Igihe kiragera abatuye Kigali bagakubitika. Izuba rirarasa bigasa n’aho isi yahindutse Sahara. Ubwo abasore b’inkorokoro bakaronkera amaronko mu gutunda ibijerekani by’amazi, igiciro kikubye kabiri.
Kera kabaye imvura yagwa, umujyi wose ugasa n’uwubatse munsi y’inyanja, nk’uko ibihugu bimwe na bimwe nk’Ubuholandi(Pays-Bas)bimeze. Nyamara aba bo ayo mazi yababereye igisubizo.
Kimwe n’indi mijyi yose yo mu bihugu bikennye, imigezi iratemba igatwara amazu, imvura yaza igahitana abantu n’ibintu ntihafatwe ibyemezo byo gukumira umwanzi no guhana bihanukiriye uwo munyamakosa.
Abo bigiraho ingaruka,ni bo basubira inyuma bakabiryozwa.Ahubwo burya baba bakwiye gushumbushwa mu bufatanye(réparation ou indemnisation par solidarité)mu gihe bataragera ku bwishingizi.
Ku bijyanye n’ibura ry’amazi, birakwiye kwibaza niba bitari nka bwa bwenge bw’abavunjayi bacunga uko isoko ry’amadevize riteye bakayabika kugira ngo buke bazamura ibiciro.
Igiteye agahinda, ni abaturage batanga amafranga yitwa ay’amazi buri kwezi,nyamara ntibabarirwe igihe gishira batayabonye n’igihe batakaza bategereje. Ngo hari n’abasiga robine yarumye, bagakora urugendo rw’isaha bagiye gushaka amazi ikantarange. Rimwe na rimwe bakayakura iyo mu manegeka aho usanga nta suku n’umutekano biharangwa.
Mu bice bimwe na bimwe, hari ubwo ijerekani y’amazi ya Wasac(Ikigo gishinzwe gusukura no gutanga amazi)igurishwa 300frw cyangwa 500frw ku muturage uyagejejweho n’abanyamagare bakoze ibirometero nka 20. Ku bera iyo mpamvu, mu ngo zimwe na zimwe, uwoze litiro 1 y’amazi yitwa umukungu udasesagura.Nko mu Gatsata na Nyamirambo, impeshyi hari abo yumvishije abandi babiboneramo akazi ko kwikorera amajerekani arenze abiri(40L), kuko hari ubwo ijerekani igeza kuri 1000frw. Icyo gihe, hari abadatinya kubishoramo imodoka zishoboye imisozi ngo bakorere icyo cyashara.
Ubwo Wasac yemeza ko mu minsi iri imbere(umwaka utaha wa 2016), amazi muri Kigali azaba yikubye hafi kabiri(avuye kuri metero kibe 65000 akagera 120000 ku munsi), twizere ko bitazakomeza kuba ibya wa mugani ngo « iyo amazi abaye make aharirwa imfizi ». Naho abaturage bakifata mapfubyi, ngo « Ubuze uko agira agwa neza ».
P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.