu turere twose tw’u Rwanda.Yaba inka, amagare n’amabanki, ntacyo Bene Ngango bagarukiraho. Muri Kigali ho ntibatinya no kwandurukana inzugi ngo bibonere cash. Bamwe babimenya bucyeye, umuyaga wabakubitaga bakagira ngo ni imbeho yabaye nyinshi. Bizagarukira he?

P.B

France and UK are rich because of wealth stolen?

IF you get involved in online debates about economic history, it won’t be long before someone tells you that the West is rich because it stole the resources of the regions it colonised. This stolen-wealth theory is cited as the reason the U.K. and France are rich today, while Ethiopia and Burundi are poor.

It also is sometimes used to argue that global capitalism is inherently unjust and that wealth must be radically redistributed between nations as compensation. The problem is, the stolen-wealth theory is wrong.

colonisés

Oh, it’s absolutely true that colonial powers stole natural resources from the lands they conquered. No one disputes that. And at the time, this definitely made the colonised regions a lot poorer.

The U.K., for example, caused repeated famines in India by raising taxes on farmers and by encouraging the cultivation of cash crops instead of subsistence crops. That is a pretty stark example of destructive resource extraction. It’s also probably true that this stolen wealth helped much of the West get rich.

Limits of stolen-wealth theory

Of course, Western countries didn’t simply consume the resources they plundered—the global economy isn’t just a lump of wealth that gets divided up, but rather relies on the productive efforts of individuals, companies and governments.

The U.K., for example, was able to industrialise not by consuming spices confiscated from India, but because its citizens invented power looms and steam engines and other technologies, and because its people worked very hard at factories and plants that used those technologies.

But steam engines and power looms and other industrial machinery required raw materials like coal and rubber as inputs. When those materials became less expensive, it became cheaper to substitute machines for human labour. That means that some of the resources stolen from colonies probably did give Britain and France part of the boost they needed to jump-start the industrialisation that eventually made them wealthy.

colonisateur

‘The U.K. and France would have gotten rich without plundering Africa, India and Southeast Asia. All of that violence and conquest was probably for nothing’

So if the West did steal resources from colonised nations, and if this theft did help them get rich, why do I say that the stolen-wealth theory is wrong? I say that because the theory doesn’t explain the global distribution of income today.It is no longer a significant reason why rich countries are rich and poor countries are poor.

The easiest way to see this is to observe all the rich countries that never had the chance to plunder colonies. Germany, Italy, Sweden, Denmark and Japan had colonial empires for only the very briefest of moments, and their greatest eras of development came before and after those colonial episodes. Switzerland, Finland, and Austria never had colonies. And South Korea, Taiwan, Singapore and Hong Kong were themselves colonies of other powers. Yet today they are very rich. They did it not by theft, but by working hard, being creative, and having good institutions.

The resource curse

Meanwhile, poor countries have long since taken control of their natural resources. State-controlled oil companies in countries such as Saudi Arabia, Venezuela, Iran and Russia own far more of the world’s oil than do giant Western corporations like Exxon or BP.

African countries control their own mines, and Latin American countries their own crop land. The era of resource theft by rich countries is over and done. Yet still, somehow, these countries are not very rich. Only a small handful of tiny nations whose economies are based on natural resources—Brunei, Kuwait and Qatar among others—are actually rich. Most are poor, despite controlling all of their own wealth. This sad fact is known as the resource curse.

So it’s unlikely that resource-rich countries would have become industrialised but for the depredations of colonialism. And it seems quite possible that colonial nations such as France and the U.K. would have gotten rich without their resource plunder, as did Germany, South Korea, Switzerland and Taiwan.

Deadly colonialism

Colon

Does that mean colonialism was a benign institution? Definitely not. At a bare minimum, the tens of millions killed by colonial conquests and famines leave an indelible stain on the West. And while colonialism had benefits in some places, in many others it left a nasty legacy that is felt to this day. Many economic studies show that regions where colonizers focused on extracting resources were later cursed with pernicious political institutions. Those regions, even today, exhibit poor economic performance.

