Ibyiza byo gusomana inseko ikeye

Gusomana ntibinyura  gusa abakundana basohokana muri week-end. Ngo burya ni inyongezo ku rukundo rw’abashakanye

Gusomana1

Gusomana bifite imizi iva kure. Si igitangaza ko umwana arira agahogora maze nyina yamusoma ahantu, agaceceka, agasimbuka, agaseka. No ku basomana bisa n’ibyo. Bikarushaho iyo buri wese yishimiye mugenzi we(atari mu marira cyangwa ay’agahinda). Mbese nko mu ntangiriro z’umwaka.

Ubushakashatsi bukomeje kwerekana ko gusomana bifitiye umubiri akamaro katari gake. Ngo ni nko gukora siporo ukunda. Ariko byose birategurwa, kugira ngo utavuna igufa cyangwa ukabangamira abandi mu nzira. Muri iyo nzira, agahugu umuco akandi uwundi.

Iyo umuco ubibuza

Imico myinshi ibona iki gikorwa cyo gusomana nko gutandukira. Abongabo  bibwira ko ntahandi kiganisha uretse ku busambanyi. Nta n’uwavuga ko baba bibeshya. Gusa iyo bigeze aho, bihita  byitwa kirazira. Yewe n’ibyo abandi bagira nk’indamukanyo bigahinduka ibishizi by’isoni. Nyamara iyo umuco ubibuza, ntibibuza umubiri kugira ibicuro. Na byo bigira ikibimara.

Mu Kinyarwanda, biragoye kumva neza no gutandukanya « bisou » na « baiser ».Abongereza bo barabishoboye babyita « french kiss » kuko gusomana kw’Abafaransa bikoranwa umucyo ufite imirasire igera kure mu mubiri ihereye ku rurimi.

Aho bikura umubiri

Nk’uko tubikesha Topsante.com, ngo umunota umwe wa « bisou » itanganywe umutima mwiza, ni umuti ukomeye. Bikura umubiri kure! Bifasha umutima gutera neza(tension artérielle), bikanatera kuruhuka mu mutwe(relax). Ngo ni yo mpamvu amaso aba yagiye nk’ayatwawe n’ibitotsi.

kiss3

Ngo byongera kandi umwuka mu mubiri(oxygène), bikawugabanyiriza n’ibinure. Birinda na none indwara zo mu kanwa(kuko buri wese yirinda icyazanamo impumuro mbi), bikanatuma imitsi y’umunwa n’iy’ururimi ikora neza(glandes salivaires).

Inyongezo ku bashakanye

Gusomana ntibinyura  gusa abakundana basohokana muri week-end. Ngo burya ni inyongezo ku rukundo rw’abashakanye. Igitabo cy’Indirimbo Ihebuje(Cantique des cantiques de la Bible)kibikomozaho ahantu henshi: « …Reka amabere yawe ambere nk’amahundo y’umuzabibu, umwuka wawe umbere nk’impumuro y’amapera, n’akanwa kawe nka divayi yahebuje…yisuke igana uwo nkunda, itembe ku minwa y’abahunikira. Ndi uw’uwo nkunda kandi ni jye ararikira »(Indir.Iheb.7,9b-11).

Iminwa y’abashakanye uko ihura kenshi ntagusahuranwa, bigaragaza ibyo bahuriyeho(attachement et liens sociaux). Naho iyo urukundo rwatangiye gukonja, baterana imigongo. Namwe icyo gikorwa nigitangira kuba iyanga, muzicare mwibaze!

kiss2

Akarusho ku mugore utwite

Ku mu gore utwite byo ngo ni akarusho kuri we no ku mwana uri munda. Bigaragaza ko ibintu bitabaye bibi kandi ko umwana bamwishimiye. Ntiyaje ari Gatanya. Bityo impumuro y’urukundo rwabo na we ikamugeraho.

kiss1

Inseko y’amajigija

Ngo ntibigira imyaka!Ibikwerere n’amajigija barinda barenguka bagifite akanyamuneza iyo badasiba kubwirana rya jwi rya Karabo na Gikundiro. Maze akuzuye umutima kagasesekara ku munwa. Muri icyo gihe, buri wese yiruhutsa nk’uwirutse kilometero zitari nke ataruhije amaguru. Nuko bombi bagasazana inseko itagabanije.

Mbifurije gusoza neza uyu mwaka no gutangira undi mwishimye.

P.B

Bwaki n’ubukene ku meza y’iminsi mikuru

Birababaje

Birababaje kandi biratangaje kubona ahantu hafi ya hose barebera Afurika mu ndorerwamo ya bwaki n’ubukene. Mu bihugu byinshi, uhasanga abana n’abantu bakuru banitse amagufwa, amaguru yarabyimbye, amatama yaratukuye n’imisatsi yaracuramye.

Abasabiriza

Mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka, abasabiriza(n’ubwo ntaho bataba)ku mihanda no mu masoko baba bangana igitero. Hari n’ababigize umwuga, utabahaye bakamuvumira ku gahera. Kwirengagiza ko biriho ukagaragaza gusa abana n’abantu b’uruhanga rukenkemuye, ni ugutwika inzu ugahisha imyotsi.

Aho ikibazo kiri

Henshi bakunze kuvuga ngo kurwaza bwaki ni ikibazo cy’imyumvire. Ariko hari n’abadashaka kumva impamvu y’icyo kibazo. Kandi koko biragoye kumva ko urugo rw’abantu batanu cyangwa barenze, n’ubwo rukeneye inyama, rwafata isake igurwa 6000frw rukayibaga aho kuyigurisha ngo ruguremo ibishyimbo, ibijumba, imboga n’akunyu.

