Ubushakashatsi bumaze kwerekana ko hari inyamaswa zigaragaza ibintu abantu bakunze guhisha,cyane iyo bijyanye n’imyanya y’ibanga(parties intimes).
Urugero ni nk’aka gasimba kitwa Matako-Aguruka(« Pigbutt worm » cyangwa « ver-cul-de-cochon »),kazwi no ku izina rya « Fesses-qui-volent »).
Kugakubita amaso ntibyoroshye kuko bisaba kumanuka mu ndiba y’inyanja kuri metero 1000 y’ ubujyakuzimu.Kuba gasa n’umwanya-gore(vagin)byatangaje abashakashatsi bahisemo kubica ku ruhande bakita Chaetopterus pugaporcinus.
Goffredi na Robinson bakavumbuye,batekereza ko nibakabona ahandi hatari Monterey Bay(Calfornia),iyo miterere yako izahishura byinshi kuri uriya mwanya ukomeye wa bashiki bacu,cyane cyane ku bijyanye no kororoka nta nzitizi(limites de reprodution ).
Ikindi ni uko basanze gakungaye cyane ku ntungamubiri(proteines)ku buryo mu minsi iri imbere gashobora kuzifashishwa mu kurwanya inzara.
By P.B