So colonialising nations did steal resources, and it did hurt colonies by doing it. But the real tragedy is how unnecessary that all was. The U.K. and France would have gotten rich without plundering Africa, India and Southeast Asia. All of that violence and conquest was probably for nothing.

Source:Noah Smith, former-african-colonies-arent-poor-and-france-uk-rich-because-of-wealth-theft

Epiphania yasuye Emmanuel kwa Noheli

blinkie_022

Ku itariki idakuka,Abagatolika n’abandi batari bake bizihiza isabukuru y’ivuka rya Yezu kuri Noheli.Uwo munsi mukuru ukabahuza ukabahuruza. Naho abakristu b’aho izuba rirasira (Orthodoxes)bo bizihiza Noheli kuri uyu munsi Imana yemanga abami n’ibikomangoma bagakenyerera kujya kuyiramya.

Abongabo bagenda babukereye nk’umwari ugiye gusura umusore akunda. N’iyo atazi neza umujyi, ntiyibagirwa number y’umukunzi. Ngiyo inyenyeri ibayobora mpaka bagezeyo. Ibyishimo byabo si nk’iby’abami(nka ba Herodi), ni nk’iby’uwo mwari babanza kuzengurutsa inzu yose n’ibiyitatse agashyitsa umutima mu nda.

N’iyo agiye gutaha afata indi nzira ngo atarangazwa n’abagenzura. Nguwo Epiphania(Ukwigaragaza-kwa-Nyagasani)wasuye Emmanuel(Imana-turi-kumwe)ngo bagaragarizanye uko Imana yabagiriye ubuntu. Umusore abirebye, umutima wose usabagizwa n’ibyishimo umujyi wose ukwiye kumenya. Tubizirikane mu isomo rya mbere ryo kuri iki cyumweru(Is 60,1-6).[Uwabishobora yakomereza ku Ivanjili(Mt2,1-12)]

« Haguruka ubengerane Yeruzalemu!
Kuko urumuri rwawe ari nguru,kandi ikuzo ry’Uhoraho rikaba rikurasiyeho.Nyamara dore umwijima utwikiriye isi,n’icuraburindi ribundikiye amahanga,ariko wowe,Uhoraho azakurasiraho,n’ikuzo rye rikubengeraneho.Amahanga azagana urumuri rwawe,abami basange umucyo ukurasiyeho.

Kebuka impande zose, maze witegereze:dore bose barakoranye, baje bakugana, abahungu bawe baturutse iyo bigwa, n’abakobwa bawe baje bahagatiwe. Nuko uzabirebe maze unezerwe, umutima wawe wisimbize, utaratswe n’ibyishimo, kuko ari wowe bazazanira ubukire bwo hakurya y’inyanja, n’umutungo w’amahanga ukazataha iwawe. Amashyo y’ingamiya azakuzuranaho, ingamiya zikiri nto z’i Madiyani n’i Eyifa; abantu bose b’i Saba bazaza, bikoreye zahabu n’ububani, kandi baze baririmba ibisingizo by’Uhoraho ».

blinkie_050

Twibuke ko kwa Noheli ibyishimo bikomeza kugera ku cyumweru gitaha(Batisimu ya Nyagasani).

Bonne fête encore

P.B

Today, happy day

Tubyine

Today,Happy Day
The New Year,Happy Day.

To fathers,Happy Day
The New Year,Happy Day
To mums,Happy Day
The New Year,Happy Day.

Children,Happy Day
The New Year,Happy Day
To neighbours,Happy Day
The New year,Happy Day.

uburumbuke

We wish you Umwaka Mwiza
We wish you Umunsi Mwiza
To all,Happy Day
.
 

Africaines

Que cette Année soit pour vous
Pleine d’espérance et de paix
For Happy Day.

P.B

%d blogueurs aiment cette page :