Abo umwaka wa 2016 wahiriye, nguyu n’undi uraje ngo bibuke aho byabirahure babiteretse maze bafate akanya ko gushima.
Naho abo uwo mwaka utagendekeye uko babyifuzaga,muri uyu wa 2017 ibihu ntibizababuze guhaguruka no kwegera abandi ngo badaheranwa n’agahinda.
Abo bandi kandi na bo bakeneye umugisha urenze uw’umubano mu bantu ngo utazamungwa na rwa runturuntu.Ni yo ntego y’Ijambo ry’Imana ry’uyu munsi(Isomo rya mbere)cyane ko noneho umwaka usanzwe wahuriranye n’uwa Liturikiya(année civile coïncide avec année liturgique):
« Uhoraho abwira Musa,ati »Dore ibyo uzabwira Aroni n’abahungu be:Abayisiraheli muzajya mubaha umugisha muti:’Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde!Uhoraho akurebane impuhwe kandi agusakazemo inema ze!Uhoraho akwiteho,kandi aguhe amahoro!’
(Ibarura 6,22-26)
Muri urwo rwego,Kubahonet ibifurije, mwese basomyi bayo, umwaka w’ituze n’amahoro.
Kubahonet wishes you a Happy new year and peace for all yours.
Kubahonet vous souhaite une année merveilleuse et paix pour les vôtres.
Mwese muzagire amata ku ruhimbi
Muzaturwe ingata ibihumbi.
Mwese BONNE ANNEE,muri wa mudiho w’Impala zo hambere!
By P.B