Iryavuzwe riratashye:Amavubi bayahunguye amababa!

Ubushize twese twishimiye uko Amavubi yivunnye Inzovu za Côte d’Ivoire.Bwarakeye,imboli zayo azinjiza no mu Nsamagwe(Les Panthères) za Gabon.None iryavuzwe riratashye: « Ntawe ushima umwana ngo arenze kabiri ».Umutontomo w’Intare za Atlas(Lions d’Atlas de Maroc) zayahungese, amababa arahunguka! Ibitego 4 kuri 1 ni isomo muri ruhago.

N’ubwo Intare umuhigo uziciye mu nzara(Maroke yasezerewe),n’Amavubi ntaho asigaye.Hari abavuga ko gutsindwa yabitewe n’uko imboli zari zayashizemo( nta byinshi yaharaniraga!).Abandi ngo birasanzwe ko imvura iyabuza kuguruka(kuko yari yaguye ari nyinshi muri Kigali).Ese ubutaha,amababa azaba yameze?

Amavubi arakina avamoAbaganga bayabe hafi,ubuzima budahagarira aho!Iyo kipe nihura na Cameroun,ntizabyina ivamo? Sindagura,ndagena!

Uwanyu muri aya marushanwa
Kamayirese Sandrine, Kigali

%d blogueurs aiment cette page :