Biragoye kumva ko umuntu ufite inkoko itera amagi 6 mu cyumweru yahitamo guteka ayo magi aho kuyagurisha ngo aguremo ibyahaza abo mu rugo. Ikibazo ni ukumenya niba guhaga ari ukuzuza inda cyangwa gufata indyo yuzuye.

Kuri iyi ngingo, bwaki si ikibazo cy’ubukene ni ikibazo cy’indyo ituzuye. Hari n’abifite barwaza bwaki kubera akazi cyangwa Manyinya. Ugasanga abana babo barerwa n’abayaya bahembwa intica ntikize maze na bo iby’abana bakabyitikurira. Nuko bwaki igatongora.

Ubukene 0

Gusa rero hari n’ingo zicira isazi mu jisho, rwakingwa ntirukinguke. Aha ni ho bwaki ishobora kuba ikibazo cy’ubukene. Inzira zo kubuvamo ntizisobanuka neza. Abazi gukina abandi ku mubyimba bakumva izo nzira ari umuharuro. Hari n’aho no kwigondera NYAKATSI biba bitoroshye. Kandi burya ngo « Inzu ni icyo uyiririyemo. »

Umuharuro w’imibare

Abemeza ko inzira zo kuva mu bukene ari umuharuro bagendera ku mibare y’abavuye mu bukene ariko sinzi niba bababazwa n’abakiburimo.Reka tugendere ku mibare turebe niba uwo muharuro uhuza u Rwanda n’ibihugu birukikije ari umuhanda nyabagendwa.

Nk’uko Banki y’Isi(Banque mondiale,2014) ibyerekana,mu Burundi,abantu 66,9% bari munsi y’umurongo w’ubukene kandi buri muturage abarirwa ko yinjiza 270$US;mu Rwanda ni 44,9% aho buri muturage yinjiza 700$;muri Uganda ni 19,5% kandi umuturage yinjiza 670$;muri Tanzaniya ni 28,2% nyamara umuturage akinjiza 920$;muri Kenya ni 45,9% mu gihe umuturage yinjiza 1290$. Kuki inzira z’uyu muhanda zitangana?

Abantu si imibare

Ikintu gisumba ibindi muri ibi byose ni uko abantu atari imibare. Ariko iyi mibare igaragaza ikibazo gikomeye. Umuntu utinjiza amafaranga 1500 ku munsi afatika(2$/jour)abereyeho kubara iminsi(survie), ariko ntiyayiteganyiriza. Kuvana uwo mubare mu bukene bikwiye gushakirwa uburyo buramba kandi bwubashye umugenerwabikorwa.

Ubukene i Burundi

Ubwo buryo bwatuma bariya bantu bafashwa nk’umuryango (allocations familiales)bityo uwo muryango ukagira ubushobozi bwo kwigurira icyo ukeneye(pouvoir d’achat), nta kugenerwa ku mashyi, no kugira uruhare mu iterambere(capacité de consommation).

Igikomeza ibintu  ni uko bamwe bazitwaza ya mvugo yateye ngo « Mubyare abo mushoboye kurera ». Nyamara iriya mibare yerekana abantu bariho, si abazavuka. Ni nko kuvuga ngo nibashaka bapfe. Ibyo aribyo byose bagomba kubaho kandi neza. Byagerwaho gute?

Ubukire nibusaranganywe

Umusamaritani

Biragaragara ko abo bakene bo muri ibi bihugu byacu batakwicara ku meza amwe. Umukene wo muri Kenya yatunga Abanyarwanda 2 cyangwa Abarundi 5. Nko mu Rwanda, 55% ni bo bishoboye ku buryo bafasha bariya 45% basa n’abasigaye ku nzira cg bayiguyeho. Abafite uburyo bagize umubare ushobora kugenza nk’Umusamaritani mwiza(Luc 10,33-36)). Si umuco ukwiriye abazungu gusa.

Nk’uko n’abandi baherwe bishimira gushora imari yabo mu bihugu bikennye(batabitewe no gukunda abakene), abo bakire nibegereze ibiceri ababikeneye. N’abashaka gukora ibikorwa by’urukundo (charity), muri urwo rwego rwo kurwanya ubukene, Leta iborohereze imisoro nk’uko Amerika ibigenzereza ba Bill Gates…

Nanone kandi tuzi neza ko « Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose ». Ibi bizihuta umunsi Intumwa za Rubanda zizatangaza ngo « Twiyemeje gusangira na rubanda rukennye mu gihe cy’amezi atandatu:1/2 cy’umushahara wacu turakibahariye ».

Muri iyi minsi mikuru, ni nde utashimishwa no kumva mu ijambo ryo kwifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire, Perezida atangaza ko we n’abaminisitiri(buri wese ku rugero ahisemo)biyemeje kugabanya umushahara wabo kugira ngo na mwarimu yongere agasenda atereka ku meza?

Bigenze gutyo, abakene na bene Bwaki bakegerana ibyishimo ameza y’iminsi mikuru, n’imvura y’umugisha ikamanukira kuri abo bagiraneza. Nguko uko mu gihugu cyose, ba Nsekambabaye bazaba bake.

By P.Protogène BUTERA

%d blogueurs aiment cette page :