Batangiye gusuhuka kubera inzara

Ngo « amapfa yarateye, Bakame irahunga« !Abaturage bareba kure nka Bakame batangiye guhungira inzara muri Uganda. Abenshi ni abo mu Ntara y’Uburasirazuba ivugwamo amapfa akomeye. Igihe cy’imvura cyasimbuwe n’izuba maze imyaka irahazaharira.

Umuturage umwe, ati « Inzara yaratwishe! Bamwe barasuhutse bagiye Buganda, abandi bagiye mu Mutara gupagasa. Mbese ubuzima ntabwo ”. Undi na we, ati « Turabihinga(ibishyimbo) bigahita byuma bikimera. Ubu nuko twe tudafite aho dusuhukira, natwe tuba twaragiye ”.

Iki kibazo cy’amapfa cyugarije cyane cyane Uturere twa Kayonza(imirenge ya Rwinkwavu, Murama, Mwili na Kabare), Kirehe( imirenge ya Nasho na Mpanga), Ngoma( umurenge wa Rukumberi).

N’inzego zibanze ziremeza ko hari ingo zamaze gufunga imiryango y’amazu yabo .Nk’umuyobozi w’Umudugudu wa Byimana, mu kagari ka Nkondo, avuga ko hamaze kubarurwa ingo icumi zasuhutse kubera iki kibazo.

Umuyobozi w’Intara y’u Burasirazuba Madame Uwamaliya Odette ntabihakana. Aragira, ati « Turabizi ko hari ibice binini byahuye n’izuba ryinshi. Turimo kureba uko twagikemura ku buryo burambye, hatunganywa ibishanga, hakaboneka amazi ahoraho. Ikindi nuko twagerageje guha ibiribwa abari bashonje cyane ”.

Ikibabaje kandi giteye agahinda ni uko Madame Uwamaliya agaya bamwe mu baturage bahungiye mu bindi bihungu, ngo bari bakwiye guhagarara gitore bagafatanyiriza hamwe nk’Abanyarwanda, hagashakwa igisubizo cy’iyi nzara.

Wahagarara he mu nda bicika?Birashoboka ko atigeze aribwa n’inzara! Cyangwa buriya ntazi ko hari abo muri Ngoma bayimaranye amezi 3,kuva mu kwa 12/2015, ubwo bayitaga « ikizamini cya tronc-commun! » Liste y’abagitsinze izasohoka ryari se ko no muri Ngororero(Uburengerazuba)abaho yabahuhuye kugeza ubwo bayihimbye « warwaye ryari »?

Inkuru yose:Imirasire:I Burasirazuba barahungira muri Uganda

Ubwanditsi

%d blogueurs aiment cette page :