
Mu mukino wa mbere wo gutangiza amarushanwa ya CHAN(y’abakinira imbere mu gihugu), u Rwanda(rwakiriye aya marushanwa)rwahuye na Cote d’Ivoire. Abantu muri Stade Amahoro bari nk’inzukira kuri iyi sabato(16/01/2016)na vuvuzela rugeretse.
Ntibyatinze, Amavubi adwingagura Inzovu, n’ubwo umutonzi wazo watumye uburyaryate butikuba kabiri. Umupira warangiye ari 1 kuri 0. Amavubi atashoboye kwinjiza penaliti ngo agire ibitego 2, azikura imbere ya Maroc?

Hagati aho, kuri iki cyumweru, Abazayirwa bihanije Etiyopia yaguhweho n’imvura y’ibitego nk’abari bibagiwe umutaka:3-0. Kubera iyo mpamvu, Stade Huye ya Butare yaranzwe n’akaruru k’ ibyishimo mu Lingala n’Igiswayili. Abanyarwanda bari batuje nk’abitegerezaga umukeba.

Ukurikije uko umupira w’amaguru ukundwa kandi ugahuza abantu bose babukereye, byari bikwiye ko za Leta ziwushyigikira zimazeyo maze na za mpano zihishe kure mu biturage zikigaragaza.
Nibidukundira tuzabagezaho n’indi mikino.
Kamayirese Sandrine, Kigali
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.