Akivuka,bamwise Giovanni Melchior Bosco.Hari tariki ya 16 Kanama 1815 mu gihugu cy’Ubutaliyani.Yitabye Imana tariki ya 31 Mutarama 1888.Kuba yarakomokaga mu muryango ukennye,byatumye amashuri ayiga abikesheje inkunga z’abagiraneza n’uturimo tunyuranye na we ubwe yikoreraga.Kandi koko mu biruhuko,yajyaga kudoda inkweto(cordonnier),kubaza(forgeron&menuisier)n’ibindi.
Aho aherewe ubupadiri muri Kamena 1841,ntiyibagiwe ineza na we yagiriwe.Imibereho mibi n’ubukene bw’urubyiruko rwo mu mujyi wa Turin byari biteye inkeke.Yiyemeje kubitaho no kubitangira.Ni igikorwa yari ashyigikiwemo na nyina Marguerite Occhiena(Maman Marguerite)kuko se(son père)yari yarapfuye agifite imyaka 2 gusa.
Igikorwa cy’ubusazi
Bitangira,urwo rubyiruko ubwarwo ntirwamushiraga amakenga,kuko rutumvaga icyo uwo mupadiri agamije yiruka inyuma y’abo abandi bagize ruvumwa.Rimwe na rimwe,hari abo yacumbikiraga bugacya bamukenyeje Rushorera ku buryo byari byoroshye gucika intege no kutagira undi yizera.
N’abapadiri bagenzi be, ndetse n’Umwepiskopi we(Mgr Lorenzo Gastaldi)babibonaga nk’igikorwa cy’ubusazi cyangwa cyo kwikuza(folie des grandeurs).Naho abanyamujyi bakumva ko nta kindi ari gutegurira urwo rubyiruko uretse akaduruvayo n’imyivumbagatanyo(révolution).
Nyamara we yarutozaga kwigirira icyizere no guhora rutekereza ku cyatuma ruba ingirakamaro aho ruri hose.Rwaje kubyerekana ubwo icyorezo cy’indwara ya macinya(choléra)cyateraga umujyi:mu gihe abandi bahungaga ngo batandura,rwaratabaye bikomeye.Kuva ubwo,abaturage n’abategetsi bacira aho kubita imburamukoro(voyous)
Ni bo bazagikomeza
Rumwe muri urwo rubyiruko yari yararukuye mu mihanda,urundi arukiza uburoko (prison).Abo bose yabitaga abana be(ses enfants)na bo,gahoro gahoro bagenda barushaho kumufata nk’umubyeyi wabo.Ni yo mpamvu yo kumwita Don Bosco.
Abongabo rero ni bo bazakomeza icyo gikorwa cyo gufasha abafite ibibazo by’ubukene babigisha imyuga(apprentissage) n’imigenzo mbonezabupfura ya gikristu(valeurs et vertus chrétiennes).
Intego y’abo bahungu bitwa « Les Salésiens »n’abo bakobwa yise « Les Filles de Marie-Auxiliatrice »ni ugufata ubuzima nk’irushanwa aho uje mu ba mbere yananiwe aterwa akanyabugabo n’abamuha amashyi y’urufaya kuko na we abongerera akanyamuneza maze bose bagasangira ibyo byishimo.
Yakundaga kubabwira ngo(citations):
« Celui qui est toujours prêt à se plaindre n’a pas l’esprit salésien. »
« Si ces adolescents avaient pu rencontrer un ami qui aurait été attentif à leurs problèmes,on aurait pu éviter cette mise en détention. »
Kuri Pasika tariki ya 1 Mata 1934 ni bwo yagizwe umutagatifu(canonisation) nka Jean Bosco,akaba umuvugizi w’abanyabugeni n’abanyabukorikori(artistes et apprentis)kimwe n’abasakaza ibinyamakuru(éditeurs).
Umunsi mukuru mwiza ku rubyiruko no ku bamwiyambaza bose.
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.