Ni nde uzarokoka?

Imikino izaba iryoheye ijisho yamenyekanye.Ku cyumweru tariki ya 30 Mutarama, ruzaba rwambikanye hagati y’Intare (Cameroun) n’Inzovu( Côte d’Ivoire), Ingwe(RDC) n’Amavubi(Rwanda).Twe twari twateye igikondo tugira ngo abaturanyi batazapfa uruyuzi rwo mu rubibi hakiri kare.

Twifuzaga ko Amavubi yazirunda ku mugara w’Intare(Cameroun)Ishiraniro ikagwa ruhabo. None koko ngo « icyo umuntu yanga ni cyo abona. » Uyu mukino n’Abazayirwa uzaba ari ishiraniro. Ni nde uzarokoka?
Dutegereze ifilimbi ya nyuma.

By Kamayirese Sandrine, Kigali

%d blogueurs aiment cette page :