
Ntibyoroshye gutandukanya kwiyoroshya no kwirinda kwigaragaza. Umuco Nyarwanda ubigiramo uruhare. Hari ubwo ibyo abandi bakora tubibonamo uburyo bwo kwiyemera no kwigaragaza. Aho kubashyigikira tukabibasira. Ngo turakuzi. Abandi ngo ndagushinyitse…N’ibi ariko ntacyo bitwaye, iyaba bitaterwaga n’ishyari ritindi rituma uhindura zero ibyo abandi bakora.
Amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru, aradufasha kubona inzira ikwiye. Mu Ivanjili(Yoh 2,-11)hari ikintu Yezu yakoreye i Kana nuko abigishwa be baramwemera. Ibi bituma twibaza iki kibazo:gusangiza abandi ibyo ukora cyangwa uteganya gukora, si ukwigaragaza ndetse no kwiyemera?
Ku buryo bwumvikana, igisubizo twagisanga mu isomo rya kabiri(1Kor12,4-11):
« Bavandimwe, ingabire ziranyuranye, ariko Roho ni umwe; muri Kiliziya, kwitangira abandi biri kwinshi, ariko Nyagasani ni umwe; uburyo bwo gukora buri kwinshi, ariko Imana ni yo itunganya byose muri bose. Koko rero buri wese ahabwa kugaragaza ibyo Roho w’Imana amukoreramo, ngo bigirire akamaro bose.
Ku bwa Roho, umwe ahabwa kuvuga amagambo yuje ubushishozi, undi agahabwa kuvugana ubumenyi, muri uwo Roho nyine;umwe ahabwa ukwemera guhebuje abikesha uwo Roho, undi agahabwa ingabire yo gukiza abrwayi, na none muri uwo Roho nyine; umwe yegurirwa ububasha bwo gukora ibitangaza, undi akagabirwa guhanura; umwe ahabwa kurobanura ibiturutse ku Mana n’ibiyitambamiye, undi agahabwa kuvuga mu ndimi nyinshi, hakaba n’uhabwa kuzisobanura. Ariko ibyo byose bikorwa na Roho umwe rukumbi, ugabira buri wese uko abyishakiye »
Nimwishime munezerwe, abo Roho afasha kudapfukirana ingabire zagirira bose akamaro. Bityo ababishoboye dufatanye na Kizito Mihigo tuvuge ngo « wa Numa we ngwino »
https://www.youtube.com/watch?v=SU976kgqXpI&list=PLNqC62rD_RCZAMHzx5uNG2rEulF6OsBp3
P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.