Kigali-Rwanda:Wari uzi igitera indaya kubikunda?

Mu gihe ubushomeri buvuza ubuhuha, no kubona igishoro cyangwa ingwate(ku bashaka inguzanyo za banki)bikaba bigoye, bamwe bafata uburaya nkuburyo bwo kwihangira imirimo. Muri urwo rwego,ngo bakwiye gufashwa nyine nk’abihangiye imirimo aho guhanga amaso Leta. Na bimwe byo kubashyira mu mashyirahamwe ngo ntacyo bimaze kuko ngo hari abaguzi baba bashaka imari ishyushye.

Par

Mutimutuje Adeline/Gasabo

Uko imijyi igenda ikura kandi ikiyongera ni nako ikurura abantu banyuranye ikagwiramo n’imirimo y’ubwoko budasanzwe. Hari abasanga ari yo mpamvu n’indaya ziba ari nyinshi mu mijyi cyangwa mu duce tw’ubucuruzi.

Isomere:Abakobwa babyariye iwabo

Ku mugoroba ubanziriza umunsi mukuru w’umukozi n’umurimo, twashatse kumenya icyo abakora umwuga w’uburaya batekereza kuri uyu munsi mukuru, mbese niba na bo bitwara nk’abandi bakozi.

Abo twaganiriye hano mu mujyi wa Kigali(hafi no kwa Rubangura), n’ubwo batemera ko hari uwabafata ifoto, ntibaduhishe akanyamuneza bari bafite bawutegereje ndetse n’ibyifuzo byabo kuri ejo hazaza.

Uburyo bwo kwihangira imirimo

Mu gihe ubushomeri buvuza ubuhuha no kubona igishoro cyangwa ingwate(ku bashaka inguzanyo)bikaba bigoye, bamwe bafata uburaya nk’uburyo bwo kwihangira imirimo. Muri urwo rwego, ngo bakwiye gufashwa nyine nk’abihangiye imirimo aho guhanga amaso Leta!

Na bimwe byo kubashyira mu mashyirahamwe ngo ntacyo bimaze kuko ngo hari abaguzi baba bashaka imari ishyushye. Bityo ngo bakwiye kwitabwaho, byanarimba bagasora kuko byafasha abakiliya kubona ibyo bashaka mu mutekano usesuye.

Hari indaya n’uturaya

Tubabajije niba ubwinshi bwabo ku mugoroba atari ikibazo, wasangaga batabivugaho rumwe. Bamwe bati, « Hari indaya n’uturaya; ngo kuko indaya ikora kinyamwuga, ituru imwe ni 2000frw cyangwa 5000frw.

Ngo naho abakora nka ba bandi babunza udutaro, ngo ituru imwe bashobora kuguhera 500frw cyangwa 1000Frw. Ngo bene abo ni bo bica isoko, ngo ariko nyine bose barabyihanganira kuko na bo baba bashaka ubuzima n’imibereho y’abana babo.

Isomere n’iyi:Abanyarwandakazi bafite isoko ry’ikimero muri Uganda

Ibyacu ni nka zahabu: abantu ni bo bayishaka!

Ku kibazo cyo kudakorera ahagaragara, bagira bati, « Nta mpungenge biduteye rwose; ibyacu ni nka zahabu! Hari wapfa kuyibona ku gasozi se? Abantu ni bo bayishakisha kandi ucukura akirengera umutekano. »

Abandi babonye ko iyo mvugo ntari kuyumva neza, bati »Erega ibyacu ni nk’indi mikino yose yo gupima amahirwe(jeux de hasard). Bene amahirwe irabakiza, abandi ikabakenesha. None se wareka gukina kandi utekereza ko ejo uzatsinda? »

Natwe akazi kacu ni uko gateye. Uyu munsi uraburara, ejo ugafatisha. Hari ubwo uhura n’umugabo, wamuryohereza akagupangira azakumaza icyumweru! Icyo gihe ntiwapfa kwakira ubonetse wese!

Abasore bo ntibitwa indaya!

Nashatse kumenya niba abasore bataremenya iby’ako kazi, abakobwa basekera rimwe ngo « abasore ntibitwa indaya, bitwa abapfubuzi ». Ngo bo bakorana na bya bigore biyafite biba bishaka kwishimisha. Uwasaga n’aho ari we mukuru ati, »Twese ni ubufasha tuba dutanga. Uwo bwagezeho iyo ashimye, natwe dushimira Imana! »

Nyuma y’iryo jambo, buri wese yaciyeho; umwe hepfo, undi haruguru. Nanjye mbasezeraho nihuta nti, »Muhahe, muronke. » Nsigara nibaza niba ubu buzima bukwiriye abari n’abategarugori b’i Rwanda.

Byanditswe na MUTIMUTUJE Adeline.

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :