
Hari abo inyandiko » Quelle vie avec un handicap » yakoze ku mutima, bandikira uru rubuga. Bamwe ni ababa muri ubwo buzima, abandi bafite ababo butoroheye. Ubuhamya bwabo tuzagenda tububagezaho gahoro gahoro.
Reka duhere kuri ubu bwaturutse mu Ruhango. Umusomyi w’uru rubuga ubutugezaho yahuriye na ba nyir’ubwite mu isengesho ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe.Yarabaganirije, asanga gusenga gusa bidahagije, yiyemeza kubabera intumwa. Tumutege amatwi kandi tubishyire ku muzirikanyi.
Abantu bari bakubise buzuye mu isengesho ryo gusabira abarwayi. Ubusanzwe riba buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi kuri paruwasi gatolika ya Ruhango. Uku kwezi byari agatangaza kuko cyari icyumweru cya mbere cy’umwaka wa 2016, ukaba n’umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani.

Igihe cyo gusingiza no gusaba cyarageze, aho buri wese atanga icyifuzo. Mu gihe abandi babaga bazamuye amaboko bavuga cyane, Jamila Kubwayo yasengaga atuje, ahagaze adashinga n’ubwo yari afite imbago imwe.
Ni umukobwa mukuru rwose. Ubumuga bwaje afite imyaka 18. Yafashwe n’imbasa ahinamirana amaguru yombi mpaka bamutije ibyuma; yabihawe n’abagiraneza b’Abataliyani bamusanze mu bitaro amazemo umwaka n’amezi 9.
Kwiga byaradindiye, arangiza ayisumbuye abo batangiranye bamaze imyaka 7 bakora. Nanone, imyaka 2 ishira yicaye mu rugo, yarabuze akazi. Yaje kubona ikiraka ku mubosi wikorera ku giti cye. Hashize imyaka 3 avunika ava ku kazi, atakaza urukweto(rw’ibyuma) rw’ibumoso. Mu gihe yari kwa muganga, shebuja aramusezerera. None amaze umwaka n’amezi 6 atazi icyerekezo.
Nyuma y’isengesho namusuye aho ataha. Nasanze hagendeka nabi rwose. Yarakwiye akagare gakomeye. Numvise yizera Imana cyane, namukomeje agatima, nti « Nyagasani ntasubiriza rimwe, ariko arasubiza ».

Ku rundi ruhande rwo hakurya, hari umwana wiyambariye Juru, ya uniforme y’abiga primaire. Udukayi yari yaturambitse hasi, ashyira imbago hejuru, na we arasenga. Naje kumwegera ambwira ko yitwa Dominata Murekatete.Ngo yasabaga Imana ko yamuha amaguru agororotse nk’ay’abandi, kuko ku ishuri bahora bamuseka.
Yari yaherekejwe na nyirakuru babana. Mubajije iby’imibereho yabo, yarasetse cyane ngo bitungiwe n’amasengesho. Ngo waba wabuze ibyo urya, ukajya kugura ibyuma n’amakayi!?Ngo Domina, Imana izamwimenyera!Abivuga aseka kandi ababaye. Nabonye ntacyo nabamarira, mbabaza niba bitababangamira ko amafoto yabo agera kure. Bati « Wabona Imana idusubirije muri abo bari kure ». Ni yo mpamvu mbandikiye ngo mutugereze ubu butumwa ku bandi basomyi. Murakoze.
Yari Sekabuke Asman, Kigali
Uwumva ubu butumwa haricyo ashoboye kubukoraho, yatwandikira kuri kubahonet@gmail.com tukamuhuza n’umwe muri bo(yihitiyemo) cyangwa bombi. Natwe tuzakurikiza iyi nama ya Pawulo Mutagatifu:« Utangana umutima mwiza ntagayirwa icyo adafite, ashimirwa icyo yatanze.« (2 Kor.8,12)
P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.